Indirimbo ya 113
Tujye dushimira ku bw’Ijambo ry’Imana
Igicapye
1. Yehova, twifuza kugushimira
Ku bw’Ijambo ryawe ryera dufite!
Abahanuzi bawe ni bo baryanditse.
Warariduhaye ngo ritwigishe.
2. Kwiga Bibiliya birashimisha.
Abahanuzi bawe bari nkatwe.
Kubamenya ni byiza; bitera inkunga.
Ukwizera kwacu kurakomezwa.
3. Ibyanditswe Byera biracengera;
Bigabanya umwuka n’ubugingo.
Binamenya ibiri mu mitima yacu.
Biduha ubwenge; birakosora.
(Reba nanone Zab 119:16, 162; 2 Tim 3:16; Yak 5:17; 2 Pet 1:21.)