Indirimbo ya 80
Umuco wo kugira neza
Igicapye
1. Tunezezwa no kumenya
Kugira neza kwa Yah.
Kubera ko ari Data,
Inzira ze ni nziza.
Imbabazi ze ni nyinshi,
Zirangwa n’urukundo;
Ni we tugomba gusenga;
Mukorere wishimye.
2. Twaremanywe ishusho ye
Kugira ngo tugire
Imico yose afite,
Kandi tunamwigane.
Nitugire iyo mico
Dukomora ku Mana,
Tujye dusaba umwuka,
Twere imbuto zawo.
3. Mwebwe bavandimwe bacu,
duhuje ukwizera,
Tubakunda byihariye,
Tunabitaho mwese.
Tujye tubwiriza bose,
Tuvuge iby’Ubwami
Nta n’umwe turobanuye;
Tujye tugira neza.
(Reba nanone Zab 103:10; Mar 10:18; Gal 5:22; Efe 5:9.)