Indirimbo ya 53
Dukorane mu bumwe
Igicapye
1. Turi mu rugo rw’Imana.
Tubona ibyahanuwe.
Kuba turangwa n’ubumwe,
Biradushimisha.
Kubana mu bumwe
Ni byiza cyane.
Hari byinshi byo gukora
Tuyobowe na Yehova.
Nimucyo tujye twumvira,
Dukorere hamwe.
2. Uko dusenga mu bumwe
Tugaragaza ineza,
Tuzasingiza Imana,
Tube mu mahoro,
Tumererwe neza,
Twishime cyane.
Nidukundana by’ukuri,
Tuzagira amahoro.
Kandi tuzunga ubumwe,
Mu murimo wayo.
(Reba nanone Mika 2:12; Zef 3:9; 1 Kor 1:10.)