Imitwe y’ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya
1. Abahamya ba Yehova
A. Amavu n’amavuko yabo
Yehova agaragaza abahamya be abo ari bo. Ye 43:10-12; Yr 15:16
Abeli ni we wa mbere ku rutonde rw’abahamya bizerwa. Hb 11:4, 39; 12:1
Yesu yari umuhamya ukiranuka w’ukuri. Yh 18:37; Ibh 1:5; 3:14
2. Abahanuzi b’ibinyoma
A. Byahanuwe ko bari kuzaza; no mu gihe cy’intumwa bariho
Ikiranga abahanuzi b’ibinyoma. Gut 18:20-22; Lk 6:26
Bari barahanuwe; tubamenyera ku mbuto bera. Mt 24:23-26; 7:15-23
3. Agakiza
A. Gaturuka ku Mana binyuze ku gitambo cy’incungu cya Yesu
Ubuzima ni impano y’Imana, binyuze ku Mwana wayo. 1Yh 4:9, 14; Rm 6:23
Agakiza kaboneka gusa binyuze ku gitambo cya Yesu. Ibk 4:12
Umuntu “wihannye agiye gupfa,” ntashobora kugira imirimo. Yk 2:14, 26
Tugomba gushyiraho imihati kugira ngo tuzakizwe. Lk 13:23, 24; 1Tm 4:10
B. Ibyanditswe ntibivuga ko “ukijijwe aba akijijwe burundu”
Abahawe umwuka wera bashobora kugwa. Hb 6:4, 6; 1Kr 9:27
Abisirayeli benshi bararimbutse nubwo bakijijwe bakavanwa muri Egiputa. Yd 5
Gukizwa si ibintu bibaho mu kanya nk’ako guhumbya. Fp 2:12; 3:12-14; Mt 10:22
Abasubira inyuma baba babi kuruta uko bari bameze mbere. 2Pt 2:20, 21
C. Ibyanditswe ntibivuga ko “abantu bose bazakizwa”
Hari abadashobora kwihana. Hb 6:4-6
Imana ntinezezwa no gupfa k’umunyabyaha. Ezk 33:11; 18:32
Icyakora, urukundo ntirwirengagiza gukiranirwa. Hb 1:9
Ababi bazarimburwa. Hb 10:26-29; Ibh 20:7-15
4. Amaraso
A. Guterwa amaraso bihumanya ukwera kwayo
Nowa yabwiwe ko amaraso ari ayera; ni yo buzima. It 9:4, 16
Amategeko yabuzanyaga kurya amaraso. Lw 17:14; 7:26, 27
Iryo tegeko ryasubiriwemo Abakristo. Ibk 15:28, 29; 21:25
B. Ntidukwiriye kwica itegeko ry’Imana ngo aha turashaka kurokora ubuzima
Kumvira biruta ibitambo. 1Sm 15:22; Mr 12:33
Gukunda ubuzima tukaburutisha itegeko ry’Imana biganisha ku rupfu. Mr 8:35, 36
5. Bibiliya
A. Ijambo ry’Imana ryarahumetswe
Abantu bayanditse bayobowe n’umwuka w’Imana. 2Pt 1:20, 21
Ikubiyemo ubuhanuzi: Dn 8:5, 6, 20-22; Lk 21:5, 6, 20-22; Ye 45:1-4
Yose uko yakabaye yarahumetswe kandi igira umumaro. 2Tm 3:16, 17; Rm 15:4
B. Itanga ubuyobozi buhuje n’igihe turimo
Kwirengagiza amahame ya Bibiliya bizana urupfu. Rm 1:28-32
Ubwenge bw’abantu ntibushobora gusimbura Bibiliya. 1Kr 1:21, 25; 1Tm 6:20
Ni intwaro yo kurwanya umwanzi wacu kabuhariwe. Ef 6:11, 12, 17
Ituyobora mu nzira ikwiriye. Zb 119:105; 2Pt 1:19; Img 3:5, 6
C. Yandikiwe abantu bo mu mahanga yose n’amoko yose
Kwandika Bibiliya byatangiriye mu Burasirazuba. Kv 17:14; 24:12, 16; 34:27
Si igitabo Imana yandikiye abazungu bonyine. Rm 10:11-13; Gl 3:28
Imana yemera abantu b’amoko yose. Ibk 10:34, 35; Rm 5:18; Ibh 7:9, 10
6. Gukiza indwara, kuvuga izindi ndimi
A. Gukizwa mu buryo bw’umwuka bihesha inyungu zirambye
Indwara yo mu buryo bw’umwuka irarimbuza. Ye 1:4-6; 6:10; Hs 4:6
Gukiza mu buryo bw’umwuka ni yo nshingano y’ibanze. Yh 6:63; Lk 4:18
Bikuraho ibyaha; ni isoko y’ibyishimo n’ubuzima. Yk 5:19, 20; Ibh 7:14-17
B. Ubwami bw’Imana buzakiza burundu indwara z’umubiri
Yesu yakijije ibimuga; yabwirije ibyerekeye imigisha izazanwa n’Ubwami. Mt 4:23
Dusezeranywa ko Ubwami ari bwo buzadukiza burundu. Mt 6:10; Ye 9:6
Ndetse n’urupfu ruzakurwaho. 1Kr 15:25, 26; Ibh 21:4; 20:14
C. Muri iki gihe abavuga ko bakiza indwara bashingiye ku kwizera nta gihamya bafite y’uko bemerwa n’Imana
Abigishwa ntibikizaga mu buryo bw’igitangaza. 2Kr 12:7-9; 1Tm 5:23
Impano zo gukora ibitangaza zarangiranye n’intumwa. 1Kr 13:8-11
Gukiza indwara si ikimenyetso simusiga cy’uko wemerwa n’Imana. Mt 7:22, 23; 2Ts 2:9-11
D. Kuvuga izindi ndimi byari iby’igihe gito gusa
Cyari ikimenyetso; bagombaga guharanira impano ziruta izindi. 1Kr 14:22; 12:30, 31
Byahanuwe ko impano z’umwuka zo gukora ibitangaza zari kuzarangira. 1Kr 13:8-10
Ibitangaza si ikimenyetso simusiga cy’uko wemerwa n’Imana. Mt 7:22, 23; 24:24
7. Gusenga abakurambere
A. Gusenga abakurambere nta mumaro
Abakurambere barapfuye, nta cyo bazi. Umb 9:5, 10
Abakurambere ntibakwiriye gusengwa. Rm 5:12, 14; 1Tm 2:14
Imana itubuza kubasenga. Kv 34:14; Mt 4:10
B. Abantu bashobora kubahwa, ariko Imana ni yo yonyine igomba gusengwa
Abakiri bato bagomba kubaha abakuru. 1Tm 5:1, 2, 17; Ef 6:1-3
Ariko Imana ni yo yonyine igomba gusengwa. Ibk 10:25, 26; Ibh 22:8, 9
8. Gusenga Mariya
A. Mariya ni nyina wa Yesu; si “nyina w’Imana”
Imana ntigira intangiriro. Zb 90:2; 1Tm 1:17
Mariya yabaye nyina w’Umwana w’Imana igihe yari ku isi. Lk 1:35
B. Mariya ntiyakomeje “kuba isugi”
Yashyingiranywe na Yozefu. Mt 1:19, 20, 24, 25
Nyuma ya Yesu, yabyaye abandi bana. Mt 13:55, 56; Lk 8:19-21
Icyo gihe ntibari “abavandimwe be bo mu buryo bw’umwuka.” Yh 7:3, 5
9. Harimagedoni
A. Intambara y’Imana yo gukuraho ububi
Amahanga arakoranyirizwa Harimagedoni. Ibh 16:14, 16
Imana izarwana ikoresheje Umwana wayo n’abamarayika. 2Ts 1:6-9; Ibh 19:11-16
Uko twarokoka. Zf 2:2, 3; Ibh 7:14
B. Harimagedoni ntinyuranyije n’urukundo rw’Imana
Isi yarononekaye birenze urugero. 2Tm 3:1-5
Imana irihangana, ariko ubutabera buyisaba kugira icyo ikora. 2Pt 3:9, 15; Lk 18:7, 8
Ababi bagomba kuvaho kugira ngo umukiranutsi asagambe. Img 21:18; Ibh 11:18
10. Ibishushanyo
A. Ibishushanyo n’amashusho akoreshwa mu gusenga bigayisha Imana
Nta wushobora gukora ishusho y’Imana. 1Yh 4:12; Ye 40:18; 46:5; Ibk 17:29
Abakristo basabwa kwirinda ibishushanyo. 1Kr 10:14; 1Yh 5:21
Tugomba gusenga Imana mu mwuka no mu kuri. Yh 4:24
B. Gusenga ibishushanyo byakoze ku ishyanga rya Isirayeli
Abayahudi babuzwaga gusenga ibishushanyo. Kv 20:4, 5
Ntibyumva, ntibivuga; ababirema bazamera nka byo. Zb 115:4-8
Byababereye umutego, bararimbuka. Zb 106:36, 40-42; Yr 22:8, 9
C. Ntitugomba “kubangikanya” Imana n’ikindi kintu
Imana yanga ko tuyisenga tuyibangikanyije n’ikindi kintu. Ye 42:8
Imana ni yo yonyine ‘yumva amasengesho.’ Zb 65:2, 3
11. Icyaha
A. Icyaha ni iki?
Ni ukwica itegeko ry’Imana, ihame ryayo ritunganye. 1Yh 3:4; 5:17
Imana ifite icyo izabaza umuntu wese kuko ari yo yamuremye. Rm 14:12; 2:12-15
Amategeko yagaragarije abantu icyaha icyo ari cyo. Gl 3:19; Rm 3:20
Bose ni abanyabyaha; ntibashyikira ihame ry’Imana ritunganye. Rm 3:23; Zb 51:7
B. Impamvu abantu bose bagerwaho n’ingaruka z’icyaha cya Adamu
Adamu yaraze abantu bose urupfu no kudatungana. Rm 5:12, 18
Imana yihanganiye abantu ku bw’imbabazi zayo. Zb 103:8, 10, 14, 17
Igitambo cya Yesu ni impongano y’ibyaha. 1Yh 2:2
Icyaha n’indi mirimo ya Satani yose bizakurwaho. 1Yh 3:8
C. Icyaha bakoze ni uko basuzuguye bakarya imbuto yabuzanyijwe; si uko bakoze imibonano mpuzabitsina
Itegeko ribuzanya kurya kuri icyo giti ryatanzwe Eva atararemwa. It 2:17, 18
Adamu na Eva babwiwe ko bagombaga kubyara abana. It 1:28
Abana si imbuto z’icyaha, ahubwo ni umugisha uturuka ku Mana. Zb 127:3-5
Eva yakoze icyaha atari kumwe n’umugabo; ni we wabanje. It 3:6; 1Tm 2:11-14
Adamu, we mutware, yigometse ku itegeko ry’Imana. Rm 5:12, 19
D. Gutuka umwuka wera bisobanura iki? (Mt 12:32; Mr 3:28, 29)
Nta ho bihuriye n’icyaha twarazwe. Rm 5:8, 12, 18; 1Yh 5:17
Umuntu ashobora gutera agahinda umwuka, ariko akababarirwa. Ef 4:30; Yk 5:19, 20
Kugira akamenyero ko gukora icyaha nkana bizana urupfu. 1Yh 3:6-9
Abantu nk’abo Imana ibaciraho iteka, ikabakuraho umwuka wayo. Hb 6:4-8
Ntitugomba gusabira abantu nk’abo baticuza. 1Yh 5:16, 17
12. Idini
A. Idini ry’ukuri ni rimwe gusa
Ibyiringiro bimwe, ukwizera kumwe, umubatizo umwe. Ef 4:5, 13
Rifite inshingano yo guhindura abantu abigishwa. Mt 28:19; Ibk 8:12; 14:21
Rimenyekanira ku mbuto ryera. Mt 7:19, 20; Lk 6:43, 44; Yh 15:8
Abayoboke baryo barangwa n’urukundo n’ubwumvikane. Yh 13:35; 1Kr 1:10; 1Yh 4:20
B. Inyigisho z’ikinyoma zicirwaho iteka
Yesu yamaganye inyigisho z’ikinyoma. Mt 23:15, 23, 24; 15:4-9
Yabikoze agira ngo arinde abahumwe amaso. Mt 15:14
Ukuri kwarababatuye baba abigishwa ba Yesu. Yh 8:31, 32
C. Umuntu agomba guhindura idini niba rigaragaye ko ari iry’ikinyoma
Ukuri kurabatura; kugaragaza ko hari benshi bayobye. Yh 8:31, 32
Abisirayeli n’abandi baretse uburyo bwabo bwa kera bwo gusenga. Ys 24:15; 2Bm 5:17
Abakristo ba mbere bahinduye imitekerereze. Gl 1:13, 14; Ibk 3:17, 19
Pawulo yahinduye idini. Ibk 26:4-6
Isi yose yarayobejwe; igomba guhinduka. Ibh 12:9; Rm 12:2
D. Kuba “amadini yose asa n’aho ari meza” si byo bivuga ko Imana iyemera
Imana yatanze amahame ahereranye no gusenga. Yh 4:23, 24; Yk 1:27
Niba idini ridahuje n’uko Imana ishaka, si ryiza. Rm 10:2, 3
“Imirimo myiza” ishobora kuba imfabusa. Mt 7:21-23
Idini ryiza turimenyera ku mbuto ryera. Mt 7:20
13. Ijuru
A. Abantu 144.000 ni bo bonyine bazajya mu ijuru
Ni umubare ntarengwa; bazategekana na Kristo. Ibh 5:9, 10; 20:4
Yesu yarababanjirije; abandi batoranyijwe nyuma ye. Kl 1:18; 1Pt 2:21
Abandi benshi bazatura ku isi. Zb 72:8; Ibh 21:3, 4
Abo 144.000 bafite umwanya wihariye abandi badafite. Ibh 14:1, 3; 7:4, 9
14. Ikurikiranyabihe
A. 1914 (N.Y.), iherezo ry’ibihe by’abanyamahanga
Mu wa 607 M.Y., uruhererekane rw’abami bategekaga rwabaye ruhagaze. Ezk 21:30-32
“Ibihe birindwi” mbere y’uko urwo ruhererekane rusubizwaho. Dn 4:29, 13, 14
Ibihe birindwi = 2 × ibihe 3 n’igice, cyangwa 2 × iminsi 1.260. Ibh 12:6, 14; 11:2, 3
Umunsi uhwanye n’umwaka. [Bitanga imyaka 2.520] Ezk 4:6; Kb 14:34
Byari kuzageza igihe Ubwami bwari gushyirirwaho. Lk 21:24; Dn 7:13, 14
15. Ikuzimu (Imva, Umuriro, Gehinomu, Hadesi, Shewoli)
A. Si ahantu nyakuri ho kubabarizwa haba umuriro
Igihe Yobu yababaraga, yasenze asaba kujyayo. Yb 14:13
Nta mirimo ihakorerwa. Zb 6:6; Umb 9:10; Ye 38:18, 19
Yesu yazuwe avanywe mu mva, ikuzimu. Ibk 2:27, 31, 32; Zb 16:10
Ikuzimu hazagarura abapfuye, hanyuma harimburwe. Ibh 20:13, 14
Gehinomu: hari mu gikombe cya bene Hinomu, aho batwikiraga imyanda yo muri Yerusalemu. 2Bm 23:10, 14
Yesu yakoresheje ijambo Gehinomu mu buryo bw’ikigereranyo. Mt 23:33; Mr 9:47, 48
Hashushanya kurimbuka k’ubugingo bw’ubu n’ubw’igihe kizaza. Mt 10:28
Hashushanya ‘urupfu rwa kabiri,’ cyangwa kurimbuka kw’iteka. Ibh 20:14; 21:8
B. Umuriro ushushanya kurimbuka
Kurimbukira mu rupfu bigereranywa n’umuriro. Mt 25:41, 46; 13:30
Abanyabyaha batihana bazarimbuka iteka nk’abakongowe n’umuriro. Hb 10:26, 27
‘Kubabarizwa’ mu muriro kwa Satani bisobanura urupfu rw’iteka. Ibh 20:10, 14, 15
C. Inkuru y’umukungu na Lazaro si gihamya y’uko abantu bababazwa iteka
Umuriro ni ikigereranyo, kimwe n’imvugo ngo “mu gituza cya Aburahamu.” Lk 16:22-24
Itandukaniro hagati yo gutoneshwa kwa Aburahamu no kuba mu mwijima. Mt 8:11, 12
Kurimbuka kwa Babuloni byiswe kubabarizwa mu muriro. Ibh 18:8-10, 21
16. Iminsi mikuru, iminsi mikuru y’ivuka
A. Abakristo ba mbere ntibizihizaga iminsi mikuru y’ivuka na Noheli
Abatarasengaga Imana y’ukuri ni bo bayizihizaga. It 40:20; Mt 14:6
Umunsi Yesu yapfiriyeho ni wo tugomba kwibuka. Lk 22:19, 20; 1Kr 11:25, 26
Iminsi mikuru irangwa no gusinda si myiza. Rm 13:13; Gl 5:21; 1Pt 4:3
17. Iminsi y’imperuka
A. “Imperuka y’isi” ni iki?
Iherezo ry’iyi si ya none. Mt 24:3; 2Pt 3:5-7; Mr 13:4
Si imperuka y’umubumbe w’isi; ni iy’abantu babi na gahunda zabo. 1Yh 2:17
Imperuka izakurikirwa n’irimbuka. Mt 24:14
Abakiranutsi bazarokoka; hakurikireho isi nshya. 2Pt 2:9; Ibh 7:14-17
B. Tugomba kuba maso tugatahura ibimenyetso by’iminsi y’imperuka
Imana yatanze ibyo bimenyetso kugira ngo ituyobore. 2Tm 3:1-5; 1Ts 5:1-4
Ab’isi ntibabona uburemere bwabyo. 2Pt 3:3, 4, 7; Mt 24:39
Imana ntitinda, ahubwo iratuburira. 2Pt 3:9
Abakomeza kuba maso bakabyitaho, bazagororerwa. Lk 21:34-36
18. Impuzamatorero
A. Imana ntiyemera ibyo kwifatanya n’andi madini
Inzira ni imwe gusa, ifunganye; ibonwa na bake. Ef 4:4-6; Mt 7:13, 14
Twaburiwe ko inyigisho z’ikinyoma zonona. Mt 16:6, 12; Gl 5:9
Dutegekwa kwitandukanya. 2Tm 3:5; 2Kr 6:14-17; Ibh 18:4
B. Kuvuga ko “amadini yose ari meza” ni ukwibeshya
Bamwe bagira ishyaka ariko ridahuje n’ibyo Imana ishaka. Rm 10:2, 3
Ikibi cyonona icyakabaye cyiza. 1Kr 5:6; Mt 7:15-17
Abigisha b’ibinyoma barimbuza abantu. 2Pt 2:1; Mt 12:30; 15:14
Ugusenga kutanduye gusaba ko dusenga Imana yonyine nta kindi tuyibangikanyije na cyo. Gut 6:5, 14, 15
19. Incungu
A. Ubuzima bwa Yesu bwabaye “incungu ya bose”
Yesu yatanze ubuzima bwe ho incungu. Mt 20:28
Amaraso ye yamenwe akuraho ibyaha. Hb 9:14, 22
Igitambo kimwe cyari gihagije iteka. Rm 6:10; Hb 9:26
Ntidupfa kungukirwa n’incungu; tugomba kuyemera. Yh 3:16
B. Inganya agaciro n’icyatakaye
Adamu yaremwe atunganye. Gut 32:4; Umb 7:29; It 1:31
Icyaha cyatumye we n’abana be batakaza ubutungane. Rm 5:12, 18
Abana ntibashoboraga kwicungura; hari hakenewe incungu ihwanye na Adamu. Zb 49:8; Gut 19:21
Ubuzima butunganye bwa Yesu bwabaye incungu. 1Tm 2:5, 6; 1Pt 1:18, 19
20. Inyigisho ivuga ko ibiba ku muntu biba byaranditswe mbere y’igihe
A. Umuntu ntiyandikirwa ibizamubaho
Umugambi w’Imana uzasohora nta kabuza. Ye 55:11; It 1:28
Abantu ni bo bihitiramo gukorera Imana. Yh 3:16; Fp 2:12
21. Irema
A. Rihuza na siyansi; rivuguruza inyigisho y’ubwihindurize
Siyansi yemeranya n’ukuntu ibintu byagiye bikurikirana mu irema. It 1:11, 12, 21, 24, 25
Itegeko ry’Imana ryerekeye “amoko” y’ibintu ni iry’ukuri. It 1:11, 12; Yk 3:12
B. Iminsi y’irema si iminsi y’amasaha 24
‘Umunsi’ ushobora gusobanura igihe runaka. It 2:4
Ku Mana, umunsi ushobora kuba igihe kirekire. Zb 90:4; 2Pt 3:8
22. Isabato
A. Isabato ntireba Abakristo
Amategeko yakuweho n’urupfu rwa Yesu. Ef 2:15
Isabato ntireba Abakristo. Kl 2:16, 17; Rm 14:5, 10
Bacyashywe bazira kuziririza Isabato, n’ibindi. Gl 4:9-11; Rm 10:2-4
Kwizera no kumvira ni byo bitwinjiza mu buruhukiro bw’Imana. Hb 4:9-11
B. Abisirayeli ba kera ni bo bonyine basabwaga kuziririza Isabato
Isabato yijihijwe bwa mbere nyuma yo kuva muri Egiputa. Kv 16:26, 27, 29, 30
Yahawe Abisirayeli kavukire bonyine ngo ibe ikimenyetso. Kv 31:16, 17; Zb 147:19, 20
Amategeko yasabaga nanone kwizihiza amasabato y’imyaka. Kv 23:10, 11; Lw 25:3, 4
Isabato si ngombwa ku Bakristo. Rm 14:5, 10; Gl 4:9-11
C. Ikiruhuko cy’Isabato y’Imana (Umunsi wa 7 w’“icyumweru” cy’irema)
Cyatangiye Imana imaze kurema ibyo ku isi. It 2:2, 3; Hb 4:3-5
Cyarakomeje na nyuma y’igihe Yesu yari hano ku isi. Hb 4:6-8; Zb 95:7-9, 11
Abakristo baruhuka imirimo y’ubwikunde. Hb 4:9, 10
Kizarangira Ubwami niburangiza umurimo werekeye isi. 1Kr 15:24, 28
23. Isengesho
A. Amasengesho Imana yumva
Imana yumva amasengesho y’abantu. Zb 145:18; 1Pt 3:12
Abakiranirwa ntibumvwa, keretse iyo bahindutse. Ye 1:15-17
Tugomba gusenga mu izina rya Yesu. Yh 14:13, 14; 2Kr 1:20
Tugomba gusenga duhuje n’ibyo Imana ishaka. 1Yh 5:14, 15
Kwizera ni ngombwa. Yk 1:6-8
B. Gusubiramo amasengesho, gusenga Mariya n’“abatagatifu” nta cyo bimaze
Tugomba gusenga Imana mu izina rya Yesu. Yh 14:6, 14; 16:23, 24
Gusenga usubiramo amagambo ntibyumvwa. Mt 6:7
24. Ishyingiranwa
A. Ishyingiranwa rigomba kubahwa
Rigereranywa na Kristo n’umugeni we. Ef 5:22, 23
Uburiri bw’abashakanye ntibukagire ikibuhumanya. Hb 13:4
Abashakanye bagirwa inama yo kudatana. 1Kr 7:10-16
Por·neiʹa, ni yo mpamvu yonyine yemewe n’Ibyanditswe yo gutana. Mt 19:9
B. Abakristo bagomba kubaha ihame ry’ubutware
Umugabo ni umutware w’umuryango: agomba kuwukunda no kuwitaho. Ef 5:23-31
Umugore agandukira umugabo we, akamukunda, akamwumvira. 1Pt 3:1-7; Ef 5:22
Abana bagomba kumvira. Ef 6:1-3; Kl 3:20
C. Ababyeyi b’Abakristo bafite inshingano yo kwita ku bana babo
Bagomba kubakunda, bakabagenera igihe, bakabitaho. Tt 2:4
Ntimukabarakaze. Kl 3:21
Mubahe ibyo bakeneye, hakubiyemo n’ibyo mu buryo bw’umwuka. 2Kr 12:14; 1Tm 5:8
Mubahe uburere buzabafasha mu buzima. Ef 6:4; Img 22:6, 15; 23:13, 14
D. Abakristo bagomba gushakana n’abandi Bakristo gusa
Bagomba gushaka “mu Mwami” gusa. 1Kr 7:39; Gut 7:3, 4; Nh 13:26
E. Ibyanditswe bibuzanya ibyo gushaka abagore benshi
Mu ntangiriro, umugabo yagombaga kugira umugore umwe gusa. It 2:18, 22-25
Yesu yashubijeho iryo hame ku Bakristo. Mt 19:3-9
Abakristo ba mbere ntibashakaga abagore benshi. 1Kr 7:2, 12-16; Ef 5:28-31
25. Isi
A. Umugambi Imana ifitiye isi
Paradizo yashyizwe ku isi ku bw’abantu batunganye. It 1:28; 2:8-15
Umugambi w’Imana uzasohora nta kabuza. Ye 55:11; 46:10, 11
Isi izuzura abantu b’abanyamahoro, batunganye. Zb 72:7; Ye 45:18; 9:5,6
Ubwami buzasubizaho Paradizo. Mt 6:9, 10; Ibh 21:3-5
B. Ntizigera irimburwa cyangwa ngo abantu bayishireho
Umubumbe w’isi uzahoraho iteka. Umb 1:4; Zb 104:5
Abantu bo mu gihe cya Nowa ni bo barimbutse; si isi. 2Pt 3:5-7; It 7:23
Urugero rutuma twiringira ko hari abazarokoka muri iki gihe. Mt 24:37-39
Ababi bazarimbuka; imbaga y’“abantu benshi” izarokoka. 2Ts 1:6-9; Ibh 7:9, 14
26. Itorero
A. Ni iryo mu buryo bw’umwuka, ryubatse kuri Kristo
Imana ntiba mu nsengero zubatswe n’abantu. Ibk 17:24, 25; 7:48
Itorero ry’ukuri ni urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rwubakishijwe amabuye mazima. 1Pt 2:5, 6
Kristo ni we buye rikomeza imfuruka; intumwa ni urufatiro rwungirije. Ef 2:20
Imana igomba gusengwa mu mwuka no mu kuri. Yh 4:24
B. Itorero ntiryubatse kuri Petero
Yesu ntiyavuze ko itorero ryari kuzubakwa kuri Petero. Mt 16:18
Yesu yavuzweho ko ari we “rutare.” 1Kr 10:4
Petero yavuze ko Yesu ari we rufatiro. 1Pt 2:4, 6-8; Ibk 4:8-12
27. Kubwiriza
A. Abakristo bose bagomba kubwiriza ubutumwa bwiza
Bagomba kwemerera Yesu imbere y’abantu kugira ngo na bo bemerwe. Mt 10:32
Bagomba gushyira Ijambo mu bikorwa, bakagaragaza ukwizera. Yk 1:22-24; 2:24
Abashya na bo bagomba kuba abigisha. Mt 28:19, 20
Kwatura ukwizera mu ruhame bihesha agakiza. Rm 10:10
B. Ni ngombwa gusubira gusura no kubwiriza ubudacogora
Abantu bagomba kuburirwa iby’imperuka. Mt 24:14
Yeremiya yamaze imyaka myinshi atangaza iby’irimbuka rya Yerusalemu. Yr 25:3
Kimwe n’Abakristo ba mbere, ntitudohoka. Ibk 4:18-20; 5:28, 29
C. Tugomba kubwiriza kugira ngo tutagibwaho n’urubanza rw’amaraso
Tugomba kuburira abantu ko imperuka yegereje. Ezk 33:7; Mt 24:14
Kutaburira abandi ni ukwishyiraho urubanza rw’amaraso. Ezk 33:8, 9; 3:18, 19
Pawulo yikuyeho urubanza rw’amaraso: yabwirije ukuri kose. Ibk 20:26, 27; 1Kr 9:16
Kubwiriza bizarokora ubwiriza n’uwo abwiriza. 1Tm 4:16; 1Kr 9:22
28. Kugaruka kwa Kristo
A. Ntikugaragarira amaso
Yabwiye abigishwa ko isi itazongera kumubona. Yh 14:19
Abigishwa ni bo bonyine bamubonye asubira mu ijuru; no kugaruka kwe ni uko. Ibk 1:6, 10, 11
Ari mu ijuru; ni ikiremwa cy’umwuka kitagaragara. 1Tm 6:14-16; Hb 1:3
Azagaruka ari Umwami mu ijuru, afite ububasha. Dn 7:13, 14
B. Kugaragazwa n’ibintu bibaho
Abigishwa bamubajije ikimenyetso cy’ukuhaba kwe. Mt 24:3
Abakristo “babona” ukuhaba kwe binyuze ku gusobanukirwa. Ef 1:18
Hari ibintu byinshi bigaragaza ukuhaba kwe. Lk 21:10, 11
Abanzi “bazabona” ukuhaba kwe barimbuka. Ibh 1:7
29. Kurwanywa, gutotezwa
A. Impamvu Abakristo barwanywa
Yesu yaranzwe; yahanuye ko Abakristo bari kurwanywa. Yh 15:18-20; Mt 10:22
Kwizirika ku mahame akiranuka biciraho iteka isi. 1Pt 4:1, 4, 12, 13
Satani, imana y’iyi si, arwanya Ubwami. 2Kr 4:4; 1Pt 5:8
Umukristo ntatinya; Imana iramushyigikiye. Rm 8:38, 39; Yk 4:8
B. Umugore ntagomba kwemera ko umugabo we amutandukanya n’Imana
Twahawe umuburo; abandi bashobora kumubwira ibintu uko bitari. Mt 10:34-38; Ibk 28:22
Umugore agomba kwiyambaza Imana na Kristo. Yh 6:68; 17:3
Akomeje gushikama yakiza n’umugabo we. 1Kr 7:16; 1Pt 3:1-6
Umugabo ni umutware, ariko si we ugenga ibyo gusenga. 1Kr 11:3; Ibk 5:29
C. Umugabo ntagomba kwemera ko umugore we amubuza gukorera Imana
Agomba gukunda umugore we n’umuryango we; abifuriza ubuzima. 1Kr 7:16
Ni we ufata imyanzuro; ashaka ikibatunga. 1Kr 11:3; 1Tm 5:8
Imana ikunda umugabo ushyigikira ukuri. Yk 1:12; 5:10, 11
Kunamuka ngo ukunde ubone amahoro bituma utemerwa n’Imana. Hb 10:38
Azageza umuryango we mu isi nshya y’ibyishimo. Ibh 21:3, 4
30. Satani, abadayimoni
A. Satani ni ikiremwa cy’umwuka
Si ububi buba mu muntu, ahubwo ni ikiremwa cy’umwuka. 2Tm 2:26
Satani ni ikiremwa nk’abamarayika. Mt 4:1, 11; Yb 1:6
Yigize Satani abitewe no kurarikira ibibi. Yk 1:13-15
B. Satani ni we mutegetsi utagaragara w’iyi si
Ni we mana y’iyi si. 2Kr 4:4; 1Yh 5:19; Ibh 12:9
Yemerewe gukomeza kubaho kugeza igihe ikibazo yazamuye kizakemukira. Kv 9:16; Yh 12:31
Azafungirwa ikuzimu, hanyuma arimburwe. Ibh 20:2, 3, 10
C. Abadayimoni ni abamarayika bigometse
Bifatanyije na Satani mbere y’Umwuzure. It 6:1, 2; 1Pt 3:19, 20
Bacishijwe bugufi, bashyirwa mu mwijima w’icuraburindi. 2Pt 2:4; Yd 6
Barwanya Imana, bagakandamiza abantu. Lk 8:27-29; Ibh 16:13, 14
Bazarimbukana na Satani. Mt 25:41; Lk 8:31; Ibh 20:2, 3, 10
31. Ububi; amakuba yo mu isi
A. Nyirabayazana w’amakuba yo mu isi
Ubutegetsi bubi ni bwo ntandaro y’ibibazo biriho. Img 29:2; 28:28
Isi itegekwa n’umwanzi w’Imana. 2Kr 4:4; 1Yh 5:19; Yh 12:31
Amakuba yazanywe na Satani; ashigaje igihe gito. Ibh 12:9, 12
Satani namara kubohwa, hazabaho amahoro menshi. Ibh 20:1-3; 21:3, 4
B. Impamvu Imana ireka ububi bukabaho
Satani yavuze ko ibiremwa by’Imana bitazayibaho indahemuka. Yb 1:11, 12
Abizerwa bahawe uburyo bwo kugaragaza ubudahemuka bwabo. Rm 9:17; Img 27:11
Byaragaragaye ko Satani ari umubeshyi; ikibazo kiri hafi gukemuka. Yh 12:31
Abizerwa bazagororerwa ubuzima bw’iteka. Rm 2:6, 7; Ibh 21:3-5
C. Kuba imperuka itaraza bigaragaza imbabazi
Kimwe no mu gihe cya Nowa, gutanga umuburo bifata igihe. Mt 24:14, 37-39
Imana ntitinda, ahubwo ni inyambabazi. 2Pt 3:9; Ye 30:18
Bibiliya iradufasha kugira ngo tutazatungurwa. Lk 21:36; 1Ts 5:4
Tugomba gushakira uburinzi ku Mana uhereye ubu. Ye 2:2-4; Zf 2:3
D. Abantu si bo bazakemura ikibazo cy’amakuba yo mu isi
Abantu bafite ubwoba bwinshi; barashobewe. Lk 21:10, 11; 2Tm 3:1-5
Ubwami bw’Imana ni bwo buzabikemura; si abantu. Dn 2:44; Mt 6:10
Kugira ngo tuzabeho, tugomba gushaka kubana amahoro n’Umwami uhereye ubu. Zb 2:9, 11, 12
32. Ubugingo
A. Ubugingo ni iki?
Umuntu ni ubugingo. It 2:7; 1Kr 15:45
Inyamaswa na zo ni ubugingo. Lw 24:18
Ubugingo bugira amaraso; bushobora gupfa. Yr 2:34; Ezk 18:4
Umuntu ufite ubuzima avugwaho ko afite ubugingo. Mr 8:36; Yh 10:15
B. Aho ubugingo n’umwuka bitandukaniye
Ubuzima, bwaba ubw’umuntu cyangwa ikindi kiremwa, ni ubugingo. Yh 10:15; Lw 17:11
“Umwuka” ni imbaraga y’ubuzima ibeshaho ubugingo. Zb 146:4; 104:29
Iyo umuntu apfuye, Imana ni yo ishobora kumusubizamo imbaraga y’ubuzima. Umb 12:7
Imana ni yo yonyine ishobora gutuma imbaraga y’ubuzima ikora. Ezk 37:12-14
33. Ubutatu
A. Imana, ari na yo Data ni imwe; iruta ibibaho byose mu ijuru no mu isi
Imana ntigizwe n’abaperisona batatu. Gut 6:4; Ml 2:10; Mr 10:18; Rm 3:29, 30
Umwana yararemwe; Imana yabanje kubaho iri yonyine. Ibh 3:14; Kl 1:15; Ye 44:6
Imana ni umutegetsi w’ijuru n’isi iteka ryose. Fp 2:5, 6; Dn 4:32
Imana ikwiriye gushyirwa hejuru ya byose. Fp 2:10, 11
B. Umwana ni muto kuri Data, haba mbere yo kuza ku isi na nyuma yaho
Umwana yarumviraga ari mu ijuru; yatumwe na Se. Yh 8:42; 12:49
Yumviraga ari no ku isi; Se aramuruta. Yh 14:28; 5:19; Hb 5:8
Yashyizwe mu mwanya wo hejuru mu ijuru, ariko aracyaganduka. Fp 2:9; 1Kr 15:28; Mt 20:23
Yehova ni umutware wa Kristo n’Imana ye. 1Kr 11:3; Yh 20:17; Ibh 1:6
C. Ubumwe bw’Imana na Kristo
Iteka bavuga rumwe. Yh 8:28, 29; 14:10
Ubumwe nk’ubw’umugabo n’umugore. Yh 10:30; Mt 19:4-6
Abizera bose bagomba kugira ubumwe nk’ubwo. Yh 17:20-22; 1Kr 1:10
Gahunda imwe yo gusenga Yehova binyuze kuri Kristo iteka ryose. Yh 4:23, 24
D. Umwuka wera w’Imana ni imbaraga ikoresha
Ni imbaraga; si umuperisona. Mt 3:16; Yh 20:22; Ibk 2:4, 17, 33
Si umuperisona ubana n’Imana na Kristo mu ijuru. Ibk 7:55, 56; Ibh 7:10
Imana iwukoresha isohoza imigambi yayo. Zb 104:30; 1Kr 12:4-11
Abakorera Imana barawuhabwa, ukabayobora. 1Kr 2:12, 13; Gl 5:16
34. Ubuzima
A. Abumvira bahishiwe ubuzima bw’iteka
Imana idashobora kubeshya yasezeranyije ubuzima. Tt 1:2; Yh 10:27, 28
Abizera bazabona ubuzima bw’iteka. Yh 11:25, 26
Urupfu ruzakurwaho. 1Kr 15:26; Ibh 21:4; 20:14; Ye 25:8
B. Abagize umubiri wa Kristo ni bo bonyine bazaba mu ijuru
Imana ibatoranya uko ishaka. Mt 20:23; 1Kr 12:18
Abantu 144.000 ni bo bonyine bavanywe mu isi. Ibh 14:1, 4; 7:2-4; 5:9, 10
Na Yohana Umubatiza ntazajya mu Bwami bw’ijuru. Mt 11:11
C. Ubuzima bwo ku isi buzahabwa abantu batabarika bagize “izindi ntama”
Abantu bazabana na Yesu mu ijuru ni umubare ntarengwa. Ibh 14:1, 4; 7:2-4
Abagize “izindi ntama” si abavandimwe ba Kristo. Yh 10:16; Mt 25:32, 40
Benshi ubu barakoranyirizwa kuzarokoka bakaba ku isi. Ibh 7:9, 15-17
Abandi bazazuka babe ku isi. Ibh 20:12; 21:4
35. Ubwami
A. Icyo Ubwami bw’Imana buzamarira abantu
Buzasohoza ibyo Imana ishaka. Mt 6:9, 10; Zb 45:7; Ibh 4:11
Ni ubutegetsi bufite umwami n’amategeko. Ye 9:5, 6; 2:3; Zb 72:1, 8
Buzarimbura ababi, butegeke isi yose. Dn 2:44; Zb 72:8
Ubutegetsi bw’imyaka 1.000 bwo gutunganya abantu no kugarura Paradizo. Ibh 21:2-4; 20:6
B. Bwagombaga gutangira gutegeka abanzi ba Kristo bakiriho
Kristo amaze kuzuka yategereje igihe kirekire. Zb 110:1; Hb 10:12, 13
Amaze kwimikwa yarwanye na Satani. Zb 110:2; Ibh 12:7-9; Lk 10:18
Hanyuma Ubwami bwarimitswe, isi igusha ishyano. Ibh 12:10, 12
Ibi bihe bigoye bisobanura ko iki ari igihe cyo gushyigikira Ubwami. Ibh 11:15-18
C. Ntiburi ‘mu mitima’; ntibushyirwaho n’abantu
Ni ubwo mu ijuru; si ubwo ku isi. 2Tm 4:18; 1Kr 15:50; Zb 11:4
Ntiburi ‘mu mitima’; Yesu yabwiraga Abafarisayo. Lk 17:20, 21
Si ubw’iyi si. Yh 18:36; Lk 4:5-8; Dn 2:44
Buzasimbura ubutegetsi bw’isi n’amategeko yabwo. Dn 2:44
36. Umubatizo
A. Ni ikintu Abakristo basabwa
Yesu yaduhaye urugero. Mt 3:13-15; Hb 10:7
Ni ikimenyetso cyo kwiyanga cyangwa kwiyegurira Imana. Mt 16:24; 1Pt 3:21
Habatizwa gusa abakuze bashobora kwigishwa. Mt 28:19, 20; Ibk 2:41
Kwibizwa mu mazi ni byo bikwiriye. Ibk 8:38, 39; Yh 3:23
B. Ntuvanaho ibyaha
Yesu ntiyabatijwe kugira ngo avanweho ibyaha. 1Pt 2:22; 3:18
Amaraso ya Yesu ni yo avanaho ibyaha. 1Yh 1:7
37. Umubwiriza, umukozi
A. Abakristo bose bagomba kuba ababwiriza
Yesu yari umukozi w’Imana. Rm 15:8, 9; Mt 20:28
Abakristo bagera ikirenge mu cye. 1Pt 2:21; 1Kr 11:1
Bagomba kubwiriza basohoza umurimo wabo. 2Tm 4:2, 5; 1Kr 9:16
B. Ibyo ababwiriza basabwa
Kugira umwuka w’Imana no kumenya Ijambo ryayo. 2Tm 2:15; Ye 61:1-3
Kwigana uko Yesu yabwirizaga. 1Pt 2:21; 2Tm 4:2, 5
Imana ibatoza binyuze ku mwuka wayo no ku muteguro. Yh 14:26; 2Kr 3:1-3
38. Umusaraba
A. Yesu yishwe amanitswe ku giti kigereranya igitutsi
Yesu yishwe amanitswe ku giti. Ibk 5:30; 10:39; Gl 3:13
Abakristo bagomba kwikorera igiti kigereranya igitutsi. Mt 10:38; Lk 9:23
B. Ntugomba gusengwa
Kurata igiti Yesu yamanitsweho ni ukumutuka. Hb 6:6; Mt 27:41, 42
Gukoresha umusaraba mu gusenga, ni ugusenga ibigirwamana. Kv 20:4, 5; Yr 10:3-5
Yesu ni umwuka; ntakiri ku giti. 1Tm 3:16; 1Pt 3:18
39. Umuzuko
A. Ibyiringiro ku bapfuye
Abari mu mva bose bazazurwa. Yh 5:28, 29
Umuzuko wa Yesu utanga gihamya. 1Kr 15:20-22; Ibk 17:31
Abatuka umwuka ntibazazuka. Mt 12:31, 32
Abafite ukwizera bazazuka rwose. Yh 11:25
B. Bamwe bazazukira ubuzima bwo mu ijuru, abandi ubwo ku isi
Bose bapfira muri Adamu, bakaba bazima muri Yesu. 1Kr 15:20-22; Rm 5:19
Bazazuka bafite kamere zitandukanye. 1Kr 15:40, 42, 44
Abazabana na Yesu bazamera nka we. 1Kr 15:49; Fp 3:20, 21
Abatazategeka bazaba ku isi. Ibh 20:4b, 5, 13; 21:3, 4
40. Umwuka, ubupfumu
A. Umwuka wera ni iki?
Ni imbaraga Imana ikoresha; si umuperisona. Ibk 2:2, 3, 33; Yh 14:17
Wakoreshejwe mu kurema, kwandika Bibiliya, n’ibindi. It 1:2; Ezk 11:5
Ukoreshwa mu gutuma abagize umubiri wa Kristo baba abana b’Imana kandi bawusukwaho. Yh 3:5-8; 2Kr 1:21, 22
Muri iki gihe, ukomeza abagaragu b’Imana, ukabayobora. Gl 5:16, 18
B. Imbaraga y’ubuzima yitwa umwuka
Ubuzima bubeshwaho no guhumeka. Yk 2:26; Yb 27:3
Imana ni yo itegeka imbaraga y’ubuzima. Zk 12:1; Umb 8:8
Imbaraga y’ubuzima bw’abantu n’ubw’inyamaswa ituruka ku Mana. Umb 3:19-21
Umwuka ubitswa Imana; hariho ibyiringiro byo kuzuka. Lk 23:46
C. Tugomba kwirinda ubupfumu kuko ari imirimo y’abadayimoni
Ijambo ry’Imana ribuzanya ubupfumu. Ye 8:19, 20; Lw 19:31; 20:6, 27
Kuragura ni imirimo y’abadayimoni; bicirwaho iteka. Ibk 16:16-18
Bijyana ku kurimbuka. Gl 5:19-21; Ibh 21:8; 22:15
Kuraguza inyenyeri birabujijwe. Gut 18:10-12; Yr 10:2
41. Urupfu
A. Aho rwakomotse
Umuntu yaremwe atunganye, afite ibyiringiro byo kuzabaho iteka. It 1:28, 31
Kutumvira ni byo byazanye urupfu. It 2:16, 17; 3:17, 19
Abakomotse kuri Adamu bose barazwe icyaha n’urupfu. Rm 5:12
B. Imimerere abapfuye barimo
Adamu yabaye ubugingo; ntabwo yahawe ubugingo. It 2:7; 1Kr 15:45
Umuntu, ari na we bugingo, arapfa. Ezk 18:4; Ye 53:12; Yb 11:20
Abapfuye ntibumva; nta cyo bazi. Umb 9:5, 10; Zb 146:3, 4
Abapfuye barasinziriye bategereje kuzuka. Yh 11:11-14, 23-26; Ibk 7:60
C. Ntidushobora kuvugana n’abapfuye
Abapfuye ntibahinduka imyuka ngo bajye kubana n’Imana. Zb 115:17; Ye 38:18
Tuburirwa ko tutagomba kugerageza kuvugana n’abapfuye. Ye 8:19; Lw 19:31
Imana iciraho iteka abapfumu n’abaragura. Gut 18:10-12; Gl 5:19-21
42. Urwibutso, Misa
A. Kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba
Biba rimwe mu mwaka, ku itariki Pasika yaberagaho. Lk 22:1, 17-20; Kv 12:14
Ni umunsi wo kwibuka urupfu rw’igitambo rwa Kristo. 1Kr 11:26; Mt 26:28
Abafite ibyiringiro byo kujya mu ijuru ni bo baryaho. Lk 22:29, 30; 12:32, 37
Uko umuntu amenya ko afite ibyo byiringiro. Rm 8:15-17
B. Misa ni umuhango udahuje n’Ibyanditswe
Amaraso atamenwe ntihabaho kubabarirwa ibyaha. Hb 9:22
Kristo ni we Muhuza w’isezerano rishya wenyine. 1Tm 2:5, 6; Yh 14:6
Kristo ari mu ijuru; padiri ntashobora kumumanura. Ibk 3:20, 21
Si ngombwa ko igitambo cya Kristo gihora gitambwa. Hb 9:24-26; 10:11-14
43. Yehova, Imana
A. Izina ry’Imana
“Imana” ni izina rusange; Umwami wacu afite izina bwite. 1Kr 8:5, 6
Dusenga dusaba ko izina rye ryezwa. Mt 6:9, 10
Izina ry’Imana ni Yehova. Ye 12:2; Yr 16:21; Hb 3:19; Mk 1:2
Yesu yararimenyekanishije. Yh 17:6, 26; 5:43; 12:12, 13, 28
B. Imana iriho
Nta wareba Imana ngo abeho. Kv 33:20; Yh 1:18; 1Yh 4:12
Si ngombwa kubona Imana ngo umuntu ayizere. Hb 11:1; Rm 8:24, 25; 10:17
Ibyo Imana yaremye bigaragaza ko iriho. Rm 1:20; Zb 19:2, 3
Isohozwa ry’ubuhanuzi rigaragaza ko Imana iriho. Ye 46:8-11
C. Imico y’Imana
Imana ni urukundo. 1Yh 4:8, 16; Kv 34:6; 2Kr 13:11; Mk 7:18
Ifite ubwenge buhebuje. Yb 12:13; Rm 11:33; 1Kr 2:7
Irakiranuka; ica imanza zitabera. Gut 32:4; Zb 37:28
Ifite imbaraga zose; ishobora byose. Yb 37:23; Ibh 7:12; 4:11
D. Abantu bose ntibakorera Imana imwe
Inzira isa n’aho ari nziza si ko buri gihe iba ikwiriye. Img 16:25; Mt 7:21
Inzira ni ebyiri; imwe gusa ni yo iyobora ku buzima. Mt 7:13, 14; Gut 30:19
Hariho imana nyinshi ariko imwe gusa ni yo y’ukuri. 1Kr 8:5, 6; Zb 82:1
Tugomba kumenya Imana y’ukuri kugira ngo tubone ubuzima. Yh 17:3; 1Yh 5:20
44. Yesu
A. Yesu ni Umwana w’Imana akaba n’Umwami wimitswe
Ni Umwana w’imfura w’Imana; yakoreshejwe mu kurema ibindi byose. Ibh 3:14; Kl 1:15-17
Yabaye umuntu wabyawe n’umugore, ashyirwa hasi y’abamarayika. Gl 4:4; Hb 2:9
Yabyawe binyuze ku mwuka w’Imana, agenewe kuzaba mu ijuru. Mt 3:16, 17
Yaje guhabwa icyubahiro kiruta icyo yari afite ataraba umuntu. Fp 2:9, 10
B. Tugomba kwizera Yesu Kristo niba twifuza agakiza
Kristo ni we Rubyaro rwa Aburahamu rwasezeranyijwe. It 22:18; Gl 3:16
Yesu ni we Mutambyi Mukuru wenyine; ni incungu. 1Yh 2:1, 2; Hb 7:25, 26; Mt 20:28
Ubuzima buzanwa no kumenya Imana na Kristo, no kumvira. Yh 17:3; Ibk 4:12
C. Kwizera Yesu byonyine ntibihagije
Kwizera bigomba guherekezwa n’imirimo. Yk 2:17-26; 1:22-25
Tugomba gukurikiza amategeko, tugakora nk’ibyo Yesu yakoraga. Yh 14:12, 15; 1Yh 2:3
Abamwita Umwami si ko bose bazinjira mu Bwami. Mt 7:21-23