ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • bi12 pp. 1906-1917
  • Imitwe y’ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imitwe y’ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • Udutwe duto
  • 1. Abahamya ba Yehova
  • 2. Abahanuzi b’ibinyoma
  • 3. Agakiza
  • 4. Amaraso
  • 5. Bibiliya
  • 6. Gukiza indwara, kuvuga izindi ndimi
  • 7. Gusenga abakurambere
  • 8. Gusenga Mariya
  • 9. Harimagedoni
  • 10. Ibishushanyo
  • 11. Icyaha
  • 12. Idini
  • 13. Ijuru
  • 14. Ikurikiranyabihe
  • 15. Ikuzimu (Imva, Umuriro, Gehinomu, Hadesi, Shewoli)
  • 16. Iminsi mikuru, iminsi mikuru y’ivuka
  • 17. Iminsi y’imperuka
  • 18. Impuzamatorero
  • 19. Incungu
  • 20. Inyigisho ivuga ko ibiba ku muntu biba byaranditswe mbere y’igihe
  • 21. Irema
  • 22. Isabato
  • 23. Isengesho
  • 24. Ishyingiranwa
  • 25. Isi
  • 26. Itorero
  • 27. Kubwiriza
  • 28. Kugaruka kwa Kristo
  • 29. Kurwanywa, gutotezwa
  • 30. Satani, abadayimoni
  • 31. Ububi; amakuba yo mu isi
  • 32. Ubugingo
  • 33. Ubutatu
  • 34. Ubuzima
  • 35. Ubwami
  • 36. Umubatizo
  • 37. Umubwiriza, umukozi
  • 38. Umusaraba
  • 39. Umuzuko
  • 40. Umwuka, ubupfumu
  • 41. Urupfu
  • 42. Urwibutso, Misa
  • 43. Yehova, Imana
  • 44. Yesu
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Imitwe y’ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya

Imitwe y’ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya

1. Abahamya ba Yehova

A. Amavu n’amavuko yabo

Yehova agaragaza abahamya be abo ari bo. Ye 43:10-12; Yr 15:16

Abeli ni we wa mbere ku rutonde rw’abahamya bizerwa. Hb 11:4, 39; 12:1

Yesu yari umuhamya ukiranuka w’ukuri. Yh 18:37; Ibh 1:5; 3:14

2. Abahanuzi b’ibinyoma

A. Byahanuwe ko bari kuzaza; no mu gihe cy’intumwa bariho

Ikiranga abahanuzi b’ibinyoma. Gut 18:20-22; Lk 6:26

Bari barahanuwe; tubamenyera ku mbuto bera. Mt 24:23-26; 7:15-23

3. Agakiza

A. Gaturuka ku Mana binyuze ku gitambo cy’incungu cya Yesu

Ubuzima ni impano y’Imana, binyuze ku Mwana wayo. 1Yh 4:9, 14; Rm 6:23

Agakiza kaboneka gusa binyuze ku gitambo cya Yesu. Ibk 4:12

Umuntu “wihannye agiye gupfa,” ntashobora kugira imirimo. Yk 2:14, 26

Tugomba gushyiraho imihati kugira ngo tuzakizwe. Lk 13:23, 24; 1Tm 4:10

B. Ibyanditswe ntibivuga ko “ukijijwe aba akijijwe burundu”

Abahawe umwuka wera bashobora kugwa. Hb 6:4, 6; 1Kr 9:27

Abisirayeli benshi bararimbutse nubwo bakijijwe bakavanwa muri Egiputa. Yd 5

Gukizwa si ibintu bibaho mu kanya nk’ako guhumbya. Fp 2:12; 3:12-14; Mt 10:22

Abasubira inyuma baba babi kuruta uko bari bameze mbere. 2Pt 2:20, 21

C. Ibyanditswe ntibivuga ko “abantu bose bazakizwa”

Hari abadashobora kwihana. Hb 6:4-6

Imana ntinezezwa no gupfa k’umunyabyaha. Ezk 33:11; 18:32

Icyakora, urukundo ntirwirengagiza gukiranirwa. Hb 1:9

Ababi bazarimburwa. Hb 10:26-29; Ibh 20:7-15

4. Amaraso

A. Guterwa amaraso bihumanya ukwera kwayo

Nowa yabwiwe ko amaraso ari ayera; ni yo buzima. It 9:4, 16

Amategeko yabuzanyaga kurya amaraso. Lw 17:14; 7:26, 27

Iryo tegeko ryasubiriwemo Abakristo. Ibk 15:28, 29; 21:25

B. Ntidukwiriye kwica itegeko ry’Imana ngo aha turashaka kurokora ubuzima

Kumvira biruta ibitambo. 1Sm 15:22; Mr 12:33

Gukunda ubuzima tukaburutisha itegeko ry’Imana biganisha ku rupfu. Mr 8:35, 36

5. Bibiliya

A. Ijambo ry’Imana ryarahumetswe

Abantu bayanditse bayobowe n’umwuka w’Imana. 2Pt 1:20, 21

Ikubiyemo ubuhanuzi: Dn 8:5, 6, 20-22; Lk 21:5, 6, 20-22; Ye 45:1-4

Yose uko yakabaye yarahumetswe kandi igira umumaro. 2Tm 3:16, 17; Rm 15:4

B. Itanga ubuyobozi buhuje n’igihe turimo

Kwirengagiza amahame ya Bibiliya bizana urupfu. Rm 1:28-32

Ubwenge bw’abantu ntibushobora gusimbura Bibiliya. 1Kr 1:21, 25; 1Tm 6:20

Ni intwaro yo kurwanya umwanzi wacu kabuhariwe. Ef 6:11, 12, 17

Ituyobora mu nzira ikwiriye. Zb 119:105; 2Pt 1:19; Img 3:5, 6

C. Yandikiwe abantu bo mu mahanga yose n’amoko yose

Kwandika Bibiliya byatangiriye mu Burasirazuba. Kv 17:14; 24:12, 16; 34:27

Si igitabo Imana yandikiye abazungu bonyine. Rm 10:11-13; Gl 3:28

Imana yemera abantu b’amoko yose. Ibk 10:34, 35; Rm 5:18; Ibh 7:9, 10

6. Gukiza indwara, kuvuga izindi ndimi

A. Gukizwa mu buryo bw’umwuka bihesha inyungu zirambye

Indwara yo mu buryo bw’umwuka irarimbuza. Ye 1:4-6; 6:10; Hs 4:6

Gukiza mu buryo bw’umwuka ni yo nshingano y’ibanze. Yh 6:63; Lk 4:18

Bikuraho ibyaha; ni isoko y’ibyishimo n’ubuzima. Yk 5:19, 20; Ibh 7:14-17

B. Ubwami bw’Imana buzakiza burundu indwara z’umubiri

Yesu yakijije ibimuga; yabwirije ibyerekeye imigisha izazanwa n’Ubwami. Mt 4:23

Dusezeranywa ko Ubwami ari bwo buzadukiza burundu. Mt 6:10; Ye 9:6

Ndetse n’urupfu ruzakurwaho. 1Kr 15:25, 26; Ibh 21:4; 20:14

C. Muri iki gihe abavuga ko bakiza indwara bashingiye ku kwizera nta gihamya bafite y’uko bemerwa n’Imana

Abigishwa ntibikizaga mu buryo bw’igitangaza. 2Kr 12:7-9; 1Tm 5:23

Impano zo gukora ibitangaza zarangiranye n’intumwa. 1Kr 13:8-11

Gukiza indwara si ikimenyetso simusiga cy’uko wemerwa n’Imana. Mt 7:22, 23; 2Ts 2:9-11

D. Kuvuga izindi ndimi byari iby’igihe gito gusa

Cyari ikimenyetso; bagombaga guharanira impano ziruta izindi. 1Kr 14:22; 12:30, 31

Byahanuwe ko impano z’umwuka zo gukora ibitangaza zari kuzarangira. 1Kr 13:8-10

Ibitangaza si ikimenyetso simusiga cy’uko wemerwa n’Imana. Mt 7:22, 23; 24:24

7. Gusenga abakurambere

A. Gusenga abakurambere nta mumaro

Abakurambere barapfuye, nta cyo bazi. Umb 9:5, 10

Abakurambere ntibakwiriye gusengwa. Rm 5:12, 14; 1Tm 2:14

Imana itubuza kubasenga. Kv 34:14; Mt 4:10

B. Abantu bashobora kubahwa, ariko Imana ni yo yonyine igomba gusengwa

Abakiri bato bagomba kubaha abakuru. 1Tm 5:1, 2, 17; Ef 6:1-3

Ariko Imana ni yo yonyine igomba gusengwa. Ibk 10:25, 26; Ibh 22:8, 9

8. Gusenga Mariya

A. Mariya ni nyina wa Yesu; si “nyina w’Imana”

Imana ntigira intangiriro. Zb 90:2; 1Tm 1:17

Mariya yabaye nyina w’Umwana w’Imana igihe yari ku isi. Lk 1:35

B. Mariya ntiyakomeje “kuba isugi”

Yashyingiranywe na Yozefu. Mt 1:19, 20, 24, 25

Nyuma ya Yesu, yabyaye abandi bana. Mt 13:55, 56; Lk 8:19-21

Icyo gihe ntibari “abavandimwe be bo mu buryo bw’umwuka.” Yh 7:3, 5

9. Harimagedoni

A. Intambara y’Imana yo gukuraho ububi

Amahanga arakoranyirizwa Harimagedoni. Ibh 16:14, 16

Imana izarwana ikoresheje Umwana wayo n’abamarayika. 2Ts 1:6-9; Ibh 19:11-16

Uko twarokoka. Zf 2:2, 3; Ibh 7:14

B. Harimagedoni ntinyuranyije n’urukundo rw’Imana

Isi yarononekaye birenze urugero. 2Tm 3:1-5

Imana irihangana, ariko ubutabera buyisaba kugira icyo ikora. 2Pt 3:9, 15; Lk 18:7, 8

Ababi bagomba kuvaho kugira ngo umukiranutsi asagambe. Img 21:18; Ibh 11:18

10. Ibishushanyo

A. Ibishushanyo n’amashusho akoreshwa mu gusenga bigayisha Imana

Nta wushobora gukora ishusho y’Imana. 1Yh 4:12; Ye 40:18; 46:5; Ibk 17:29

Abakristo basabwa kwirinda ibishushanyo. 1Kr 10:14; 1Yh 5:21

Tugomba gusenga Imana mu mwuka no mu kuri. Yh 4:24

B. Gusenga ibishushanyo byakoze ku ishyanga rya Isirayeli

Abayahudi babuzwaga gusenga ibishushanyo. Kv 20:4, 5

Ntibyumva, ntibivuga; ababirema bazamera nka byo. Zb 115:4-8

Byababereye umutego, bararimbuka. Zb 106:36, 40-42; Yr 22:8, 9

C. Ntitugomba “kubangikanya” Imana n’ikindi kintu

Imana yanga ko tuyisenga tuyibangikanyije n’ikindi kintu. Ye 42:8

Imana ni yo yonyine ‘yumva amasengesho.’ Zb 65:2, 3

11. Icyaha

A. Icyaha ni iki?

Ni ukwica itegeko ry’Imana, ihame ryayo ritunganye. 1Yh 3:4; 5:17

Imana ifite icyo izabaza umuntu wese kuko ari yo yamuremye. Rm 14:12; 2:12-15

Amategeko yagaragarije abantu icyaha icyo ari cyo. Gl 3:19; Rm 3:20

Bose ni abanyabyaha; ntibashyikira ihame ry’Imana ritunganye. Rm 3:23; Zb 51:7

B. Impamvu abantu bose bagerwaho n’ingaruka z’icyaha cya Adamu

Adamu yaraze abantu bose urupfu no kudatungana. Rm 5:12, 18

Imana yihanganiye abantu ku bw’imbabazi zayo. Zb 103:8, 10, 14, 17

Igitambo cya Yesu ni impongano y’ibyaha. 1Yh 2:2

Icyaha n’indi mirimo ya Satani yose bizakurwaho. 1Yh 3:8

C. Icyaha bakoze ni uko basuzuguye bakarya imbuto yabuzanyijwe; si uko bakoze imibonano mpuzabitsina

Itegeko ribuzanya kurya kuri icyo giti ryatanzwe Eva atararemwa. It 2:17, 18

Adamu na Eva babwiwe ko bagombaga kubyara abana. It 1:28

Abana si imbuto z’icyaha, ahubwo ni umugisha uturuka ku Mana. Zb 127:3-5

Eva yakoze icyaha atari kumwe n’umugabo; ni we wabanje. It 3:6; 1Tm 2:11-14

Adamu, we mutware, yigometse ku itegeko ry’Imana. Rm 5:12, 19

D. Gutuka umwuka wera bisobanura iki? (Mt 12:32; Mr 3:28, 29)

Nta ho bihuriye n’icyaha twarazwe. Rm 5:8, 12, 18; 1Yh 5:17

Umuntu ashobora gutera agahinda umwuka, ariko akababarirwa. Ef 4:30; Yk 5:19, 20

Kugira akamenyero ko gukora icyaha nkana bizana urupfu. 1Yh 3:6-9

Abantu nk’abo Imana ibaciraho iteka, ikabakuraho umwuka wayo. Hb 6:4-8

Ntitugomba gusabira abantu nk’abo baticuza. 1Yh 5:16, 17

12. Idini

A. Idini ry’ukuri ni rimwe gusa

Ibyiringiro bimwe, ukwizera kumwe, umubatizo umwe. Ef 4:5, 13

Rifite inshingano yo guhindura abantu abigishwa. Mt 28:19; Ibk 8:12; 14:21

Rimenyekanira ku mbuto ryera. Mt 7:19, 20; Lk 6:43, 44; Yh 15:8

Abayoboke baryo barangwa n’urukundo n’ubwumvikane. Yh 13:35; 1Kr 1:10; 1Yh 4:20

B. Inyigisho z’ikinyoma zicirwaho iteka

Yesu yamaganye inyigisho z’ikinyoma. Mt 23:15, 23, 24; 15:4-9

Yabikoze agira ngo arinde abahumwe amaso. Mt 15:14

Ukuri kwarababatuye baba abigishwa ba Yesu. Yh 8:31, 32

C. Umuntu agomba guhindura idini niba rigaragaye ko ari iry’ikinyoma

Ukuri kurabatura; kugaragaza ko hari benshi bayobye. Yh 8:31, 32

Abisirayeli n’abandi baretse uburyo bwabo bwa kera bwo gusenga. Ys 24:15; 2Bm 5:17

Abakristo ba mbere bahinduye imitekerereze. Gl 1:13, 14; Ibk 3:17, 19

Pawulo yahinduye idini. Ibk 26:4-6

Isi yose yarayobejwe; igomba guhinduka. Ibh 12:9; Rm 12:2

D. Kuba “amadini yose asa n’aho ari meza” si byo bivuga ko Imana iyemera

Imana yatanze amahame ahereranye no gusenga. Yh 4:23, 24; Yk 1:27

Niba idini ridahuje n’uko Imana ishaka, si ryiza. Rm 10:2, 3

“Imirimo myiza” ishobora kuba imfabusa. Mt 7:21-23

Idini ryiza turimenyera ku mbuto ryera. Mt 7:20

13. Ijuru

A. Abantu 144.000 ni bo bonyine bazajya mu ijuru

Ni umubare ntarengwa; bazategekana na Kristo. Ibh 5:9, 10; 20:4

Yesu yarababanjirije; abandi batoranyijwe nyuma ye. Kl 1:18; 1Pt 2:21

Abandi benshi bazatura ku isi. Zb 72:8; Ibh 21:3, 4

Abo 144.000 bafite umwanya wihariye abandi badafite. Ibh 14:1, 3; 7:4, 9

14. Ikurikiranyabihe

A. 1914 (N.Y.), iherezo ry’ibihe by’abanyamahanga

Mu wa 607 M.Y., uruhererekane rw’abami bategekaga rwabaye ruhagaze. Ezk 21:30-32

“Ibihe birindwi” mbere y’uko urwo ruhererekane rusubizwaho. Dn 4:29, 13, 14

Ibihe birindwi = 2 × ibihe 3 n’igice, cyangwa 2 × iminsi 1.260. Ibh 12:6, 14; 11:2, 3

Umunsi uhwanye n’umwaka. [Bitanga imyaka 2.520] Ezk 4:6; Kb 14:34

Byari kuzageza igihe Ubwami bwari gushyirirwaho. Lk 21:24; Dn 7:13, 14

15. Ikuzimu (Imva, Umuriro, Gehinomu, Hadesi, Shewoli)

A. Si ahantu nyakuri ho kubabarizwa haba umuriro

Igihe Yobu yababaraga, yasenze asaba kujyayo. Yb 14:13

Nta mirimo ihakorerwa. Zb 6:6; Umb 9:10; Ye 38:18, 19

Yesu yazuwe avanywe mu mva, ikuzimu. Ibk 2:27, 31, 32; Zb 16:10

Ikuzimu hazagarura abapfuye, hanyuma harimburwe. Ibh 20:13, 14

Gehinomu: hari mu gikombe cya bene Hinomu, aho batwikiraga imyanda yo muri Yerusalemu. 2Bm 23:10, 14

Yesu yakoresheje ijambo Gehinomu mu buryo bw’ikigereranyo. Mt 23:33; Mr 9:47, 48

Hashushanya kurimbuka k’ubugingo bw’ubu n’ubw’igihe kizaza. Mt 10:28

Hashushanya ‘urupfu rwa kabiri,’ cyangwa kurimbuka kw’iteka. Ibh 20:14; 21:8

B. Umuriro ushushanya kurimbuka

Kurimbukira mu rupfu bigereranywa n’umuriro. Mt 25:41, 46; 13:30

Abanyabyaha batihana bazarimbuka iteka nk’abakongowe n’umuriro. Hb 10:26, 27

‘Kubabarizwa’ mu muriro kwa Satani bisobanura urupfu rw’iteka. Ibh 20:10, 14, 15

C. Inkuru y’umukungu na Lazaro si gihamya y’uko abantu bababazwa iteka

Umuriro ni ikigereranyo, kimwe n’imvugo ngo “mu gituza cya Aburahamu.” Lk 16:22-24

Itandukaniro hagati yo gutoneshwa kwa Aburahamu no kuba mu mwijima. Mt 8:11, 12

Kurimbuka kwa Babuloni byiswe kubabarizwa mu muriro. Ibh 18:8-10, 21

16. Iminsi mikuru, iminsi mikuru y’ivuka

A. Abakristo ba mbere ntibizihizaga iminsi mikuru y’ivuka na Noheli

Abatarasengaga Imana y’ukuri ni bo bayizihizaga. It 40:20; Mt 14:6

Umunsi Yesu yapfiriyeho ni wo tugomba kwibuka. Lk 22:19, 20; 1Kr 11:25, 26

Iminsi mikuru irangwa no gusinda si myiza. Rm 13:13; Gl 5:21; 1Pt 4:3

17. Iminsi y’imperuka

A. “Imperuka y’isi” ni iki?

Iherezo ry’iyi si ya none. Mt 24:3; 2Pt 3:5-7; Mr 13:4

Si imperuka y’umubumbe w’isi; ni iy’abantu babi na gahunda zabo. 1Yh 2:17

Imperuka izakurikirwa n’irimbuka. Mt 24:14

Abakiranutsi bazarokoka; hakurikireho isi nshya. 2Pt 2:9; Ibh 7:14-17

B. Tugomba kuba maso tugatahura ibimenyetso by’iminsi y’imperuka

Imana yatanze ibyo bimenyetso kugira ngo ituyobore. 2Tm 3:1-5; 1Ts 5:1-4

Ab’isi ntibabona uburemere bwabyo. 2Pt 3:3, 4, 7; Mt 24:39

Imana ntitinda, ahubwo iratuburira. 2Pt 3:9

Abakomeza kuba maso bakabyitaho, bazagororerwa. Lk 21:34-36

18. Impuzamatorero

A. Imana ntiyemera ibyo kwifatanya n’andi madini

Inzira ni imwe gusa, ifunganye; ibonwa na bake. Ef 4:4-6; Mt 7:13, 14

Twaburiwe ko inyigisho z’ikinyoma zonona. Mt 16:6, 12; Gl 5:9

Dutegekwa kwitandukanya. 2Tm 3:5; 2Kr 6:14-17; Ibh 18:4

B. Kuvuga ko “amadini yose ari meza” ni ukwibeshya

Bamwe bagira ishyaka ariko ridahuje n’ibyo Imana ishaka. Rm 10:2, 3

Ikibi cyonona icyakabaye cyiza. 1Kr 5:6; Mt 7:15-17

Abigisha b’ibinyoma barimbuza abantu. 2Pt 2:1; Mt 12:30; 15:14

Ugusenga kutanduye gusaba ko dusenga Imana yonyine nta kindi tuyibangikanyije na cyo. Gut 6:5, 14, 15

19. Incungu

A. Ubuzima bwa Yesu bwabaye “incungu ya bose”

Yesu yatanze ubuzima bwe ho incungu. Mt 20:28

Amaraso ye yamenwe akuraho ibyaha. Hb 9:14, 22

Igitambo kimwe cyari gihagije iteka. Rm 6:10; Hb 9:26

Ntidupfa kungukirwa n’incungu; tugomba kuyemera. Yh 3:16

B. Inganya agaciro n’icyatakaye

Adamu yaremwe atunganye. Gut 32:4; Umb 7:29; It 1:31

Icyaha cyatumye we n’abana be batakaza ubutungane. Rm 5:12, 18

Abana ntibashoboraga kwicungura; hari hakenewe incungu ihwanye na Adamu. Zb 49:8; Gut 19:21

Ubuzima butunganye bwa Yesu bwabaye incungu. 1Tm 2:5, 6; 1Pt 1:18, 19

20. Inyigisho ivuga ko ibiba ku muntu biba byaranditswe mbere y’igihe

A. Umuntu ntiyandikirwa ibizamubaho

Umugambi w’Imana uzasohora nta kabuza. Ye 55:11; It 1:28

Abantu ni bo bihitiramo gukorera Imana. Yh 3:16; Fp 2:12

21. Irema

A. Rihuza na siyansi; rivuguruza inyigisho y’ubwihindurize

Siyansi yemeranya n’ukuntu ibintu byagiye bikurikirana mu irema. It 1:11, 12, 21, 24, 25

Itegeko ry’Imana ryerekeye “amoko” y’ibintu ni iry’ukuri. It 1:11, 12; Yk 3:12

B. Iminsi y’irema si iminsi y’amasaha 24

‘Umunsi’ ushobora gusobanura igihe runaka. It 2:4

Ku Mana, umunsi ushobora kuba igihe kirekire. Zb 90:4; 2Pt 3:8

22. Isabato

A. Isabato ntireba Abakristo

Amategeko yakuweho n’urupfu rwa Yesu. Ef 2:15

Isabato ntireba Abakristo. Kl 2:16, 17; Rm 14:5, 10

Bacyashywe bazira kuziririza Isabato, n’ibindi. Gl 4:9-11; Rm 10:2-4

Kwizera no kumvira ni byo bitwinjiza mu buruhukiro bw’Imana. Hb 4:9-11

B. Abisirayeli ba kera ni bo bonyine basabwaga kuziririza Isabato

Isabato yijihijwe bwa mbere nyuma yo kuva muri Egiputa. Kv 16:26, 27, 29, 30

Yahawe Abisirayeli kavukire bonyine ngo ibe ikimenyetso. Kv 31:16, 17; Zb 147:19, 20

Amategeko yasabaga nanone kwizihiza amasabato y’imyaka. Kv 23:10, 11; Lw 25:3, 4

Isabato si ngombwa ku Bakristo. Rm 14:5, 10; Gl 4:9-11

C. Ikiruhuko cy’Isabato y’Imana (Umunsi wa 7 w’“icyumweru” cy’irema)

Cyatangiye Imana imaze kurema ibyo ku isi. It 2:2, 3; Hb 4:3-5

Cyarakomeje na nyuma y’igihe Yesu yari hano ku isi. Hb 4:6-8; Zb 95:7-9, 11

Abakristo baruhuka imirimo y’ubwikunde. Hb 4:9, 10

Kizarangira Ubwami niburangiza umurimo werekeye isi. 1Kr 15:24, 28

23. Isengesho

A. Amasengesho Imana yumva

Imana yumva amasengesho y’abantu. Zb 145:18; 1Pt 3:12

Abakiranirwa ntibumvwa, keretse iyo bahindutse. Ye 1:15-17

Tugomba gusenga mu izina rya Yesu. Yh 14:13, 14; 2Kr 1:20

Tugomba gusenga duhuje n’ibyo Imana ishaka. 1Yh 5:14, 15

Kwizera ni ngombwa. Yk 1:6-8

B. Gusubiramo amasengesho, gusenga Mariya n’“abatagatifu” nta cyo bimaze

Tugomba gusenga Imana mu izina rya Yesu. Yh 14:6, 14; 16:23, 24

Gusenga usubiramo amagambo ntibyumvwa. Mt 6:7

24. Ishyingiranwa

A. Ishyingiranwa rigomba kubahwa

Rigereranywa na Kristo n’umugeni we. Ef 5:22, 23

Uburiri bw’abashakanye ntibukagire ikibuhumanya. Hb 13:4

Abashakanye bagirwa inama yo kudatana. 1Kr 7:10-16

Por·neiʹa, ni yo mpamvu yonyine yemewe n’Ibyanditswe yo gutana. Mt 19:9

B. Abakristo bagomba kubaha ihame ry’ubutware

Umugabo ni umutware w’umuryango: agomba kuwukunda no kuwitaho. Ef 5:23-31

Umugore agandukira umugabo we, akamukunda, akamwumvira. 1Pt 3:1-7; Ef 5:22

Abana bagomba kumvira. Ef 6:1-3; Kl 3:20

C. Ababyeyi b’Abakristo bafite inshingano yo kwita ku bana babo

Bagomba kubakunda, bakabagenera igihe, bakabitaho. Tt 2:4

Ntimukabarakaze. Kl 3:21

Mubahe ibyo bakeneye, hakubiyemo n’ibyo mu buryo bw’umwuka. 2Kr 12:14; 1Tm 5:8

Mubahe uburere buzabafasha mu buzima. Ef 6:4; Img 22:6, 15; 23:13, 14

D. Abakristo bagomba gushakana n’abandi Bakristo gusa

Bagomba gushaka “mu Mwami” gusa. 1Kr 7:39; Gut 7:3, 4; Nh 13:26

E. Ibyanditswe bibuzanya ibyo gushaka abagore benshi

Mu ntangiriro, umugabo yagombaga kugira umugore umwe gusa. It 2:18, 22-25

Yesu yashubijeho iryo hame ku Bakristo. Mt 19:3-9

Abakristo ba mbere ntibashakaga abagore benshi. 1Kr 7:2, 12-16; Ef 5:28-31

25. Isi

A. Umugambi Imana ifitiye isi

Paradizo yashyizwe ku isi ku bw’abantu batunganye. It 1:28; 2:8-15

Umugambi w’Imana uzasohora nta kabuza. Ye 55:11; 46:10, 11

Isi izuzura abantu b’abanyamahoro, batunganye. Zb 72:7; Ye 45:18; 9:5,6

Ubwami buzasubizaho Paradizo. Mt 6:9, 10; Ibh 21:3-5

B. Ntizigera irimburwa cyangwa ngo abantu bayishireho

Umubumbe w’isi uzahoraho iteka. Umb 1:4; Zb 104:5

Abantu bo mu gihe cya Nowa ni bo barimbutse; si isi. 2Pt 3:5-7; It 7:23

Urugero rutuma twiringira ko hari abazarokoka muri iki gihe. Mt 24:37-39

Ababi bazarimbuka; imbaga y’“abantu benshi” izarokoka. 2Ts 1:6-9; Ibh 7:9, 14

26. Itorero

A. Ni iryo mu buryo bw’umwuka, ryubatse kuri Kristo

Imana ntiba mu nsengero zubatswe n’abantu. Ibk 17:24, 25; 7:48

Itorero ry’ukuri ni urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rwubakishijwe amabuye mazima. 1Pt 2:5, 6

Kristo ni we buye rikomeza imfuruka; intumwa ni urufatiro rwungirije. Ef 2:20

Imana igomba gusengwa mu mwuka no mu kuri. Yh 4:24

B. Itorero ntiryubatse kuri Petero

Yesu ntiyavuze ko itorero ryari kuzubakwa kuri Petero. Mt 16:18

Yesu yavuzweho ko ari we “rutare.” 1Kr 10:4

Petero yavuze ko Yesu ari we rufatiro. 1Pt 2:4, 6-8; Ibk 4:8-12

27. Kubwiriza

A. Abakristo bose bagomba kubwiriza ubutumwa bwiza

Bagomba kwemerera Yesu imbere y’abantu kugira ngo na bo bemerwe. Mt 10:32

Bagomba gushyira Ijambo mu bikorwa, bakagaragaza ukwizera. Yk 1:22-24; 2:24

Abashya na bo bagomba kuba abigisha. Mt 28:19, 20

Kwatura ukwizera mu ruhame bihesha agakiza. Rm 10:10

B. Ni ngombwa gusubira gusura no kubwiriza ubudacogora

Abantu bagomba kuburirwa iby’imperuka. Mt 24:14

Yeremiya yamaze imyaka myinshi atangaza iby’irimbuka rya Yerusalemu. Yr 25:3

Kimwe n’Abakristo ba mbere, ntitudohoka. Ibk 4:18-20; 5:28, 29

C. Tugomba kubwiriza kugira ngo tutagibwaho n’urubanza rw’amaraso

Tugomba kuburira abantu ko imperuka yegereje. Ezk 33:7; Mt 24:14

Kutaburira abandi ni ukwishyiraho urubanza rw’amaraso. Ezk 33:8, 9; 3:18, 19

Pawulo yikuyeho urubanza rw’amaraso: yabwirije ukuri kose. Ibk 20:26, 27; 1Kr 9:16

Kubwiriza bizarokora ubwiriza n’uwo abwiriza. 1Tm 4:16; 1Kr 9:22

28. Kugaruka kwa Kristo

A. Ntikugaragarira amaso

Yabwiye abigishwa ko isi itazongera kumubona. Yh 14:19

Abigishwa ni bo bonyine bamubonye asubira mu ijuru; no kugaruka kwe ni uko. Ibk 1:6, 10, 11

Ari mu ijuru; ni ikiremwa cy’umwuka kitagaragara. 1Tm 6:14-16; Hb 1:3

Azagaruka ari Umwami mu ijuru, afite ububasha. Dn 7:13, 14

B. Kugaragazwa n’ibintu bibaho

Abigishwa bamubajije ikimenyetso cy’ukuhaba kwe. Mt 24:3

Abakristo “babona” ukuhaba kwe binyuze ku gusobanukirwa. Ef 1:18

Hari ibintu byinshi bigaragaza ukuhaba kwe. Lk 21:10, 11

Abanzi “bazabona” ukuhaba kwe barimbuka. Ibh 1:7

29. Kurwanywa, gutotezwa

A. Impamvu Abakristo barwanywa

Yesu yaranzwe; yahanuye ko Abakristo bari kurwanywa. Yh 15:18-20; Mt 10:22

Kwizirika ku mahame akiranuka biciraho iteka isi. 1Pt 4:1, 4, 12, 13

Satani, imana y’iyi si, arwanya Ubwami. 2Kr 4:4; 1Pt 5:8

Umukristo ntatinya; Imana iramushyigikiye. Rm 8:38, 39; Yk 4:8

B. Umugore ntagomba kwemera ko umugabo we amutandukanya n’Imana

Twahawe umuburo; abandi bashobora kumubwira ibintu uko bitari. Mt 10:34-38; Ibk 28:22

Umugore agomba kwiyambaza Imana na Kristo. Yh 6:68; 17:3

Akomeje gushikama yakiza n’umugabo we. 1Kr 7:16; 1Pt 3:1-6

Umugabo ni umutware, ariko si we ugenga ibyo gusenga. 1Kr 11:3; Ibk 5:29

C. Umugabo ntagomba kwemera ko umugore we amubuza gukorera Imana

Agomba gukunda umugore we n’umuryango we; abifuriza ubuzima. 1Kr 7:16

Ni we ufata imyanzuro; ashaka ikibatunga. 1Kr 11:3; 1Tm 5:8

Imana ikunda umugabo ushyigikira ukuri. Yk 1:12; 5:10, 11

Kunamuka ngo ukunde ubone amahoro bituma utemerwa n’Imana. Hb 10:38

Azageza umuryango we mu isi nshya y’ibyishimo. Ibh 21:3, 4

30. Satani, abadayimoni

A. Satani ni ikiremwa cy’umwuka

Si ububi buba mu muntu, ahubwo ni ikiremwa cy’umwuka. 2Tm 2:26

Satani ni ikiremwa nk’abamarayika. Mt 4:1, 11; Yb 1:6

Yigize Satani abitewe no kurarikira ibibi. Yk 1:13-15

B. Satani ni we mutegetsi utagaragara w’iyi si

Ni we mana y’iyi si. 2Kr 4:4; 1Yh 5:19; Ibh 12:9

Yemerewe gukomeza kubaho kugeza igihe ikibazo yazamuye kizakemukira. Kv 9:16; Yh 12:31

Azafungirwa ikuzimu, hanyuma arimburwe. Ibh 20:2, 3, 10

C. Abadayimoni ni abamarayika bigometse

Bifatanyije na Satani mbere y’Umwuzure. It 6:1, 2; 1Pt 3:19, 20

Bacishijwe bugufi, bashyirwa mu mwijima w’icuraburindi. 2Pt 2:4; Yd 6

Barwanya Imana, bagakandamiza abantu. Lk 8:27-29; Ibh 16:13, 14

Bazarimbukana na Satani. Mt 25:41; Lk 8:31; Ibh 20:2, 3, 10

31. Ububi; amakuba yo mu isi

A. Nyirabayazana w’amakuba yo mu isi

Ubutegetsi bubi ni bwo ntandaro y’ibibazo biriho. Img 29:2; 28:28

Isi itegekwa n’umwanzi w’Imana. 2Kr 4:4; 1Yh 5:19; Yh 12:31

Amakuba yazanywe na Satani; ashigaje igihe gito. Ibh 12:9, 12

Satani namara kubohwa, hazabaho amahoro menshi. Ibh 20:1-3; 21:3, 4

B. Impamvu Imana ireka ububi bukabaho

Satani yavuze ko ibiremwa by’Imana bitazayibaho indahemuka. Yb 1:11, 12

Abizerwa bahawe uburyo bwo kugaragaza ubudahemuka bwabo. Rm 9:17; Img 27:11

Byaragaragaye ko Satani ari umubeshyi; ikibazo kiri hafi gukemuka. Yh 12:31

Abizerwa bazagororerwa ubuzima bw’iteka. Rm 2:6, 7; Ibh 21:3-5

C. Kuba imperuka itaraza bigaragaza imbabazi

Kimwe no mu gihe cya Nowa, gutanga umuburo bifata igihe. Mt 24:14, 37-39

Imana ntitinda, ahubwo ni inyambabazi. 2Pt 3:9; Ye 30:18

Bibiliya iradufasha kugira ngo tutazatungurwa. Lk 21:36; 1Ts 5:4

Tugomba gushakira uburinzi ku Mana uhereye ubu. Ye 2:2-4; Zf 2:3

D. Abantu si bo bazakemura ikibazo cy’amakuba yo mu isi

Abantu bafite ubwoba bwinshi; barashobewe. Lk 21:10, 11; 2Tm 3:1-5

Ubwami bw’Imana ni bwo buzabikemura; si abantu. Dn 2:44; Mt 6:10

Kugira ngo tuzabeho, tugomba gushaka kubana amahoro n’Umwami uhereye ubu. Zb 2:9, 11, 12

32. Ubugingo

A. Ubugingo ni iki?

Umuntu ni ubugingo. It 2:7; 1Kr 15:45

Inyamaswa na zo ni ubugingo. Lw 24:18

Ubugingo bugira amaraso; bushobora gupfa. Yr 2:34; Ezk 18:4

Umuntu ufite ubuzima avugwaho ko afite ubugingo. Mr 8:36; Yh 10:15

B. Aho ubugingo n’umwuka bitandukaniye

Ubuzima, bwaba ubw’umuntu cyangwa ikindi kiremwa, ni ubugingo. Yh 10:15; Lw 17:11

“Umwuka” ni imbaraga y’ubuzima ibeshaho ubugingo. Zb 146:4; 104:29

Iyo umuntu apfuye, Imana ni yo ishobora kumusubizamo imbaraga y’ubuzima. Umb 12:7

Imana ni yo yonyine ishobora gutuma imbaraga y’ubuzima ikora. Ezk 37:12-14

33. Ubutatu

A. Imana, ari na yo Data ni imwe; iruta ibibaho byose mu ijuru no mu isi

Imana ntigizwe n’abaperisona batatu. Gut 6:4; Ml 2:10; Mr 10:18; Rm 3:29, 30

Umwana yararemwe; Imana yabanje kubaho iri yonyine. Ibh 3:14; Kl 1:15; Ye 44:6

Imana ni umutegetsi w’ijuru n’isi iteka ryose. Fp 2:5, 6; Dn 4:32

Imana ikwiriye gushyirwa hejuru ya byose. Fp 2:10, 11

B. Umwana ni muto kuri Data, haba mbere yo kuza ku isi na nyuma yaho

Umwana yarumviraga ari mu ijuru; yatumwe na Se. Yh 8:42; 12:49

Yumviraga ari no ku isi; Se aramuruta. Yh 14:28; 5:19; Hb 5:8

Yashyizwe mu mwanya wo hejuru mu ijuru, ariko aracyaganduka. Fp 2:9; 1Kr 15:28; Mt 20:23

Yehova ni umutware wa Kristo n’Imana ye. 1Kr 11:3; Yh 20:17; Ibh 1:6

C. Ubumwe bw’Imana na Kristo

Iteka bavuga rumwe. Yh 8:28, 29; 14:10

Ubumwe nk’ubw’umugabo n’umugore. Yh 10:30; Mt 19:4-6

Abizera bose bagomba kugira ubumwe nk’ubwo. Yh 17:20-22; 1Kr 1:10

Gahunda imwe yo gusenga Yehova binyuze kuri Kristo iteka ryose. Yh 4:23, 24

D. Umwuka wera w’Imana ni imbaraga ikoresha

Ni imbaraga; si umuperisona. Mt 3:16; Yh 20:22; Ibk 2:4, 17, 33

Si umuperisona ubana n’Imana na Kristo mu ijuru. Ibk 7:55, 56; Ibh 7:10

Imana iwukoresha isohoza imigambi yayo. Zb 104:30; 1Kr 12:4-11

Abakorera Imana barawuhabwa, ukabayobora. 1Kr 2:12, 13; Gl 5:16

34. Ubuzima

A. Abumvira bahishiwe ubuzima bw’iteka

Imana idashobora kubeshya yasezeranyije ubuzima. Tt 1:2; Yh 10:27, 28

Abizera bazabona ubuzima bw’iteka. Yh 11:25, 26

Urupfu ruzakurwaho. 1Kr 15:26; Ibh 21:4; 20:14; Ye 25:8

B. Abagize umubiri wa Kristo ni bo bonyine bazaba mu ijuru

Imana ibatoranya uko ishaka. Mt 20:23; 1Kr 12:18

Abantu 144.000 ni bo bonyine bavanywe mu isi. Ibh 14:1, 4; 7:2-4; 5:9, 10

Na Yohana Umubatiza ntazajya mu Bwami bw’ijuru. Mt 11:11

C. Ubuzima bwo ku isi buzahabwa abantu batabarika bagize “izindi ntama”

Abantu bazabana na Yesu mu ijuru ni umubare ntarengwa. Ibh 14:1, 4; 7:2-4

Abagize “izindi ntama” si abavandimwe ba Kristo. Yh 10:16; Mt 25:32, 40

Benshi ubu barakoranyirizwa kuzarokoka bakaba ku isi. Ibh 7:9, 15-17

Abandi bazazuka babe ku isi. Ibh 20:12; 21:4

35. Ubwami

A. Icyo Ubwami bw’Imana buzamarira abantu

Buzasohoza ibyo Imana ishaka. Mt 6:9, 10; Zb 45:7; Ibh 4:11

Ni ubutegetsi bufite umwami n’amategeko. Ye 9:5, 6; 2:3; Zb 72:1, 8

Buzarimbura ababi, butegeke isi yose. Dn 2:44; Zb 72:8

Ubutegetsi bw’imyaka 1.000 bwo gutunganya abantu no kugarura Paradizo. Ibh 21:2-4; 20:6

B. Bwagombaga gutangira gutegeka abanzi ba Kristo bakiriho

Kristo amaze kuzuka yategereje igihe kirekire. Zb 110:1; Hb 10:12, 13

Amaze kwimikwa yarwanye na Satani. Zb 110:2; Ibh 12:7-9; Lk 10:18

Hanyuma Ubwami bwarimitswe, isi igusha ishyano. Ibh 12:10, 12

Ibi bihe bigoye bisobanura ko iki ari igihe cyo gushyigikira Ubwami. Ibh 11:15-18

C. Ntiburi ‘mu mitima’; ntibushyirwaho n’abantu

Ni ubwo mu ijuru; si ubwo ku isi. 2Tm 4:18; 1Kr 15:50; Zb 11:4

Ntiburi ‘mu mitima’; Yesu yabwiraga Abafarisayo. Lk 17:20, 21

Si ubw’iyi si. Yh 18:36; Lk 4:5-8; Dn 2:44

Buzasimbura ubutegetsi bw’isi n’amategeko yabwo. Dn 2:44

36. Umubatizo

A. Ni ikintu Abakristo basabwa

Yesu yaduhaye urugero. Mt 3:13-15; Hb 10:7

Ni ikimenyetso cyo kwiyanga cyangwa kwiyegurira Imana. Mt 16:24; 1Pt 3:21

Habatizwa gusa abakuze bashobora kwigishwa. Mt 28:19, 20; Ibk 2:41

Kwibizwa mu mazi ni byo bikwiriye. Ibk 8:38, 39; Yh 3:23

B. Ntuvanaho ibyaha

Yesu ntiyabatijwe kugira ngo avanweho ibyaha. 1Pt 2:22; 3:18

Amaraso ya Yesu ni yo avanaho ibyaha. 1Yh 1:7

37. Umubwiriza, umukozi

A. Abakristo bose bagomba kuba ababwiriza

Yesu yari umukozi w’Imana. Rm 15:8, 9; Mt 20:28

Abakristo bagera ikirenge mu cye. 1Pt 2:21; 1Kr 11:1

Bagomba kubwiriza basohoza umurimo wabo. 2Tm 4:2, 5; 1Kr 9:16

B. Ibyo ababwiriza basabwa

Kugira umwuka w’Imana no kumenya Ijambo ryayo. 2Tm 2:15; Ye 61:1-3

Kwigana uko Yesu yabwirizaga. 1Pt 2:21; 2Tm 4:2, 5

Imana ibatoza binyuze ku mwuka wayo no ku muteguro. Yh 14:26; 2Kr 3:1-3

38. Umusaraba

A. Yesu yishwe amanitswe ku giti kigereranya igitutsi

Yesu yishwe amanitswe ku giti. Ibk 5:30; 10:39; Gl 3:13

Abakristo bagomba kwikorera igiti kigereranya igitutsi. Mt 10:38; Lk 9:23

B. Ntugomba gusengwa

Kurata igiti Yesu yamanitsweho ni ukumutuka. Hb 6:6; Mt 27:41, 42

Gukoresha umusaraba mu gusenga, ni ugusenga ibigirwamana. Kv 20:4, 5; Yr 10:3-5

Yesu ni umwuka; ntakiri ku giti. 1Tm 3:16; 1Pt 3:18

39. Umuzuko

A. Ibyiringiro ku bapfuye

Abari mu mva bose bazazurwa. Yh 5:28, 29

Umuzuko wa Yesu utanga gihamya. 1Kr 15:20-22; Ibk 17:31

Abatuka umwuka ntibazazuka. Mt 12:31, 32

Abafite ukwizera bazazuka rwose. Yh 11:25

B. Bamwe bazazukira ubuzima bwo mu ijuru, abandi ubwo ku isi

Bose bapfira muri Adamu, bakaba bazima muri Yesu. 1Kr 15:20-22; Rm 5:19

Bazazuka bafite kamere zitandukanye. 1Kr 15:40, 42, 44

Abazabana na Yesu bazamera nka we. 1Kr 15:49; Fp 3:20, 21

Abatazategeka bazaba ku isi. Ibh 20:4b, 5, 13; 21:3, 4

40. Umwuka, ubupfumu

A. Umwuka wera ni iki?

Ni imbaraga Imana ikoresha; si umuperisona. Ibk 2:2, 3, 33; Yh 14:17

Wakoreshejwe mu kurema, kwandika Bibiliya, n’ibindi. It 1:2; Ezk 11:5

Ukoreshwa mu gutuma abagize umubiri wa Kristo baba abana b’Imana kandi bawusukwaho. Yh 3:5-8; 2Kr 1:21, 22

Muri iki gihe, ukomeza abagaragu b’Imana, ukabayobora. Gl 5:16, 18

B. Imbaraga y’ubuzima yitwa umwuka

Ubuzima bubeshwaho no guhumeka. Yk 2:26; Yb 27:3

Imana ni yo itegeka imbaraga y’ubuzima. Zk 12:1; Umb 8:8

Imbaraga y’ubuzima bw’abantu n’ubw’inyamaswa ituruka ku Mana. Umb 3:19-21

Umwuka ubitswa Imana; hariho ibyiringiro byo kuzuka. Lk 23:46

C. Tugomba kwirinda ubupfumu kuko ari imirimo y’abadayimoni

Ijambo ry’Imana ribuzanya ubupfumu. Ye 8:19, 20; Lw 19:31; 20:6, 27

Kuragura ni imirimo y’abadayimoni; bicirwaho iteka. Ibk 16:16-18

Bijyana ku kurimbuka. Gl 5:19-21; Ibh 21:8; 22:15

Kuraguza inyenyeri birabujijwe. Gut 18:10-12; Yr 10:2

41. Urupfu

A. Aho rwakomotse

Umuntu yaremwe atunganye, afite ibyiringiro byo kuzabaho iteka. It 1:28, 31

Kutumvira ni byo byazanye urupfu. It 2:16, 17; 3:17, 19

Abakomotse kuri Adamu bose barazwe icyaha n’urupfu. Rm 5:12

B. Imimerere abapfuye barimo

Adamu yabaye ubugingo; ntabwo yahawe ubugingo. It 2:7; 1Kr 15:45

Umuntu, ari na we bugingo, arapfa. Ezk 18:4; Ye 53:12; Yb 11:20

Abapfuye ntibumva; nta cyo bazi. Umb 9:5, 10; Zb 146:3, 4

Abapfuye barasinziriye bategereje kuzuka. Yh 11:11-14, 23-26; Ibk 7:60

C. Ntidushobora kuvugana n’abapfuye

Abapfuye ntibahinduka imyuka ngo bajye kubana n’Imana. Zb 115:17; Ye 38:18

Tuburirwa ko tutagomba kugerageza kuvugana n’abapfuye. Ye 8:19; Lw 19:31

Imana iciraho iteka abapfumu n’abaragura. Gut 18:10-12; Gl 5:19-21

42. Urwibutso, Misa

A. Kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba

Biba rimwe mu mwaka, ku itariki Pasika yaberagaho. Lk 22:1, 17-20; Kv 12:14

Ni umunsi wo kwibuka urupfu rw’igitambo rwa Kristo. 1Kr 11:26; Mt 26:28

Abafite ibyiringiro byo kujya mu ijuru ni bo baryaho. Lk 22:29, 30; 12:32, 37

Uko umuntu amenya ko afite ibyo byiringiro. Rm 8:15-17

B. Misa ni umuhango udahuje n’Ibyanditswe

Amaraso atamenwe ntihabaho kubabarirwa ibyaha. Hb 9:22

Kristo ni we Muhuza w’isezerano rishya wenyine. 1Tm 2:5, 6; Yh 14:6

Kristo ari mu ijuru; padiri ntashobora kumumanura. Ibk 3:20, 21

Si ngombwa ko igitambo cya Kristo gihora gitambwa. Hb 9:24-26; 10:11-14

43. Yehova, Imana

A. Izina ry’Imana

“Imana” ni izina rusange; Umwami wacu afite izina bwite. 1Kr 8:5, 6

Dusenga dusaba ko izina rye ryezwa. Mt 6:9, 10

Izina ry’Imana ni Yehova. Ye 12:2; Yr 16:21; Hb 3:19; Mk 1:2

Yesu yararimenyekanishije. Yh 17:6, 26; 5:43; 12:12, 13, 28

B. Imana iriho

Nta wareba Imana ngo abeho. Kv 33:20; Yh 1:18; 1Yh 4:12

Si ngombwa kubona Imana ngo umuntu ayizere. Hb 11:1; Rm 8:24, 25; 10:17

Ibyo Imana yaremye bigaragaza ko iriho. Rm 1:20; Zb 19:2, 3

Isohozwa ry’ubuhanuzi rigaragaza ko Imana iriho. Ye 46:8-11

C. Imico y’Imana

Imana ni urukundo. 1Yh 4:8, 16; Kv 34:6; 2Kr 13:11; Mk 7:18

Ifite ubwenge buhebuje. Yb 12:13; Rm 11:33; 1Kr 2:7

Irakiranuka; ica imanza zitabera. Gut 32:4; Zb 37:28

Ifite imbaraga zose; ishobora byose. Yb 37:23; Ibh 7:12; 4:11

D. Abantu bose ntibakorera Imana imwe

Inzira isa n’aho ari nziza si ko buri gihe iba ikwiriye. Img 16:25; Mt 7:21

Inzira ni ebyiri; imwe gusa ni yo iyobora ku buzima. Mt 7:13, 14; Gut 30:19

Hariho imana nyinshi ariko imwe gusa ni yo y’ukuri. 1Kr 8:5, 6; Zb 82:1

Tugomba kumenya Imana y’ukuri kugira ngo tubone ubuzima. Yh 17:3; 1Yh 5:20

44. Yesu

A. Yesu ni Umwana w’Imana akaba n’Umwami wimitswe

Ni Umwana w’imfura w’Imana; yakoreshejwe mu kurema ibindi byose. Ibh 3:14; Kl 1:15-17

Yabaye umuntu wabyawe n’umugore, ashyirwa hasi y’abamarayika. Gl 4:4; Hb 2:9

Yabyawe binyuze ku mwuka w’Imana, agenewe kuzaba mu ijuru. Mt 3:16, 17

Yaje guhabwa icyubahiro kiruta icyo yari afite ataraba umuntu. Fp 2:9, 10

B. Tugomba kwizera Yesu Kristo niba twifuza agakiza

Kristo ni we Rubyaro rwa Aburahamu rwasezeranyijwe. It 22:18; Gl 3:16

Yesu ni we Mutambyi Mukuru wenyine; ni incungu. 1Yh 2:1, 2; Hb 7:25, 26; Mt 20:28

Ubuzima buzanwa no kumenya Imana na Kristo, no kumvira. Yh 17:3; Ibk 4:12

C. Kwizera Yesu byonyine ntibihagije

Kwizera bigomba guherekezwa n’imirimo. Yk 2:17-26; 1:22-25

Tugomba gukurikiza amategeko, tugakora nk’ibyo Yesu yakoraga. Yh 14:12, 15; 1Yh 2:3

Abamwita Umwami si ko bose bazinjira mu Bwami. Mt 7:21-23

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze