Indirimbo ya 81
“Twongerere kwizera”
Igicapye
1. Mana, kubera ko tudatunganye,
Twese tubogamira ku bibi.
Icyaha kitubera umutego,
Ngo tutakwizera Mana nzima.
(INYIKIRIZO)
Twongerere kwizera gukomeye.
Udufashe nk’uko bikenewe.
Twongerere kwizera, kugira ngo
Tubashe kuguhesha ikuzo.
2. Nta wagushimisha atakwizera.
Kwizera guhesha imigisha.
Kwizera kutubera ubwugamo;
Ntidutinya ibiri imbere.
(INYIKIRIZO)
Twongerere kwizera gukomeye.
Udufashe nk’uko bikenewe.
Twongerere kwizera, kugira ngo
Tubashe kuguhesha ikuzo.
(Reba nanone Itang 8:21; Heb 11:6; 12:1.)