ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb16 Werurwe p. 7
  • Incungu ituma habaho umuzuko

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Incungu ituma habaho umuzuko
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Ibisa na byo
  • Uzongera kubona abo wakundaga bapfuye
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Umuti rukumbi w’urupfu!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Abawe bapfuye bashobora kuzuka
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Ibyiringiro by’umuzuko bisobanura iki kuri wowe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
mwb16 Werurwe p. 7

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Incungu ituma habaho umuzuko

Incuti n’abavandimwe bamaze kuririra umukobwa wabo wapfuye, murumuna we ahumurijwe no gutekereza ko hazabaho umuzuko

Urwibutso ruduha uburyo bwiza bwo gutekereza ku migisha tuzabona mu gihe kizaza; iyo migisha tuyikesha incungu. Umwe muri yo ni umuzuko. Yehova ntiyari yarateganyije ko abantu bapfa. Ni yo mpamvu iyo abantu bapfushije umuntu wabo bagira agahinda kenshi (1 Kor 15:26). Yesu na we yarababaye cyane igihe yabonaga abigishwa be baririra Lazaro (Yoh 11:33-35). Kubera ko Yesu yigana Se mu rugero rutunganye, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova na we ababazwa cyane no kubona turizwa no gupfusha abacu (Yoh 14:7). Yehova ategerezanyije amatsiko igihe azazurira abagaragu be bapfuye, kandi natwe ni uko twagombye kwifata.—Yobu 14:14, 15.

Icyakora, kubera ko Yehova ari Imana igira gahunda, birakwiriye ko twiringira ko umuzuko na wo uzabaho kuri gahunda (1 Kor 14:33, 40). Imihango y’ihamba iba muri iki gihe, izasimburwa n’iyo kwakira abazutse. Ese ujya utekereza ku muzuko, cyane cyane mu gihe wapfushije (2 Kor 4:17, 18)? Ese ushimira Yehova ku bwo kuba yaraduhaye incungu kandi akaduhishurira binyuze mu Byanditswe ko abapfuye bazongera kubaho?—Kolo 3:15.

  • Ni izihe ncuti zawe cyangwa bene wanyu wifuza kongera kubona by’umwihariko?

  • Ni abahe bantu bavugwa muri Bibiliya wifuza cyane kubona no kuganira na bo?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze