ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/3 p. 3
  • Impamvu dukeneye gukizwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Impamvu dukeneye gukizwa
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibisa na byo
  • Ubuzima bw’Iteka Si Inzozi
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Ese urupfu rushobora kuvaho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
  • Dusesengure imwe mu migani y’imihimbano ivuga iby’urupfu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Ubona ute urupfu?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/3 p. 3
Agafungo k’indabyo zizageraho zikuma

INGINGO YO KU GIFUBIKO | YESU ADUKIZA ATE?

Impamvu dukeneye gukizwa

“Umuntu wabyawe n’umugore abaho igihe gito cyuzuye impagarara. Abumbura nk’uburabyo hanyuma agacibwa, agahunga nk’igicucu ntakomeze kubaho.”​—Yobu 14:1, 2.

Kuva kera, abantu bagiye bifuza gukomeza kuba bato no kugira ubuzima buzira umuze iteka ryose. Ikibabaje ariko twese turapfa. Ayo magambo Yobu yavuze, ubu hakaba hashize imyaka irenga ibihumbi bitatu, aracyari ukuri.

Abantu bose bahorana icyifuzo gikomeye cyo kubaho iteka. Bibiliya ivuga ko Imana yashyize mu mitima yacu icyifuzo cyo kubaho iteka no kumenya icyo kubaho iteka bisobanura (Umubwiriza 3:11). None se Imana yuje urukundo yari gushyira mu bantu icyifuzo cy’ibintu batari kugeraho? Niba wasubiza uti “oya,” ibyo uvuze ni ukuri. Ijambo ry’Imana rivuga ko urupfu ari umwanzi kandi risezeranya ko ‘ruzahindurwa ubusa.’​—1 Abakorinto 15:26.

Nta gushidikanya ko urupfu ari umwanzi. Nta muntu ufite ubwenge warwifuza. Iyo tugiye guhura n’akaga turitaza, tukihisha cyangwa tugahunga. Iyo turwaye turivuza kugira ngo dukire. Dukora ibishoboka byose kugira ngo tudapfa.

Ese hari impamvu yatuma twizera ko uwo mwanzi umaze igihe kirekire azahindurwa ubusa? Irahari rwose. Umuremyi wacu ari we Yehova Imana, ntiyaremeye abantu kubaho imyaka mike gusa. Urupfu ntirwari mu mugambi w’Imana. Yari yaragambiriye ko abantu bazaba ku isi iteka ryose, kandi ibyo igambiriye byose irabikora.​—Yesaya 55:11.

None se urupfu ruzavaho rute? Amateka agaragaza ko abantu bagiye bakora ibishoboka byose ngo baruvaneho, ariko nta cyo bagezeho. No muri iki gihe baracyagerageza. Abahanga mu bya siyansi bakoze inkingo n’imiti byagiye bikiza indwara zimwe na zimwe. Nanone basesenguye imiterere y’ingirabuzimafatizo ziba mu binyabuzima. Ugereranyije, mu duce twinshi abantu babaho igihe kirekire kurusha icyo babagaho mu myaka ijana ishize, ariko urupfu ntirwavuyeho burundu. Bibiliya igira iti “byose bisubira mu mukungugu.”​—Umubwiriza 3:20.

N’ubundi kandi, ntitugomba kwishingikiriza ku buhanga bw’abantu, ngo twumve ko ari bo bazakemura icyo kibazo kimaze iminsi cyaraburiwe umuti. Yehova Imana yamaze gushyiraho gahunda yo kudukiza urupfu, Yesu Kristo akaba ari we w’ibanze uzagira uruhare muri iyo gahunda.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze