ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w08 1/3 p. 3
  • Abantu bakeneye gutabarwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abantu bakeneye gutabarwa
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ibisa na byo
  • Uko urupfu rwa Yesu rushobora kugukiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Impamvu dukeneye gukizwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Dusesengure imwe mu migani y’imihimbano ivuga iby’urupfu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Imihati Dushyiraho mu Gushakisha Ubuzima Burambye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
w08 1/3 p. 3

Abantu bakeneye gutabarwa

IKIROMBE cya nyiramugengeri kiri hafi y’i Pittsburgh, muri Leta ya Pennsylvania ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, cyagize gitya cyuzura amazi menshi cyane. Abakozi icyenda bo muri icyo kirombe baheze mu mwobo muto cyane wari ku ruhande, kuri metero 73 z’ubujyakuzimu. Nyuma y’iminsi itatu, babashije kugisohokamo ari bazima. Barokotse bate?

Abaje kubatabara bifashishije amakarita agaragaza imiterere y’icyo kirombe ndetse n’ibyuma by’ikoranabuhanga bigezweho bikora nka busole. Bacukuye umwobo wari ufite ubugari bwa sentimetero 65, maze bamanuriramo ikintu kimeze nk’urutete rurerure rukoze mu byuma, bacyohereza aho abo bagabo bari birunze. Bazamuye abo bagabo umwe umwe, babavana muri uwo mwobo wari ugiye kubabera imva. Bose bari bishimye cyane kandi bashimiye cyane ababarokoye.

Benshi muri twe ntibazigera bahera munsi y’ubutaka nk’abo bakozi icyenda bo mu kirombe cyangwa ngo bahitanwe n’impanuka kamere. Ariko rero, twese dukeneye gutabarwa, kubera ko nta ho dushobora gucikira uburwayi n’ingaruka ziterwa no gusaza, kandi nta ho twacikira urupfu. Umukurambere w’indahemuka witwaga Yobu yaravuze ati “umuntu wabyawe n’umugore, arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka. Avuka ameze nk’ururabyo, maze agacibwa, ahita nk’igicucu kandi ntarame” (Yobu 14:1, 2). Nubwo hashize imyaka igera ku 3.500 ayo magambo avuzwe, aracyari ukuri. Ubundi se koko, ni nde muri twe ushobora kurusimbuka? Aho twaba tuba hose cyangwa uko twaba tugerageza kubungabunga amagara yacu kose, dukeneye gukizwa ingoyi y’imibabaro, gusaza no gupfa.

Abahanga mu bya siyansi hamwe n’abandi bantu, barimo barakora ibishoboka byose kugira ngo bongere igihe abantu batekereza ko ubuzima bw’umuntu bushobora kumara. Hari umuryango wavuze ko intego yawo ari iyo “gukuraho impamvu ituma abantu bapfa kandi batabishaka” no “gufasha abanyamuryango bawo gushobora kubaho iteka.” Kugeza ubu ariko, iterambere mu bya siyansi hamwe n’ubushake abantu bafite bwo kugera kuri iyo ntego, ntibyigeze bituma icyo gihe cyiyongera ngo kirenge ya myaka 70 cyangwa 80 Mose yavuze, ubu hakaba hashize imyaka 3.500.—Zaburi 90:10.

Waba wemera ibyo Yobu yavuze ku birebana n’ubuzima n’urupfu cyangwa utabyemera, uko igihe kigenda gihita byanze bikunze na we ‘uzahita nk’igicucu,’ usige incuti zawe, umuryango wawe, urugo rwawe ndetse n’ibyo wagezeho byose. Salomo Umwami w’umunyabwenge wa Isirayeli ya kera yaranditse ati “abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi kandi nta ngororano bakizeye, kuko batacyibukwa.”—Umubwiriza 9:5.

Nk’uko Bibiliya ibigaragaza, ikintu kibabaje ariko cy’ukuri, ni uko kuva kera urupfu “rwategekaga rumeze nk’umwami,” rumeze nk’umutegetsi utwaza abantu igitugu. Koko rero, urupfu ni rwo mwanzi wa nyuma abantu bazakizwa (Abaroma 5:14; 1 Abakorinto 15:26). Abakozi bakora mu rwego rushinzwe ubutabazi batojwe kurusha abandi bose kandi bafite ibikoresho byiza kurusha ibindi, ntibashobora kugukiza ingorane zose. Ariko kandi, uwaremye abantu, ari we Yehova Imana, yateganyije uburyo bwo kugukiza ingorane zose.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze