Indirimbo ya 30
Yehova yatangiye gutegeka
1. Dore umunsi mwiza. Mana urategeka.
Washinze i Siyoni ibuye.
Turangurure ijwi. Dusingize Yehova.
Kristo, yashyizwe ku ntebe ye y’ubwami.
(INYIKIRIZO)
Ni iki Ubwami buzazana?
Gutsinda, gukiranuka.
Ni iki se kindi buzazana?
Ni ubuzima bw’iteka.
Nimusingi ze Yehova
Ku bw’urwo rukundo rwe.
2. Kristo arategeka, imperuka iraje.
Satani ari hafi kuvaho.
Iki ni na cyo gihe cyo kubwiriza hose.
Aboroheje nibasange Yehova.
(INYIKIRIZO)
Ni iki Ubwami buzazana?
Gutsinda, gukiranuka.
Ni iki se kindi buzazana?
Ni ubuzima bw’iteka.
Nimusingi ze Yehova
Ku bw’urwo rukundo rwe.
3. Umwami utegeka tumwishimire rwose.
Yaje atumwe na Se Yehova.
Mujye mu rusengero, ngo musenge Imana.
Igiye gutegeka ibintu byose.
(INYIKIRIZO)
Ni iki Ubwami buzazana?
Gutsinda, gukiranuka.
Ni iki se kindi buzazana?
Ni ubuzima bw’iteka.
Nimusingi ze Yehova
Ku bw’urwo rukundo rwe.
(Reba nanone 2 Sam 7:22; Dan 2:44; Ibyah 7:15.)