ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp16 No. 5 p. 16
  • Bibiliya ibivugaho iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ibivugaho iki?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
  • Ubwami bw’Imana buzaza ryari?
  • Ubwami bw’Imana
    Nimukanguke!—2013
  • Ubwami bw’imana ni iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
  • Ese hari ubutegetsi bushobora kuyobora iyi si neza?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
    Izindi ngingo
  • Ukuri ku byerekeye Ubwami bw’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
wp16 No. 5 p. 16
Urumuri ruturuka mu ijuru rukamurikira isi

Bibiliya ibivugaho iki?

Ubwami bw’Imana ni iki?

UKO BAMWE BABIBONA. Hari abavuga ko Ubwami bw’Imana buba mu mutima, abandi bakavuga ko buzabaho igihe abantu bazaba bafite amahoro n’ubutabera. Wowe se ubibona ute?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Bibiliya igira iti “Imana yo mu ijuru izimika ubwami butazigera burimburwa. . . . Buzamenagura ubwo bwami bwose [bw’abantu] bubumareho (Daniyeli 2:44). Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi nyabutegetsi.

IBINDI BIBILIYA YIGISHA

  • Ubwami bw’Imana bufite icyicaro mu ijuru. —Matayo 10:7; Luka 10:9.

  • Imana ikoresha ubwami bwayo kugira ngo ibyo ishaka bikorwe mu ijuru no ku isi. —Matayo 6:10.

Ubwami bw’Imana buzaza ryari?

ESE WASUBIZA NGO IKI?

  • Nta muntu ubizi

  • Vuba aha

  • Ntibuzaza

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza” (Matayo 24:14). Ubutumwa bwiza nibumara kubwirizwa mu buryo bwuzuye, ubwo Bwami buzaza burimbure ababi.

IBINDI BIBILIYA YIGISHA

  • Nta muntu n’umwe wo ku isi uzi igihe Ubwami bw’Imana buzazira.—Matayo 24:36.

  • Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugaragaza ko ubwo Bwami buri hafi kuza. —Matayo 24:3, 7, 12.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 8 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze