Indirimbo ya 34
Tugire imibereho ihuje n’izina ryacu
Igicapye
1. Yehova Mana, ushobora byose,
Urakiranuka bihebuje.
Uri isoko y’ukuri n’ubwenge,
Ni wowe Mwami usumba byose.
Twishimira cyane kugukorera;
Dutanga za iby’Ubwami bwawe.
(INYIKIRIZO)
Twishimira kuba ‘Bahamya bawe.
Tubeho duhuje n’iryo zina!
2. Gukora umurimo wawe wera
Bituma tubana mu mahoro.
Kwigisha ukuri kw’Ijambo ryawe
Biratunezeza bihebuje.
Data, twitirirwa izina ryawe;
Dutanga za iby’ikuzo ryawe.
(INYIKIRIZO)
Twishimira kuba ‘Bahamya bawe.
Tubeho duhuje n’iryo zina!
(Reba nanone Guteg 32:4; Zab 43:3; Dan 2:20, 21.)