IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Inyigisho ziva ku Mana zivanaho urwikekwe
Yehova ntarobanura ku butoni (Ibk 10:34, 35). Yakira abantu “bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose” (Ibh 7:9). Ni yo mpamvu abagize itorero rya gikristo batagomba kugira urwikekwe cyangwa ngo barobanure ku butoni (Yk 2:1-4). Inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana, zituma tuba muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka kuko zifasha abantu kugira imico myiza (Ye 11:6-9). Nidukora uko dushoboye tukarandura urwikekwe mu mutima wacu, tuzaba twigana Imana.—Efe 5:1, 2.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO JOHNY NA GIDEON BAHOZE ARI ABANZI, NONE UBU NI ABAVANDIMWE, MAZE MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:
Kuki inyigisho ziva ku Mana zifasha abantu kurandura ivangura n’urwikekwe kurusha imihati abantu bashyiraho?
Ni iki kigaragaza ko abagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe bihariye?
Ni mu buhe buryo kunga ubumwe bihesha Yehova ikuzo?