UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YESAYA 47-51
Kumvira Yehova bihesha imigisha
Kubera ko Yehova adukunda, atwereka ‘inzira dukwiriye kunyuramo’ kugira ngo twishimire ubuzima. Kumwumvira bitugirira akamaro
‘Amahoro ameze nk’uruzi’
Yehova adusezeranya ko azaduha amahoro menshi kandi adashira, ameze nk’uruzi ruhora rutemba
‘Gukiranuka kumeze nk’imiraba y’inyanja’
Ibikorwa byacu byo gukiranuka bizaba byinshi nk’imiraba y’inyanja