ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jr igi. 7 pp. 81-91
  • “Ubugingo bunaniwe nzabuhaza”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ubugingo bunaniwe nzabuhaza”
  • Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IBISHOBORA GUCA UMUNTU INTEGE
  • ESE UZAHEMBURA UBUGINGO BUNANIWE?
  • “Sinshobora guceceka”
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • Ni ba nde uzagira incuti?
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe”
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • Yehova asaba Yeremiya kubwiriza
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
jr igi. 7 pp. 81-91

IGICE CYA 7

“Ubugingo bunaniwe nzabuhaza”

1. Mu migisha tuzabona mu isi nshya, ni iki wowe wifuza kuzabona mu buryo bwihariye?

“ISI nshya.” Ese iyo wumvise ayo magambo, uhita utekereza kuri imwe mu migisha yahanuwe tuzabonesha amaso? Wenda nko kuzaba ufite amagara mazima, ibyokurya bihagije kandi birimo intungamubiri, inyamaswa zibanye neza n’abantu cyangwa kuba mu nzu yawe ufite umutekano. Ushobora kuba wibuka imirongo yo muri Bibiliya itanga ibyo byiringiro. Ariko nanone hari indi migisha udakwiriye kwibagirwa; iyo ni imigisha yo mu buryo bw’umwuka no mu byiyumvo. Iyo migisha itabonetse, ibindi byishimo byose byayoyoka mu gihe gito.

2, 3. Igitabo cya Yeremiya kidufasha kugira ibihe byiringiro?

2 Igihe Imana yategekaga Yeremiya guhanura ko Abayahudi bari kuzavanwa mu bunyage i Babuloni, yibanze ku kuntu bari kuzumva bameze. Yaravuze iti “uzafata amashako yawe ujye kubyinana n’abaseka.” (Soma muri Yeremiya 30:18, 19; 31:4, 12-14.) Imana yongeyeho ikindi kintu gishobora kugukora ku mutima, igira iti “ubugingo bunaniwe nzabuhaza, kandi ubugingo bwose bunegekaye nzabuhembura.” Hari indi Bibiliya ihindura uwo murongo urimo isezerano ry’Imana, igira iti “nzahaza ibyo abananiwe cyane bakeneye, kandi nzahembura mu buryo bwuzuye ubugingo bw’abaguye igihumura.”—Yer 31:25, NET Bible.

3 Mbega ibintu byiza duhishiwe! Yehova yavuze ko azahaza mu buryo bwuzuye ibyo abananiwe n’abacitse intege bakeneye. Kandi koko, ibyo Imana isezeranya byose irabisohoza. Ibyo Yeremiya yanditse biduha icyizere ko natwe tuzabona ibyo dukeneye. Nanone kandi, ibyo byanditswe bitwereka ko no muri iki gihe dushobora guterwa inkunga kandi tukagarurirwa icyizere. Nanone kandi, bitwereka uburyo bufatika twateramo abandi inkunga, tukabafasha kubona ibyo ubugingo bwabo bukeneye.

4. Kuki dushobora kwiyumvisha uko Yeremiya yumvaga amerewe?

4 Iryo sezerano ni ryo ryahumurije Yeremiya kandi natwe rishobora kuduhumuriza. Kubera iki? Wibuke ko mu gice cya 1 cy’iki gitabo, havuzwe ko Yeremiya yari “umuntu umeze nkatwe,” kimwe na Eliya (Yak 5:17). Tekereza zimwe mu mpamvu zajyaga zituma Yeremiya yumva acitse intege cyangwa yihebye mu rugero runaka. Utekereze uko wakumva umeze ugeze mu mimerere nk’iyo, utekereze n’impamvu kugera muri iyo mimerere bishobora kuguca intege.—Rom 15:4.

5. Ni ibihe bintu bishobora kuba byaracaga intege Yeremiya?

5 Bimwe mu byacaga intege Yeremiya, bishobora kuba byaraterwaga n’abantu bo mu mugi w’iwabo. Yeremiya yakuriye mu mugi wa Anatoti. Uwo wari umugi w’Abalewi wari ku birometero byinshi ugana mu majyaruguru ya Yerusalemu. Birashoboka ko uwo muhanuzi yari aziranye n’abantu bo muri Anatoti, ahafite na bene wabo. Yesu yavuze ko nta muhanuzi wubahwa iwabo, kandi na Yeremiya ni ko byamugendekeye (Yoh 4:44). Abantu bo muri uwo mugi ntibirengagizaga Yeremiya cyangwa ngo bamusuzugure gusa. Hari igihe Imana yavuze ko ‘abo muri Anatoti bahigaga ubugingo bwa [Yeremiya].’ Bamushyizeho iterabwoba bagira bati “ntugahanure mu izina rya Yehova tutazakwica.” Aho kugira ngo abo baturanyi be wenda bari na bene wabo bamushyigikire, bamushyizeho iterabwoba.—Yer 1:1; 11:21.

Ifoto yo ku ipaji ya 83

6. Niba abo mukorana cyangwa abandi bantu bakurwanya, ni mu buhe buryo ibyabaye kuri Yeremiya no ku ‘bantu bo muri Anatoti’ byagufasha?

6 Niba urwanywa n’abaturanyi bawe, abo mwigana, abo mukorana cyangwa abo mu muryango wawe, ibyo Yehova yabwiye Yeremiya bishobora kuguhumuriza. Icyo gihe, Imana yavuze ko yari ‘igiye guhagurukira’ abo bantu bo muri Anatoti barwanyaga umuhanuzi wayo. (Soma muri Yeremiya 11:22, 23.) Nta gushidikanya ko ayo magambo atanga icyizere, yafashije Yeremiya kwihanganira ibyamucaga intege biturutse ku bantu bo mu mugi w’iwabo. Amaherezo Imana yari guhagurukira ‘abo muri Anatoti ikabateza ibyago,’ kandi koko ni ko yabigenje. Nawe wizere ko imimerere urimo Imana iyizi kandi ko ibona abakurwanya (Zab 11:4; 66:7). ‘Nukomera’ ku byo wize muri Bibiliya kandi ugakomeza gukora ibikwiriye, bishobora gutuma bamwe mu bakurwanya batagerwaho n’akaga kabugarije.—1 Tim 4:16.

Mu gitabo cya Yeremiya, ni iki kigaragaza ko Imana yitaga ku byiyumvo by’abagaragu bayo, kandi se ni mu buhe buryo ibyo bishobora kuba byarafashije umuhanuzi Yeremiya?

IBISHOBORA GUCA UMUNTU INTEGE

7, 8. Ni ibihe bitotezo byageze kuri Yeremiya, kandi se byamugizeho izihe ngaruka?

7 Abantu bo mu mugi Yeremiya yari atuyemo ntibamurwanyije mu magambo gusa. Reka tuvuge ikintu kimwe umutambyi ukomeye w’i Yerusalemu witwaga Pashuri yagizemo uruhare.a Pashuri amaze kumva Yeremiya ahanura amagambo aturutse ku Mana, ‘yakubise umuhanuzi Yeremiya maze amushyira mu mbago’ (Yer 20:1, 2). Ayo magambo ashobora kuba yumvikanisha ko atamukubise urushyi gusa. Hari abemeza ko Pashuri yakubise Yeremiya ibiboko bigera kuri 40 (Guteg 25:3). Mu gihe Yeremiya yabaga ababara, abantu baramukobaga, bakamutuka basakuza cyane ndetse banamucira. Ntabwo byaciriye aho. Pashuri yarekeye Yeremiya muri izo ‘mbago’ ijoro ryose. Ijambo ry’igiheburayo ryakoreshejwe muri uwo murongo ryumvikanisha ko umugongo we n’igihimba byari byihese. Byabaye ngombwa ko Yeremiya amara ijoro ryose ababara, afungiraniye mu mbago zibaje mu mbaho, adashobora no kunyeganyega.

8 Ese kuba Yeremiya yarababajwe bene ako kageni byamugizeho izihe ngaruka? Yabwiye Imana ati “bangira urw’amenyo umunsi wose” (Yer 20:3-7). Yagize n’igitekerezo cyo kureka kuvuganira izina ry’Imana. Icyakora nk’uko ubizi Yeremiya ntiyigeze abikora. Ahubwo ubutumwa yahawe gutangaza bwari bumeze ‘nk’umuriro ugurumana ukingiraniwe mu magufwa ye,’ kuko yagombaga kuvuganira Yehova.—Soma muri Yeremiya 20:8, 9.

Ifoto yo ku ipaji ya 84 n’iya 85

9. Kuki gutekereza ku byabaye kuri Yeremiya bishobora kudufasha?

9 Iyo nkuru ishobora kudufasha mu gihe duhanganye n’abantu badukoba kandi tuziranye, nka bene wacu, abaturanyi, abakozi dukorana cyangwa abanyeshuri twigana. Ntidukwiriye gutangazwa n’uko hari igihe ibyo bishobora kuduca intege. Dushobora no gucika intege mu gihe tugiriwe urugomo, bitewe n’uko dusenga Imana y’ukuri. Yeremiya, na we wari umuntu udatunganye, yaciwe intege n’ibintu nk’ibyo. Ubundi se ntiyari umuntu umeze nkatwe? Ariko nanone, ntidukwiriye kwibagirwa ko Imana yafashije Yeremiya akongera kugira ibyishimo kandi akagarura icyizere. Ntiyacitse intege burundu kandi natwe ntitwagombye gukomeza gucika intege.—2 Kor 4:16-18.

10. Ni ibihe bintu Bibiliya iduhishurira ku birebana n’ukuntu Yeremiya yumvaga ameze?

10 Hari igihe ibyiyumvo bya Yeremiya byajyaga bihindagurika cyane. Ese nawe wigeze uhura n’ikibazo nk’icyo, wenda ukumva wishimye kandi ufite icyizere cy’ejo hazaza, hashira akanya ukumva urihebye kandi utishimye? Kimwe mu bintu bigaragaza ko Yeremiya yarangwaga n’icyizere, ni amagambo ari muri Yeremiya 20:12, 13. (Hasome.) Nyuma y’ibyo Pashuri yamukoreye, Yeremiya yashimishijwe n’uko yabaye nk’umwe mu bantu badafite kirengera Yehova yakijije akamukura “mu maboko y’inkozi z’ibibi.” Birashoboka ko hari igihe wumvise wishimye cyane, ushaka no kuririmbira Yehova, wenda nka nyuma y’aho akurokoye mu buryo runaka cyangwa se hakaba hari ikintu gishimishije cyabaye mu buzima bwawe cyangwa mu murimo wo kubwiriza. Kumva umuntu ameze utyo, nta ko bisa rwose!—Ibyak 16:25, 26.

Ifoto yo ku ipaji ya 86

Kurwanywa cyangwa gusekwa bishobora gutuma twumva tumerewe dute?

11. Niba dukunze kugira ibyiyumvo bihindagurika, ni iki twagombye kuzirikana ku byabaye kuri Yeremiya?

11 Ariko kubera ko tudatunganye, ibyiyumvo byacu birahindagurika, kimwe n’ibya Yeremiya. Amaze kwiyamirira ati “nimuririmbire Yehova,” yumvise acitse intege cyane ku buryo wenda yanarize. (Soma muri Yeremiya 20:14-16.) Yari yihebye cyane ku buryo yageze ubwo yibaza n’impamvu yavutse. Igihe yari muri iyo mimerere, yavuze ko umuntu wavuze iby’ivuka rye, yari akwiriye kuvumwa nka Sodomu na Gomora. Ariko icyo dukwiriye kuzirikana ni iki: ese Yeremiya yakomeje kwiheba? Ese yaba yarahebeye urwaje, akumva nta kundi yabigenza uretse gukomeza kwiheba? Oya. Ahubwo agomba kuba hari icyo yakoze kugira ngo ave muri iyo mimerere yo gucika intege, kandi yabigezeho. Zirikana ibyo igitabo cya Yeremiya cyavuze byabaye nyuma yaho. Wa mugabo wundi witwaga Pashuri wari igikomangoma, yagiye kureba Yeremiya atumwe n’Umwami Sedekiya, kugira ngo amubaze iby’Abanyababuloni bari bagose Yerusalemu. Yeremiya yaboneyeho uburyo bwo kumumenyesha urubanza rwa Yehova adaciye ku ruhande, ndetse n’uko byari kuzabagendekera (Yer 21:1-7). Biragaragara neza ko Yeremiya yakomeje kuba umuhanuzi urangwa n’ishyaka!

12, 13. Twakora iki mu gihe dufite ibyiyumvo bihindagurika?

12 Muri iki gihe, bamwe mu bagaragu b’Imana bajya bagira ibyiyumvo bihindagurika. Bishobora kuba biterwa n’uburwayi, wenda nk’ihindagurika ry’imisemburo yo mu mubiri. Icyo gihe umuganga wabizobereyemo ni we ushobora gutanga inama z’uburyo iyo ndwara yavurwa (Luka 5:31). Icyakora kuri benshi muri twe, tujya rimwe na rimwe twumva twishimye cyangwa tubabaye, ariko ntibiba birenze urugero. Kandi n’ubundi, ibyinshi mu bintu bitubabaza biterwa n’uko tudatunganye. Nanone bishobora guterwa n’umunaniro cyangwa gupfusha uwo twakundaga. Mu gihe tugeze muri iyo mimerere, dushobora kwibuka ko Yeremiya na we yagiraga ibyiyumvo bihindagurika, ariko ntibyamubujije gukomeza kwemerwa n’Imana. Kugira ngo tubyihanganire, bishobora kuba ngombwa ko tugira ibyo duhindura muri gahunda zacu, tukaruhuka bihagije. Niba twarapfushije uwo twakundaga, bishobora kuba ngombwa ko hashira igihe kugira ngo dushire agahinda. Icyakora ni iby’ingenzi ko dukomeza kujya mu materaniro kandi tukifatanya no mu bindi bikorwa bya gitewokarasi. Ibyo bizadufasha gukomeza kugira ibyishimo dukesha kuba dukorera Imana.—Mat 5:3; Rom 12:10-12.

13 Niba uhora wumva wacitse intege, cyangwa bikakubaho rimwe na rimwe cyangwa se ukajya ugira ibyiyumvo bihindagurika, ibyabaye kuri Yeremiya bishobora kugutera inkunga. Nk’uko twigeze kubivuga, hari igihe yumvaga yacitse intege cyane. Icyakora, ntiyigeze yemera ko gucika intege bimutandukanya n’Imana yakundaga kandi akayikorera mu budahemuka. Iyo yakoraga ibyiza abanzi be bakamwitura ibibi, yabyerekaga Yehova kandi akaba ari we yiringira (Yer 18:19, 20, 23). Iyemeze kwigana Yeremiya.—Amag 3:55-57.

Niba ujya wumva wacitse intege kandi ubabaye, washyira mu bikorwa ute ibivugwa mu gitabo cya Yeremiya?

ESE UZAHEMBURA UBUGINGO BUNANIWE?

14. Ni mu buhe buryo Yehova yafashije Yeremiya?

14 Byaba byiza dutekereje uko Yeremiya yatewe inkunga ndetse n’uko yakomeje ‘ubugingo bunaniwe’ (Yer 31:25). Yehova yafashije cyane uwo muhanuzi. Tekereza ukuntu wakumva umeze Yehova akubwiye ati “nanjye uyu munsi nkugize nk’umugi ugoswe n’inkuta, . . . Na bo bazakurwanya, ariko ntibazagutsinda, kuko ‘ndi kumwe nawe kugira ngo ngukize,’ ni ko Yehova avuga” (Yer 1:18, 19). Yeremiya yari afite impamvu zo kuvuga ko Yehova ari ‘imbaraga ze n’igihome cye, n’uwo yahungiragaho mu gihe cy’amakuba.’—Yer 16:19.

15, 16. Uko Yehova yateye inkunga Yeremiya biduha irihe somo mu birebana no gutera abandi inkunga?

15 Birashishikaje kuba Yehova yarabwiye Yeremiya ati “ndi kumwe nawe.” Ese waba wabonye urugero rw’icyo wakora mu gihe hari umuntu uzi ukeneye guterwa inkunga? Kumenya ko umuvandimwe cyangwa mushiki wanyu cyangwa se mwene wanyu afite ikibazo ntibihagije, ahubwo uba ukwiriye kugira icyo ukora. Akenshi birushaho kuba byiza iyo umubaye hafi, nk’uko Imana yabigenje kuri Yeremiya. Niba ubona bikwiriye, jya umubwira amagambo make yo kumuhumuriza. Gutoranya amagambo make atanga icyizere kandi yo kumukomeza, bizarushaho kumufasha. Si ngombwa ko ayo magambo aba arimo ubuhanga buhanitse. Mubwire amagambo yoroheje agaragaza ko umwitayeho, ko umuhangayikiye kandi ko umukunda. Amagambo nk’ayo ashobora kumufasha cyane.—Soma mu Migani 25:11.

16 Yeremiya yaravuze ati ‘Yehova, nyibuka kandi unyiteho.’ Byaje kugenda bite? Uwo muhanuzi yakomeje avuga ati “nabonye amagambo yawe ndayarya maze ampindukira umunezero n’ibyishimo mu mutima” (Yer 15:15, 16). Umuntu wifuza gutera inkunga na we ashobora kuba akeneye umwitaho. Icyakora amagambo uzamubwira ntabwo anganya agaciro n’aya Yehova. Nubwo bimeze bityo ariko, mu byo umubwira ushobora gushyiramo ibitekerezo byo mu Ijambo ry’Imana. Mu by’ukuri, ayo magambo avuye ku mutima kandi ashingiye kuri Bibiliya ashobora gushimisha umutima w’umuntu wacitse intege.—Soma muri Yeremiya 17:7, 8.

17. Ni irihe somo twavana ku buryo Yeremiya yitwaye kuri Sedekiya na Yohanani?

17 Zirikana ko nubwo Yeremiya yatewe inkunga, na we yakomeje abandi. Mu buhe buryo? Hari igihe Umwami Sedekiya yabwiye Yeremiya ko yari ahangayikishijwe no kuba hari Abayahudi bashyize hamwe n’Abanyababuloni. Uwo muhanuzi yabwiye umwami amagambo yo kumukomeza, amusaba kumvira Yehova maze akibonera ukuntu bigenda neza (Yer 38:19, 20). Yerusalemu imaze kurimbuka, Yohanani wari umugaba w’ingabo yafashe umwanzuro wo kujyana muri Egiputa Abayahudi bake bari bararokotse. Ariko yabanje kugisha inama Yeremiya. Uwo muhanuzi yateze amatwi ibyo Yohanani yamubwiye, hanyuma asenga Yehova. Amaze gusenga yamuhaye igisubizo gitera inkunga giturutse kuri Yehova, amubwira ko kuguma mu gihugu nk’uko Imana yari yabibategetse, byari gutuma bamererwa neza (Yer 42:1-12). Izo ncuro zombi, Yeremiya yabanzaga gutega amatwi mbere yo kugira icyo avuga. Gutega amatwi ni iby’ingenzi cyane mu gihe utera abandi inkunga. Jya wumva ibibahangayikishije n’ibibateye impungenge. Niba ubona bikwiriye, ubabwire amagambo yo kubahumuriza. Nubwo Imana atari yo izakubwira uko uzafasha umuntu ukeneye guterwa inkunga, ushobora kumufashisha ibitekerezo bimukomeza, bituruka mu Ijambo ry’Imana byerekeza ku byiza dutegereje mu gihe kizaza.—Yer 31:7-14.

Ifoto yo ku ipaji ya 91

18, 19. Inkuru zivuga iby’Abarekabu na Ebedi-Meleki, zitwigisha iki mu birebana no gutera abandi inkunga?

18 Yaba Sedekiya na Yohanani, nta n’umwe muri bo wigeze yumvira inama Yeremiya yamugiriye, nk’uko muri iki gihe hari abantu banga kudutega amatwi. Ntukemere ko ibyo biguca intege. Nk’uko hari abakiriye neza inama Yeremiya yabagiriye, birashoboka ko nawe hari benshi bazagutega amatwi. Ngaho tekereza Abarekabu, itsinda ry’Abakeni bamaze imyaka myinshi babana n’Abayahudi. Mu mategeko bari barahawe n’umukurambere wabo Yehonadabu wari umwimukira, harimo iryababuzaga kunywa divayi. Igihe Abanyababuloni bagabaga igitero, Yeremiya yajyanye Abarekabu mu cyumba cyo kuriramo mu rusengero. Imana yategetse Yeremiya guha abo Barekabu divayi, na we arabikora. Ariko aho kumera nk’Abisirayeli batumviye, Abarekabu bumviye umukurambere wabo banga kunywa iyo divayi (Yer 35:3-10). Yeremiya yababwiye ko Yehova abashimira kandi ababwira n’ibyo Imana yasezeranyije ko bari kuzabona. (Soma muri Yeremiya 35:14, 17-19.) Urwo ni urugero rwiza wakurikiza mu gihe utera abandi inkunga. Mu gihe ubona bikwiriye, ujye ubashimira ubikuye ku mutima.

19 Ibyo Yeremiya yabikoreye n’Umunyetiyopiya witwaga Ebedi-Meleki, wari umutware wakoraga mu rugo rw’Umwami Sedekiya. Ibikomangoma by’i Buyuda byahohoteye Yeremiya bimujugunya mu rwobo rwuzuyemo ibyondo, kugira ngo apfiremo. Ebedi-Meleki yiyambaje Umwami Sedekiya, maze amuha uburenganzira bwo gukiza uwo muhanuzi. Uwo mugabo w’umunyamahanga yemeye kubikora, nubwo byashoboraga kumukururira akaga (Yer 38:7-13). Ibyo Ebedi-Meleki yakoze bishobora kuba byaratumye ibikomangoma by’i Buyuda bimurakarira, kandi ashobora kuba yaratinyaga ko bari kumugirira nabi. Yeremiya ntiyicecekeye ngo yizere gusa ko nta kibi kizagera kuri Ebedi-Meleki. Ahubwo yarahagurutse abwira Ebedi-Meleki amagambo yo kumukomeza, avuga iby’Imana yari kuzamukorera.—Yer 39:15-18.

20. Ni iki twakorera abavandimwe bacu, baba abakiri bato cyangwa bakuze?

20 Mu by’ukuri, gusoma igitabo cya Yeremiya, bidufasha kubona ingero z’uko twashyira mu bikorwa ibyo intumwa Pawulo yasabye abavandimwe be b’i Tesalonike. Yarababwiye ati “mukomeze guhumurizanya no kubakana . . . Ubuntu butagereranywa bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.”—1 Tes 5:11, 28.

Ni irihe somo wigiye kuri Yeremiya, uteganya gushyira mu bikorwa ugerageza guhembura ubugingo bunaniwe?

a Ku ngoma y’Umwami Sedekiya, hariho undi muntu witwaga Pashuri wari igikomangoma. Yasabye umwami ngo yice Yeremiya.—Yer 38:1-5.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze