Indirimbo ya 33
Ntimukabatinye!
1. Bwoko bwanjye mujye mbere,
Mutangaze Ubwami.
Ntimutinye abanzi.
Mumenyeshe abantu
Ko Umwana wanjye Yesu,
Yanesheje Umwanzi,
Ko azaboha Satani,
Abohore imbohe.
(INYIKIRIZO)
Ntimubatinye na gato,
Nubwo babirataho.
Abizerwa nzabarinda
Nk’imboni yo mu jisho.
2. Nubwo abantu babanga,
Kandi bakabarwanya,
Nubwo babashyeshyenga,
Ngo babigarurire,
Ngabo zanjye mwe gutinya,
Ibitotezo byabo.
Abizerwa nzabarinda,
Kugeza banesheje.
(INYIKIRIZO)
Ntimubatinye na gato,
Nubwo babirataho.
Abizerwa nzabarinda
Nk’imboni yo mu jisho.
3. Sinabibagiwe rwose;
Ndacyari kumwe namwe.
Kandi nubwo mwazapfa,
Urupfu ruzavaho.
Rwose ntimukabatinye,
Nta bubasha bafite.
Nimukomeze kwizerwa;
Sinzabatererana!
(INYIKIRIZO)
Ntimubatinye na gato,
Nubwo babirataho.
Abizerwa nzabarinda
Nk’imboni yo mu jisho.
(Reba nanone Guteg 32:10; Neh 4:14; Zab 59:2; 83:3, 4.)