Indirimbo ya 67
Tujye dusenga Yehova buri munsi
Igicapye
1. Dusenge Yehova azatwumva
Kuko twitirirwa izina rye.
Tumwugururire umutima,
Tujye tumwishingikirizaho.
Dusenge buri munsi.
2. Tumushimire kuba turiho,
Tujye tumusaba imbabazi.
Tujye tumwaturira ibyaha,
Azi ko turi umukungugu.
Dusenge buri munsi.
3. Dusenge Yehova mu makuba.
Ni Data kandi aturi hafi.
Tujye tumwishingikirizaho;
Tujye duhora tumwiringira.
Dusenge buri munsi.
(Reba nanone Mat 6:9-13; 26:41; Luka 18:1.)