IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya ubatoza gukorera Yehova ubudacogora
Byaragaragaye ko iyo umubwiriza mushya atojwe kubwiriza, no kugira ishyaka mu murimo, agera kuri byinshi (Img 22:6; Fp 3:16). Reka turebe bimwe mu byagufasha gutoza umwigishwa kugira ubuhanga mu murimo.
Jya utangira gutoza umwigishwa wa Bibiliya akimara kuba umubwiriza (km 8/15 1). Jya umwereka akamaro ko kugira gahunda ya buri cyumweru yo kubwiriza (Fp 1:10). Ntukamubwire ibimuca intege ku bijyanye n’ifasi mubwirizamo (Fp 4:8). Jya umutera inkunga yo kubwirizanya n’umugenzuzi w’itsinda n’abandi babwiriza, kugira ngo abigireho.—Img 1:5; km 10/12 6 par. 3
N’iyo uwo wigisha yaba yaramaze kubatizwa, jya ukomeza kumutera inkunga no kumutoza kubwiriza, cyane cyane niba atararangiza igitabo ‘Urukundo rw’Imana.’—km 12/13 7
Mu gihe wajyanye kubwiriza n’umubwiriza mushya, jya utangiza ibiganiro mu buryo bworoheje. Numara kumva uko abwiriza, uge umushimira. Nanone ushobora kumubwira ibintu byamufasha kunoza ubuhanga bwo kubwiriza.—km 5/10 7