UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 1-3
“Ubwami bwo mu ijuru buregereje”
Uko Yohana yabagaho n’uko yambaraga byerekana ko yari yaroroheje ubuzima kugira ngo akore umurimo w’Imana
Inshingano yihariye Yohana yari yarahawe yo kuba integuza ya Yesu, yarutaga ibintu byose yigomwe
Koroshya ubuzima bituma dukora byinshi mu murimo w’Imana maze tukumva tunyuzwe. Dore ibyagufasha koroshya ubuzima:
Kumenya ibyo ukeneye
Kwirinda kugura ibintu bitari ngombwa
Guteganya uko uzakoresha neza amafaranga
Kwikuraho ibintu utagikoresha
Kwishyura amadeni
Kureka gukora amasaha y’ikirenga
Yohana yaryaga inzige n’ubuki bw’ubuhura
Ninoroshya ubuzima bizatuma ngera ku yihe ntego?