INDIRIMBO YA 137
Bashiki bacu bizerwa
Igicapye
1. Mariya na Sara, Rusi n’abandi,
Bari abagore b’indahemuka.
Bari bariyeguriye Imana.
Bari abagore bizerwa cyane.
Hari ndetse n’abandi bagore,
Nubwo batavuzwe, bakundwaga cyane.
2. Twibuka imico y’abo bagore,
Imico myiza ikundwa na bose:
Ubudahemuka, kugira neza.
Batubereye intangarugero.
Hari n’abandi bashiki bacu
Bafite imico myiza twakwigana.
3. Mwe Bakristokazi, bashiki bacu,
Mukorana ubwitange mwishimye.
Mwicisha bugufi mukaganduka,
Mwemerwa n’Imana, ntimugatinye.
Mana yacu ujye ubarinda,
Ube hafi yabo be kuzacogora.
(Reba nanone Fili 4:3; 1 Tim 2:9, 10; 1 Pet 3:4, 5.)