INDIRIMBO YA 78
‘Twigishe ijambo ry’Imana’
Igicapye
1. Abigisha Bibiliya,
Turishima cyane.
Yah aduha imigisha
Tugakora byinshi.
Tuzigana Yesu Kristo
Tubwiriza nka we.
Abo twigisha tubafasha
Gukunda Yehova.
2. Iyo twigisha ukuri,
Dukora n’ibyiza,
Tuba twereka abantu
Ko dukunda Data.
Twiga Ijambo ry’Imana,
Ngo dufashe bose.
Iyo tubwiriza abandi
Tuba twiyigisha.
3. Yehova aduha byose
Ngo twigishe neza.
Iyo dusenga Imana,
Na bwo iratwumva.
Dukunda Ijambo ryayo
Kuko ryiringirwa.
Nidutoza abo twigisha,
Bazamera nkatwe.
(Reba nanone Zab 119:97; 2 Tim 4:2; Tito 2:7; 1 Yoh 5:14.)