INDIRIMBO YA 86
Tugomba kwigishwa
Igicapye
1. Muze twige ibyerekeye Yehova;
Twinywere amazi y’ubugingo.
Imana yacu iratwigisha.
Ushaka ukuri azigishwa.
2. Tujye twitabira amateraniro
Kugira ngo twigishwe ibyiza,
Tuhabonere umwuka wera,
Dufashwe kugendera mu mucyo.
3. Dukomezwa n’indirimbo turirimba.
Kuzumva birashimisha cyane!
Duteranire hamwe n’abandi
Tube hamwe n’ubwoko bw’Imana.
(Reba nanone Heb 10:24, 25; Ibyah 22:17.)