Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
2-8 NYAKANGA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | LUKA 6-7
“Tuge tugira ubuntu”
nwtsty, ibisobanuro, Lk 6:37
Nimukomeze kudohora namwe muzadohorerwa: Cyangwa “nimukomeze kubabarira namwe muzababarirwa.” Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aha ngaha risobanura “kurekura umuntu, kumuha umudendezo, kumufungura nk’uko bafungura imfungwa.” Iyo iryo jambo rikoreshejwe mu bijyanye no guca urubanza, riba risobanura kubabarira cyangwa kurekura umuntu wakoze icyaha n’iyo byaba bigaragara ko yari akwiriye guhanwa.
Mukomeze kugira neza
13 Ivanjiri ya Matayo isubiramo amagambo ya Yesu igira iti “nimureke gucira abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazarucirwa” (Mat 7:1). Dukurikije uko Luka yabivuze, Yesu yagize ati “nimureke gucira abandi urubanza, namwe ntimuzarucirwa; kandi nimureke gucira abandi ho iteka, namwe ntimuzaricirwaho. Nimukomeze kudohora, namwe muzadohorerwa” (Luka 6:37). Abafarisayo bo mu kinyejana cya mbere baciraga abandi urubanza babigiranye ubugome, bashingiye ku migenzo idahuje n’Ibyanditswe. Umuntu wari usanzwe akora ibyo akaba yari ateze amatwi Yesu, yagombaga ‘kureka gucira abandi urubanza,’ ahubwo ‘agakomeza kudohora,’ ari byo bisobanura kubabarira abandi amakosa. Intumwa Pawulo na we yatanze inama nk’iyo ku bihereranye no kubabarirana nk’uko twigeze kubibona.
14 Mu gihe abigishwa ba Yesu bari kubabarira abandi, na bo byari kubafasha kujya bababarira. Yesu yagize ati “kuko urubanza muca ari rwo namwe muzacirwa; kandi urugero mugeramo ni rwo namwe bazabagereramo” (Mat 7:2). Ku bijyanye n’ukuntu twita ku bandi, dusarura ibyo tubiba.—Gal 6:7.
nwtsty, ibisobanuro, Lk 6:38
Mugire akamenyero ko gutanga: Cyangwa “mukomeze gutanga.” Inshinga y’Ikigiriki yakoreshejwe aha ishobora guhindurwamo ngo: “Gutanga” kandi yumvikanisha igikorwa gikomeza.
nwtsty, ibisobanuro, Lk 6:38
ibinyita by’imyenda yanyu: Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe muri uwo murongo rishobora no guhindurwa ngo: “Igituza cyawe,” ariko aha ho ryerekeza ku kuntu umuntu yakubaga umwitero we, akawuhambiriza umushumi yabaga akenyeje, ukamera nk’umufuka. ‘Gusuka mu binyita by’imyenda’ bishobora kuba byerekeza ku mugenzo wakorwaga n’abacuruzi bamwe na bamwe wo gushyira mu mwitero w’umuguzi ibyo yabaga yaguze.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ni gute ushobora kuba umuntu w’umwuka by’ukuri?
Incuro nyinshi, Yesu yajyaga amara igihe kirekire asenga (Yohana 17:1-26). Urugero, mbere y’uko atoranya abagabo 12 bari kuzaba intumwa ze, ‘yagiye ku musozi gusenga, akesha ijoro asenga Imana’ (Luka 6:12). Nubwo abantu bahoza ubwenge ku bintu by’umwuka atari ngombwa ko bamara ijoro ryose basenga, bakurikiza urugero rwa Yesu. Mbere y’uko bafata imyanzuro ikomeye mu mibereho yabo, bafata igihe gihagije bagasenga Imana bayisaba ubuyobozi bw’umwuka wera, kugira ngo bashobore gufata imyanzuro izatuma barushaho kuba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka.
nwtsty, ibisobanuro, Lk 7:35
imirimo yabwo: Cyangwa “abana babwo.” Aha ubwenge bwagereranyijwe n’umuntu ufite abana. Inkuru nk’iyo ivugwa muri Mt 11:19, igaragaza ko ubwenge bufite “imirimo.” Abana b’ubwenge cyangwa imirimo yabwo, ni ukuvuga ibimenyetso n’ibitangaza byakozwe na Yohana Umubatiza hamwe na Yesu, byagaragaje ko ibyo babaregaga byari ibinyoma. Ni nk’aho Yesu yavugaga ati: “Nimureba ibyo umukiranutsi akora n’imyifatire ye, muzamenya ko ibyo bamurega ari ibinyoma.”
9-15 NYAKANGA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | LUKA 8-9
“Nkurikira ube umwigishwa wange”
it-2-F 399-400
Aho inyoni zitaha (icyari)
Umwanditsi yabwiye Yesu ati: “Mwigisha, nzagukurikira aho uzajya hose,” maze Yesu aramusubiza ati: “Ingunzu zifite amasenga n’inyoni zo mu kirere zifite aho zitaha, ariko Umwana w’umuntu ntagira n’aho kurambika umusaya” (Mt 8:19, 20; Lk 9:57, 58). Aha Yesu yashakaga kuvuga ko kugira ngo uwo muntu abe umwigishwa we yagombaga kwikuramo igitekerezo cyo kugira ibintu byose umuntu yifuza mu buzima, ahubwo akiringira Yehova mu buryo bwuzuye. Iryo hame riboneka no mu magambo Yesu yavuze igihe yigishaga abigishwa be gusenga, agira ati: “Uyu munsi uduhe ibyokurya by’uyu munsi.” Nanone yaravuze ati: “Ubwo rero, mumenye neza ko nta muntu n’umwe ushobora kuba umwigishwa wanjye niba adasezeye ku byo atunze byose.”—Mt 6:11; Lk 14:33.
nwtsty, ibisobanuro, Lk 9:59, 60
guhamba data: Ayo magambo ntiyumvikanisha ko uwo muntu mu by’ukuri yari yapfushije se, ku buryo koko yasabaga agahushya ko kujya guhamba se. Iyo aza kuba yapfushije se ntiyari kuba ari aho avugana na Yesu. Mu Burasirazuba bwo Hagati, iyo umuntu yapfaga bahitaga bamuhamba, akenshi bakamuhamba kuri uwo munsi. Ubwo rero, birashoboka ko se w’uwo mugabo yari arwaye cyangwa ageze mu za bukuru, ariko atarapfa. Nanone, Yesu ntiyari kubwira uwo muntu ngo atererane umubyeyi we urwaye cyangwa ugeze mu za bukuru. Birashoboka ko uwo muntu yari afite abandi bantu bo mu muryango we bari kumwitaho (Mr 7:9-13). Ni nk’aho uwo mugabo yabwiraga Yesu ati: “Nzagukurikira ari uko data atakiriho. Ihangane abanze apfe, nimara kumuhamba nzagukurikira.” Icyakora, Yesu we yabonye ko uwo mugabo yitesheje uburyo yari abonye bwo kugaragaza ko ashyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere.—Lk 9:60, 62.
reka abapfuye bahambe abapfu babo: Nk’uko ibisobanuro byo muri Lk 9:59 byabigaragaje, se w’uwo mugabo wavuganaga na Yesu yari arwaye cyangwa ageze mu za bukuru, ariko ntiyari yapfuye. Ku bw’ibyo, Yesu yabwiraga uwo muntu ati: “Reka abapfuye mu buryo bw’umwuka bahambe abapfu babo.” Yashakaga kumwumvisha ko yagombaga kureka abandi bagize umuryango we bakaba ari bo bita kuri se kugeza igihe azapfira maze akabona guhambwa. Iyo uwo muntu akurikira Yesu, yari kuzabona ubuzima bw’iteka aho kuba mu bo Imana yabonaga ko bapfuye mu buryo bw’umwuka. Igisubizo Yesu yahaye uwo muntu kigaragaza ko gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere no kubutangaza hirya no hino, ari byo byatuma umuntu akomeza kuba muzima mu buryo bw’umwuka.
nwtsty, ifoto
Guhinga
Akenshi abantu bakundaga guhinga mu muhindo, igihe imvura yabaga yasomeje ubutaka bwabaga bwarakakajwe n’izuba ryo mu ki. (Reba Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana, umugereka wa 19.) Hari amasuka yabaga afite igiti gisongoye gishobora kuba cyarabaga gikwikiyeho icyuma, gifashe ku giti cyakururwaga n’itungo rimwe cyangwa menshi. Iyo bamaraga guhinga, barabibaga. Ibyanditswe by’Igiheburayo byakoresheje imvugo nyinshi zerekeza ku murimo w’ubuhinzi (Abc 14:18; Ye 2:4; Yr 4:3; Mk 4:3). Yesu yakundaga gukoresha ingero z’ubuhinzi kugira ngo yumvikanishe inyigisho z’ingenzi. Urugero, yatanze urugero rw’umuhinzi ashaka kumvikanisha akamaro ko kumukurikira n’umutima wacu wose (Lk 9:62). Iyo umuhinzi yarangaraga, yashoboraga guca imirongo igoramye. Mu buryo nk’ubwo, umwigishwa wa Kristo urangara cyangwa akareba inyuma ntakomeze gusohoza inshingano ze, aba atagikwiriye Ubwami bw’Imana.
Komeza gukorera Yehova n’umutima wuzuye
11 Reka tugire ibindi bintu twongera mu rugero rwa Yesu kugira ngo turusheho gusobanukirwa icyo rutwigisha. Umuhinzi arimo arahingira shebuja ashishikaye. Ariko mu gihe ahinga, ntabura gutekereza ku rugo rwe. Iyo aza kuba ari mu rugo, yashoboraga kuba ari hamwe n’abagize umuryango we n’incuti ze maze bagasangira ibyokurya, bakumva umuzika, bagaseka, kandi ntiyicwe n’izuba. Arumva abyifuza cyane. Amaze guhinga ahantu hanini, ariko icyifuzo afite kiramuganza, arahindukira areba “ibintu yasize inyuma.” Nubwo uwo muhinzi agifite akazi kenshi ko gukora mbere y’uko atera imbuto, ararangaye kandi umurimo we urahazahariye. Birumvikana ko shebuja w’uwo muhinzi ari bubabazwe n’uko uwo muhinzi yananiwe kwihangana.
12 Reka noneho tubigereranye n’ibintu bishobora kubaho muri iki gihe. Wa muhinzi yagereranya Umukristo runaka usa n’aho nta kibazo afite, ariko mu by’ukuri akaba yugarijwe n’akaga mu buryo bw’umwuka. Urugero, reka tuvuge ko hari umuvandimwe ugira ishyaka mu murimo. Ariko kandi, nubwo ajya mu materaniro kandi akabwiriza, ntabura gutekereza ku bintu bimwe na bimwe by’iyi si abona ko bishishikaje. Mu mutima we yumva abyifuza cyane. Nyuma y’imyaka runaka akora umurimo, kwifuza bimwe muri ibyo bintu byo muri iyi si biramuganje, maze arahindukira areba “ibintu yasize inyuma.” Nubwo hakiri byinshi byo gukora mu murimo, ntakomeje “kugundira ijambo ry’ubuzima,” bituma atagira uruhare rugaragara mu bikorwa bya gitewokarasi (Fili 2:16). Yehova, we “Nyir’ibisarurwa,” ababazwa n’uko kutihangana.—Luka 10:2.
13 Isomo tuvanamo rirumvikana. Niba twifatanya buri gihe mu bikorwa byiza kandi bishimisha, urugero nko kujya mu materaniro y’itorero no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza, turi abo gushimirwa. Ariko kandi, gukorera Yehova n’umutima wuzuye, bikubiyemo ibirenze ibyo (2 Ngoma 25:1, 2, 27). Niba Umukristo akomeje gukunda “ibintu yasize inyuma,” ni ukuvuga ibintu bimwe na bimwe byo muri iyi si, ashobora kudakomeza kugirana n’Imana imishyikirano myiza (Luka 17:32). Niba ‘twanga ikibi urunuka, tukizirika ku cyiza,’ ni bwo gusa tuzaba ‘dukwiriye ubwami bw’Imana’ (Rom 12:9; Luka 9:62). Ku bw’ibyo rero, twese tugomba kwigenzura tukareba niba nta kintu cyo muri iyi si ya Satani, nubwo cyaba gisa n’aho ari ingirakamaro cyangwa gishimishije, kitubuza kwita ku nyungu z’Ubwami n’umutima wuzuye.—2 Kor 11:14; soma mu Bafilipi 3:13, 14.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
nwtsty, ibisobanuro, Lk 8:3
babakoreraga: Cyangwa “babafashaga.” Ijambo ry’Ikigiriki di·a·ko·neʹo rishobora kwerekeza ku mirimo yo kwita ku bandi, wenda ubashakira ibyokurya, ukabiteka kandi ukabagaburira, n’ibindi n’ibindi. Iryo jambo ni na ko ryakoreshejwe muri Lk 10:40 (“uturimo”), Lk 12:37 (“akabakorera”), Lk 17:8 (“unkorere”), no mu Ibk 6:2 (“kugabura ibyokurya”). Ariko nanone rishobora kwerekeza no ku bindi bintu umuntu akorera abandi. Aha ngaha, iryo jambo rigaragaza ukuntu abagore bavugwa ku murongo wa 2 n’uwa 3 bafashaga Yesu n’abigishwa be gusohoza inshingano Imana yari yarabahaye. Ibyo byatumye abo bagore bubahisha Imana, kandi na yo yagaragaje ko yishimiye ibyo bakoze, igihe yandikishaga muri Bibiliya inkuru zigaragaza ubuntu bagiraga, kugira ngo abantu bari kuzabaho mu gihe kizaza bage bazisoma (Img 19:17; Hb 6:10). Iryo jambo ry’Ikigiriki ni na ryo ryakoreshejwe ryerekeza ku bagore bavugwa muri Mt 27:55; Mr 15:41.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Luka
9:49, 50—Kuki Yesu atabujije umuntu wirukanaga abadayimoni, nubwo atajyanaga na we? Yesu ntiyamubujije kubera ko itorero rya gikristo ryari ritari ryagashyirwaho. Ku bw’ibyo, ntibyari ngombwa ko uwo mugabo ajyana na Yesu imbonankubone kugira ngo yizere izina rya Yesu kandi yirukane abadayimoni.—Mar 9:38-40.
16-22 NYAKANGA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | LUKA 10-11
“Umugani w’Umusamariya mwiza”
nwtsty, videwo
Inzira iva i Yerusalemu ijya i Yeriko
Uyu muhanda (1) ugaragara muri iyi videwo ushobora kuba unyura aho inzira ya kera yahuzaga Yerusalemu na Yeriko yanyuraga. Iyo nzira yareshyaga na kirometero zisaga 20 kandi yari ihanamye cyane, kuko hagati ya Yerusalemu na Yeriko hari ubutumburuke bwa kirometero 1. Aho hantu habaga ubujura cyane ku buryo bari barahashyize abasirikare bo kurinda abagenzi bahanyuraga. Yeriko y’Abaroma (2) yari iherereye aho iyo nzira yasohokeraga mu butayu bwa Yudaya. Umugi wa kera wa Yeriko (3) wari ku birometero 2 uvuye kuri Yeriko y’Abaroma.
“Nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani”
14 Icya kabiri, ibuka umugani w’Umusamariya mwiza. Yesu yatangiye avuga ati “hariho umuntu wavaga i Yerusalemu, amanuka i Yeriko, agwa mu gico cy’abambuzi, baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa” (Luka 10:30). Birashishikaje kuba Yesu yarakoresheje umuhanda wavaga ‘i Yerusalemu ukamanuka i Yeriko’ kugira ngo agere ku cyo yashakaga kuvuga. Igihe yacaga uwo mugani, yari i Yudaya hafi y’i Yerusalemu; ku bw’ibyo abari bamuteze amatwi bari bazi uwo muhanda. Uwo muhanda wari mubi cyane, cyane cyane ku muntu wabaga ari wenyine. Wari umuhanda urimo amakoni menshi kandi uri ahantu hadatuwe, ibyo bikaba byaratumaga abambuzi babona aho bikinga bakubikira abantu.
15 Hari ikindi kintu cy’ingenzi ku bihereranye no kuba Yesu yarerekeje ku muhanda wavaga i ‘Yerusalemu umanuka i Yeriko.’ Dukurikije ibivugwa muri iyo nkuru, umutambyi n’Umulewi, nubwo batahagaze ngo batabare uwo mugabo wari wahuye n’isanganya, na bo banyuze muri uwo muhanda bakurikiranye (Luka 10:31, 32). Abatambyi bakoreraga mu rusengero i Yerusalemu, bakaba barafashwaga n’Abalewi. Abatambyi n’Abalewi benshi babaga bari mu ngo zabo i Yeriko iyo babaga batari mu kazi mu rusengero, kubera ko Yeriko yari mu birometero 23 gusa uturutse i Yerusalemu. Ku bw’ibyo, banyuraga muri uwo muhanda. Uzirikane kandi ko umutambyi n’Umulewi baciye muri iyo nzira bavuye i Yerusalemu, ni ukuvuga ko bari baturutse ku rusengero! Bityo nta muntu n’umwe wari kurengera abo bagabo avuga ko batagize ‘icyo bakorera uwo muntu wari wahohotewe kubera ko yari ameze nk’uwapfuye, kandi ko kumukoraho byari gutuma bamara igihe runaka bahumanye ntibabashe gukora mu rusengero’ (Abalewi 21:1; Kubara 19:11, 16). Mbese, ntibigaragara ko Yesu yakoreshaga ingero zivuga ibintu ababaga bamuteze amatwi bari basanzwe bazi?
nwtsty, ibisobanuro, Lk 10:33, 34
Umusamariya: Ubusanzwe, Abayahudi banenaga Abasamariya, ntibagirane imishyikirano (Yh 4:9). Hari n’Abayahudi bakoreshaga ijambo “Umusamariya” nk’igitutsi (Yh 8:48). Hari rabi wavuze amagambo aboneka mu gitabo kibamo imigenzo y’Abayahudi kitwa Mishna, agira ati: “Umuntu urya umugati w’Abasamariya nta ho ataniye n’urya inyama z’ingurube” (Shebith 8:10). Abayahudi benshi ntibemeraga ubuhamya butanzwe n’Umusamariya cyangwa ngo bemere ko agira icyo abakorera. Kubera ko Yesu yari azi iyo myifatire idahwitse y’Abayahudi, yatanze isomo rikomeye muri uwo mugani bakunze kwita “umugani w’Umusamariya mwiza.”
apfuka inguma ze, azisukaho amavuta na divayi: Luka wari umuganga yanditse urwo rugero rwa Yesu, asobanura neza uburyo bwo kuvura ibisebe bwakoreshwaga muri icyo gihe. Icyo gihe abantu bakundaga gukoresha amavuta na divayi bavura ibisebe. Hari igihe bashyiraga amavuta ku gisebe kugira ngo bakibobeze (gereranya na Ye 1:6), naho divayi bakayishyira ku bisebe kugira ngo bitajyamo za mikorobe. Nanone Luka yavuze ukuntu uwo Musamariya yapfutse inguma z’uwo muntu, kugira ngo zidakomeza kwiyongera.
icumbi: Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aha risobanura “ahantu abantu bose bakirirwa.” Abagenzi n’amatungo yabo, bashoboraga gucumbika aho hantu. Ba nyiri aho hantu bahaga abagenzi ibintu by’ibanze babaga bakeneye, kandi iyo wabahaga amafaranga basigaraga bita ku bo ubasigiye.
Umusamariya wagaragaje ko ari umuntu mwiza
Umugani wa Yesu ugaragaza ko umuntu ukiranuka by’ukuri atari uwumvira amategeko y’Imana gusa, ahubwo nanone ko ari uwigana imico yayo (Abefeso 5:1). Urugero, Bibiliya itubwira ko “Imana itarobanura ku butoni” (Ibyakozwe 10:34). Mbese, twigana Imana ku bihereranye n’ibyo? Umugani ushishikaje wa Yesu ugaragaza ko imishyikirano myiza tugirana na bagenzi bacu igomba kurenga imipaka ishingiye ku bwenegihugu, ku muco no ku idini. Mu by’ukuri, Abakristo bigishwa ‘kugirira bose neza’—atari abantu bahuje na bo urwego rw’imibereho, ubwoko cyangwa igihugu gusa, cyangwa se abo bahuje ukwizera bonyine.—Abagalatiya 6:10.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
nwtsty, ibisobanuro, Lk 10:18
nabonye Satani yamaze kugwa ava mu ijuru nk’umurabyo: Yesu yavuze mu buryo bw’ubuhanuzi ko yabonye Satani ahanurwa mu ijuru, abivuga nk’aho byamaze kuba. Mu Ibh 12:7-9 havuga intambara yabaye mu ijuru kandi hakavuga ko kuba Satani yarahanuwe mu ijuru bifitanye isano no kuvuka k’Ubwami bwa Mesiya. Kuba Imana yari yahaye abigishwa ba Yesu 70 ububasha bwo kwirukana abadayimoni, kandi bari abantu badatunganye, byatumye Yesu yemeza ko Satani n’abadayimoni be bazatsindwa muri iyo ntambara.—Lk 10:17.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Luka
10:18—Yesu yerekezaga ku ki igihe yabwiraga abigishwa be 70 ati “nabonye Satani yamaze kugwa ava mu ijuru nk’umurabyo”? Yesu ntiyavugaga ko Satani yamaze gukurwa mu ijuru. Ibyo byari bitaraba kugeza nyuma gato y’aho Kristo yimikiwe mu ijuru, mu mwaka wa 1914 (Ibyah 12:1-10). Nubwo tutapfa kubyemeza, mu gihe Yesu yavugaga ibyo bintu nk’aho byamaze kuba, yatsindagirizaga ko ibyo bintu bizaba byanze bikunze.
nwtsty, ibisobanuro, Lk 11:5-9
ncuti yanjye, nguriza imigati itatu: Nk’uko uyu mugani ubigaragaza, abantu bo mu Burasirazuba bwo Hagati bagira umuco wo kwakira abashyitsi. Kuba uwo mushyitsi yarahageze mu gicuku bigaragaza ko gukora ingendo muri icyo gihe bitari byoroshye. Nubwo uwo mushyitsi yaje atunguranye mu gicuku, uwamucumbikiye yumvaga rwose agomba kumushakira icyokurya. Nubwo bwari bwije cyane, yumvise agomba kujya ku muturanyi we kumusaba ibyokurya.
reka kumbuza amahoro: Umuturanyi uvugwa muri uyu mugani yabanje kwanga gufasha uwo muntu atabitewe n’uko yari umuntu mubi, ahubwo abitewe n’uko yari yamaze kuryama. Inzu z’icyo gihe, cyanecyane iz’abakene, zabaga zifite icyumba kimwe. Ubwo rero, birashoboka ko iyo abyuka yari kubangamira umuryango we wose, wenda agakangura n’abana bari basinziriye.
yakomeje kumutitiriza: Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aho rishobora guhindurwamo “kutiyoroshya” cyangwa “kutagira isoni.” Icyakora muri uyu murongo ryumvikanisha kudacogora cyangwa guhatiriza. Uwo mugabo uvugwa mu mugani wa Yesu ntiyacogoye cyangwa ngo agire isoni zo gusaba icyo yari akeneye. Yesu yabwiye abigishwa be ko na bo bagomba gusenga ubudacogora.—Lk 11:9, 10.
23-29 NYAKANGA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | LUKA 12-13
“Murusha ibishwi byinshi agaciro”
nwtsty, ibisobanuro, Lk 12:6
ibishwi: Ijambo ry’Ikigiriki strou·thiʹon ni ijambo ripfobya risobanura akanyoni gato, ariko rikunze gukoreshwa ryerekeza ku bishwi, bikaba ari bwo bwoko bw’inyoni ziribwa zagurwaga amafaranga make cyane.
nwtsty, ibisobanuro, Lk 12:7
imisatsi yo ku mitwe yanyu yose irabazwe: Bavuga ko umuntu ashobora kugira imisatsi isaga 100.000. Kuba Yehova azi n’utuntu duto nk’utwo bitwizeza ko yita kuri buri mwigishwa wa Kristo.
Nta kintu gishobora “Kudutandukanya n’urukundo rw’Imana”
4 Icya mbere, Bibiliya itubwira mu buryo butaziguye ko Imana ibona ko buri wese mu bagaragu bayo afite agaciro. Urugero, Yesu yaravuze ati “mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, So atabizi. Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose. Nuko ntimutinye: kuko muruta ibishwi byinshi” (Matayo 10:29-31). Nimucyo dusuzume icyo ayo magambo yasobanuraga ku bantu bo mu kinyejana cya mbere bari bateze Yesu amatwi.
5 Dushobora kwibaza impamvu buri muntu wese yashoboraga kwigurira igishwi! Mu gihe cya Yesu, igishwi ni yo nyoni yari ihendutse cyane kurusha izindi zose zaribwaga. Zirikana ko iyo umuguzi yatangaga ikuta rimwe ryari rifite agaciro gake cyane, yabonaga ibishwi bibiri. Ariko nyuma y’aho, Yesu yavuze ko iyo umuntu yabaga atanze amakuta abiri, batamuhaga ibishwi bine, ahubwo ko bamuhaga bitanu. Bamwongezaga inyoni yose, ibyo bikaba bigaragaza ko nta gaciro na mba yabaga ifite. Wenda abantu bo babonaga ko ibyo biremwa nta gaciro byari bifite, ariko se, ni gute Umuremyi we yabibonaga? Yesu yaravuze ati “nta na kimwe muri byo [ndetse na cya kindi cy’inyongezo] kibagirana mu maso y’Imana” (Luka 12:6, 7). Ubu noneho, dushobora kuba dutangiye kumva icyo Yesu yashakaga kuvuga. Niba Yehova aha igishwi kimwe agaciro nk’ako, mbega ukuntu umuntu afite agaciro kenshi kurushaho! Nk’uko Yesu yabivuze, Yehova azi buri kantu kose gahereranye natwe. Ibaze nawe, n’imisatsi yo ku mitwe yacu irabaze!
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
nwtsty, ibisobanuro, Lk 13:24
muhatane cyane: Cyangwa “mukomeze murwane intambara.” Iyo nama ya Yesu igaragaza ko umuntu agomba kugira icyo akora abigiranye ubugingo bwe bwose kugira ngo ashobore kunyura mu irembo rifunganye. Hari ibindi bitabo byavuze ko ayo magambo ashobora guhindurwa ngo: “Muharanire; mukore uko mushoboye.” Inshinga y’Ikigiriki a·go·niʹzo·mai ifitanye isano n’ijambo ry’Ikigiriki a·gonʹ, ryakundaga gukoreshwa ryerekeza ku bantu basiganwa. Mu Hb 12:1, iryo jambo rikoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo ryerekeza ku “isiganwa” ry’ubuzima Abakristo barimo. Nanone hari igihe risobanura “intambara” (Fp 1:30; Kl 2:1) cyangwa “kurwana” (1Tm 6:12; 2Tm 4:7). Iyo nshinga y’Ikigiriki yakoreshejwe muri Lk 13:24 hari igihe ihindurwamo “irushanwa” (1Kr 9:25), ‘gushyiraho imihati yose’ (Kl 1:29; 4:12; 1Tm 4:10), no “kurwana intambara” (1Tm 6:12). Kubera ko iri jambo rifitanye isano n’isiganwa, hari abavuga ko imihati Yesu yavuze tugomba gushyiraho yagereranywa n’ukuntu umuntu uri mu isiganwa ahatana, agakoresha imbaraga ze zose kugira ngo abone igihembo.
nwtsty, ibisobanuro, Lk 13:33
bitemewe: Cyangwa “ntibikabeho (ntibishoboka).” Nubwo nta buhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga mu buryo bweruye ko Mesiya yari gupfira i Yerusalemu, abantu bashobora kuba baragize icyo gitekerezo bitewe n’ibivugwa muri Dn 9:24-26. Nanone, niba Abayahudi ari bo bari kwica umuhanuzi, by’umwihariko Mesiya, byari byitezwe ko yicirwa muri uwo mugi. Abantu 71 bari bagize Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi bateraniraga i Yerusalemu, ubwo rero abashinjwaga kuba abahanuzi b’ibinyoma ni ho bacirirwaga urubanza. Nanone, Yesu yari azi ko i Yerusalemu ari ho batambiraga ibitambo, akaba ari na ho umwana w’intama wa Pasika yicirwaga. Amagambo ya Yesu yaje gusohora. Bamuzanye i Yerusalemu imbere y’Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi maze acirwa urubanza. Yesu yapfiriye inyuma y’inkuta za Yerusalemu, aba umwana w’intama wa “pasika.”—1Kr 5:7.
30 NYAKANGA–5 KANAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | LUKA 14-16
“Umugani w’umwana w’ikirara”
nwtsty study, Lk 15:11-16
Umuntu wari ufite abahungu babiri: Bimwe mu bintu bigize umugani w’umwana w’ikirara birihariye. Ni wo mugani muremure Yesu yaciye. Yibanze cyane ku bintu biba mu miryango. Mu yindi migani, Yesu yavuzemo ibindi bintu urugero nk’imbuto n’ubutaka cyangwa uko abagaragu bakorana na shebuja (Mt 13:18-30; 25:14-30; Lk 19:12-27). Ariko muri uyu mugani Yesu yagaragaje ubucuti umwana agirana na se. Abantu benshi bumva iyi nkuru ntibaba barigeze bagira umubyeyi umeze atyo. Uyu mugani ugaragaza ukuntu Data wo mu ijuru agira impuhwe kandi agakunda abana be bo ku isi, baba abakomeza kumubera indahemuka cyangwa abamuta bakongera bakamugarukira.
umwana muto: Amategeko ya Mose yavugaga ko umwana w’imfura ahabwa imigabane ibiri (Gut 21:17). Ubwo rero niba umuhungu mukuru uvugwa muri uyu mugani yari imfura, ni ukuvuga ko yari guhabwa imigabane ibiri naho umwana muto agahabwa umugabane umwe.
arabyaya: Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo kwaya, risobanura “kunyanyagiza” (Lk 1:51; Ibk 5:37). Muri Mt 25:24, 26, ryahinduwemo “kugosora.” Muri uyu murongo risobanura gupfusha ubusa cyangwa gusesagura.
imibereho y’ubwiyandarike: Cyangwa “imibereho irangwa no gupfusha ubusa (kwangiza; gusesagura).” Irindi jambo ry’Ikigiriki rifitanye isano n’iryo kandi bisobanura kimwe, ryakoreshejwe mu Ef 5:18; Tt 1:6; 1Pt 4:4. Bitewe n’uko ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aho rishobora gusobanura gupfusha ubusa ubuzima, hari Bibiliya zirihinduramo “kuba ikirara.”
kuragira ingurube: Amategeko ya Mose yavugaga ko ingurube zari zihumanye. Ubwo rero gukora akazi nk’ako byari bisuzuguritse ku muntu w’Umuyahudi.—Lw 11:7, 8.
ibyo ingurube zaryaga: Na n’ubu ibyo biryo babigaburira amafarashi, inka n’ingurube. Kuba uwo musore yarifuzaga kurya ibyokurya by’ingurube bigaragaza ko yari ageze habi.—Reba ibisobanuro, Lk 15:15.
nwtsty, ibisobanuro, Lk 15:17-24
ngucumuraho: Cyangwa “nacumuye mu maso yawe.” Ijambo ry’Ikigiriki e·noʹpi·on, risobanura “imbere ya cyangwa mu maso ya,” rikoreshwa no muri 1Sm 20:1, muri Bibiliya ya Septante. Muri uwo murongo, Dawidi yabajije Yonatani ati: “Icyaha nakoreye so ni ikihe?”
abakozi: Igihe uwo mwana yagarukaga mu rugo, ntiyateganyaga gusaba se ngo amwemerere kongera kuba umwana mu rugo, ahubwo yashakaga ko amureka gusa akibera umukozi. Umukozi yari atandukanye n’abagaragu kuko atemererwaga kuba mu rugo rwa shebuja, ahubwo yabaga ari nyakabyizi, akenshi agakora umunsi umwe.—Mt 20:1, 2, 8.
aramusoma cyane: Cyangwa “amusomana ubwuzu bwinshi.” Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “aramusoma cyane” rikomoka ku nshinga y’Ikigiriki phi·leʹo, ijya ihindurwamo “gusoma” (Mt 26:48; Mr 14:44; Lk 22:47), ariko akenshi isobanura “gukunda umuntu urukundo rurangwa n’ubwuzu” (Yh 5:20; 11:3; 16:27). Kuba uwo mubyeyi uvugwa muri uwo mugani yarashuhuje umwana we amwishimiye, bigaragaza ko yifuzaga kumuha ikaze kuko yari yihannye.
kwitwa umwana wawe: Hari inyandiko zandikishijwe intoki zongeraho amagambo agira ati: “Ngira nk’umwe mu bakozi bawe.” Ariko hari inyandiko za kera cyane zandikishijwe intoki zitabonekamo ayo magambo. Hari abahanga bavuga ko ayo magambo yongewemo kugira ngo bihuze n’ibivugwa muri Lk 15:19. Ni yo mpamvu Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yo mu wa 2013 itabonekamo ayo magambo muri Luka 15:21.
ikanzu . . . impeta . . . inkweto: Iyo kanzu ntiyari ikanzu isanzwe ahubwo yari ikanzu nziza iruta izindi. Ishobora kuba yari ikanzu nziza ifumyeho imitako myiza yahabwaga abashyitsi bubashywe. Kwambika uwo mwana impeta, bigaragaza ko se yari amukunze kandi amwishimiye. Nanone byagaragazaga ko amwubashye kandi ko yongeye kumwakira mu bandi bana. Ubusanzwe, abagaragu ntibambaraga impeta n’inkweto. Ibyo bigaragaza ko uwo mubyeyi yashakaga kwerekana ko uwo mwana ahawe ikaze mu muryango kandi ko ntaho ahejwe.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
nwtsty, ibisobanuro, Lk 14:26
yange: Muri Bibiliya, ijambo “kwanga” rifite ibisobanuro byinshi. Rishobora kwerekeza ku bitekerezo bibi umuntu agira akumva yagirira undi nabi. Nanone iryo jambo rishobora kwerekeza ku rwango rutuma wumva uzinutswe umuntu cyangwa ikintu, ukumva udashaka no kukibona. Rishobora no gusobanura gukunda buhoro cyangwa kudakundwakaza. Urugero, kuba Yakobo ‘atarakundwakazaga’ (cyangwa ‘yarangaga’) Leya agakunda Rasheli, bisobanura ko yakundaga Rasheli kuruta uko yakundaga Leya (It 29:31; Gut 21:15), kandi hari n’izindi nyandiko z’Abayahudi iryo jambo rikoreshwamo rifite ibyo bisobanuro. Ubwo rero, Yesu ntiyashakaga kuvuga ko abigishwa be bagomba kwanga imiryango yabo kandi na bo bakiyanga, kuko byari kuba bivuguruza indi mirongo y’Ibyanditswe. (Gereranya na Mr 12:29-31; Ef 5:28, 29, 33.) Ijambo ‘kwanga’ ryakoreshejwe aha na ryo rishobora guhindurwamo ngo: “Gukunda buhoro.”
Dushake ubutunzi bw’ukuri
7 Soma muri Luka 16:10-13. Igisonga kivugwa mu mugani wa Yesu cyishakiye incuti kigamije kugera ku nyungu zacyo bwite. Ariko Yesu we yagiriye abigishwa be inama yo kwishakira incuti mu ijuru, badafite intego zishingiye ku bwikunde. Yesu yashakaga ko dusobanukirwa ko uko dukoresha ubutunzi bukiranirwa bigaragaza niba koko turi indahemuka. Mu buhe buryo?
8 Bumwe mu buryo bufatika twagaragazamo ko dukoresha ubutunzi mu budahemuka, ni ugutanga impano z’amafaranga yo gushyigikira umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose (Mat 24:14). Hari umukobwa ukiri muto wo mu Buhindi wari ufite agasanduku yabikagamo uduceri. Yigomwe kugura ibikinisho kugira ngo abone amafaranga yo gushyira muri ako gasanduku. Kamaze kuzura, yarayatanze kugira ngo azakoreshwe mu murimo wo kubwiriza. Nanone, hari umuvandimwe wo mu Buhindi uhinga imbuto z’imikindo wazijyanye ku biro by’ubuhinduzi by’ururimi rw’ikimalayalamu, azitangaho impano, kuko yatekerezaga ko ari byo birimo inyungu kuruta gutanga amafaranga. Ibyo bigaragaza ubwenge rwose. Abavandimwe bo mu Bugiriki na bo baha umuryango wa Beteli amavuta y’imyelayo, foromaje n’ibindi biribwa.