Bakoze Ibyo Yehova Ashaka
Umuntu Ukomeye Kurusha Abandi Bose Akora Igikorwa Kirangwa no Kwicisha Bugufi
YESU yari azi ko amasaha ya nyuma yari kumarana n’intumwa ze, yari kuba ari ay’agaciro. Bidatinze, yari gufatwa maze ukwizera kwe kukageragezwa kurusha uko kwageragejwe mbere hose. Nanone kandi, Yesu yari azi ko hari imigisha myinshi yari imutegereje. Nyuma y’igihe gito, yari kuzashyirwa hejuru iburyo bw’Imana, maze agahabwa “izina risumba ayandi mazina yose: kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi.”—Abafilipi 2:9, 10.
Nyamara kandi, ari imihangayiko Yesu yaterwaga n’urupfu rwe rwari rwegereje, ari no kuba yari ategerezanyije amatsiko ingororano yari yarasezeranyijwe, nta na kimwe cyigeze kimuhuza ngo abure kwita ku byo intumwa zari zikeneye. Nyuma y’aho, Yohana yanditse mu Ivanjiri ye ko Yesu “yakomeje kubakunda kugeza ku mperuka” (Yohana 13:1). Kandi muri ayo masaha ya nyuma aruhije y’ubuzima bwe yari afite ari umuntu utunganye, Yesu yigishije intumwa ze isomo ry’ingenzi.
Isomo ku Bihereranye no Kwicisha Bugufi
Intumwa zari ziri kumwe na Yesu mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu kugira ngo bizihize Pasika. Mbere y’aho, Yesu yari yarazumvise zijya impaka ku bihereranye no kumenya uwari mukuru muri zo (Matayo 18:1; Mariko 9:33, 34). Yari yaraganiriye na bo kuri icyo kibazo, kandi yari yarihatiye gukosora imitekerereze yabo (Luka 9:46). Ariko kandi, icyo gihe bwo Yesu yatsindagirije ayo masomo akoresheje uburyo bunyuranye n’ubwo yari asanzwe akoresha. Yahisemo kutababwiza ururimi gusa ku bihereranye no kwicisha bugufi, ahubwo yabishyize mu bikorwa.
Yohana yaranditse ati “[Yesu] ahaguruka aho yarīraga, yiyambura umwitero, yenda igitambaro, aragikenyeza. Aherako asuka amazi ku mbehe, atangira koza ibirenge by’abigishwa no kubihanaguza igitambaro akenyeje.”—Yohana 13:4, 5.
Mu gihe gishyuha cyo mu Burasirazuba bwo Hagati bwa kera, ubusanzwe abantu bambaraga inkweto za sandali zifunguye mu gihe babaga bagenda mu mihanda irimo ivumbi. Iyo babaga bagiye mu rugo rw’umuntu usanzwe, ba nyir’urugo barabasuhuzaga, bakabaha inzabya zirimo amazi kugira ngo boge ibirenge. Mu ngo z’abakungu ho, umugaragu yakoraga akazi ko koza ibirenge.—Abacamanza 19:21; 1 Samweli 25:40-42.
Igihe Yesu n’intumwa ze bari bari mu cyumba cyo hejuru, nta muntu bari babereye abashyitsi. Nta nyir’urugo wari kubazanira inzabya z’amazi, kandi nta n’abagaragu bari bahari ngo bakore akazi ko koza ibirenge. Igihe Yesu yari atangiye koza ibirenge by’intumwa ze, zaguye mu kantu. Icyo gihe, Umuntu wari mukuru kubaruta bose, ni we wakoze akazi gaciye bugufi kurusha akandi kose!
Petero yabanje kwanga ko Yesu amwoza ibirenge. Ariko Yesu yaramubwiye ati “nintakōza, nta cyo tuzaba duhuriyeho.” Igihe Yesu yari arangije koza ibirenge by’intumwa zose, yaravuze ati “aho mumenye icyo mbagiriye? Munyita Shobuja n’Umwigisha; ibyo mubivuga neza, kuko ari ko ndi koko. Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge, kandi ndi Shobuja n’Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya. Mbahaye ikitegererezo, kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye.”—Yohana 13:6-15.
Yesu ntiyari arimo atangiza umugenzo wo kuzajya bozanya ibirenge. Ahubwo, yari arimo afasha intumwa ze kugira imyifatire mishya—ari yo yo kwicisha bugufi no kuba biteguye gukora umurimo usuzuguritse kurusha iyindi yose ku bw’abavandimwe babo. Uko bigaragara, bakuyemo isomo. Reka turebe ibyabaye mu myaka runaka nyuma y’aho, ubwo havukaga ikibazo gihereranye no gukebwa. N’ubwo habaye “imburanya nyinshi,” abari bahari bakomeje gutuza, kandi batega amatwi ibitekerezo buri wese muri bo yatangaga, babigiranye ikinyabupfura. Byongeye kandi, bisa n’aho uwari uyoboye iyo nama yari umwigishwa Yakobo—aho kuba umwe mu ntumwa nk’uko twashoboraga kuba twabyitega, bitewe n’uko zari zihari. Icyo kintu kigaragazwa mu nkuru yo mu Byakozwe, cyerekana ko intumwa zari zaragize amajyambere akomeye mu kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi.—Ibyakozwe 15:6-29.
Isomo Kuri Twe
Binyuriye mu koza ibirenge by’abigishwa be, Yesu yatanze isomo rikomeye mu bihereranye no kwicisha bugufi. Koko rero, Abakristo ntibagomba kwibwira ko bakomeye cyane ku buryo abandi bagomba kubakorera buri gihe, kandi nta n’ubwo bagomba kwifuza imyanya y’ibyubahiro. Ahubwo bagomba gukurikiza urugero rwatanzwe na Yesu, we ‘utaraje gukorerwa, ahubwo waje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi’ (Matayo 20:28). Koko rero, abigishwa ba Yesu bagombye kuba biteguye gukorerana imirimo iciye bugufi kurusha iyindi yose.
Petero yari afite impamvu nziza zo kwandika agira ati “mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane: kuko Imana irwanya abibone, naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu” (1 Petero 5:5). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘gukenyera,’ rikomoka ku rindi jambo risobanura “itaburiya y’umugaragu” bambaraga hejuru y’imyambaro irekuye. Mbese, Petero yaba yarerekezaga kuri cya gikorwa cya Yesu cyo kuba yarakenyeye igitambaro maze akoza ibirenge by’intumwa ze? Ibyo ntawabivuga abyemeza. Icyakora, igikorwa cya Yesu cyaranzwe no kwicisha bugufi cyagize ingaruka zikomeye cyane ku mutima wa Petero, nk’uko cyagombye kuzigira ku mitima y’abantu bose bashobora kuba abigishwa ba Kristo.—Abakolosayi 3:12-14.