INDIRIMBO YA 55
Ntimukabatinye!
1. Bwoko bwanjye mujye mbere,
Mutangaze Ubwami.
Ntimutinye abanzi.
Mumenyeshe abantu
Ko Umwana wanjye Yesu
Yanesheje Umwanzi,
Ko azaboha Satani,
Abohore imbohe.
(INYIKIRIZO)
Ntimubatinye na gato,
Nubwo babatoteza.
Nimwizerwa nzabarinda
Nk’imboni yo mu jisho.
2. Nubwo abantu babanga
Kandi bakabarwanya,
Cyangwa bakabashuka,
Ngo babigarurire,
Bwoko bwanjye mwe gutinya
Ibitotezo byabo.
Abizerwa nzabarinda
Kugeza ku mperuka.
(INYIKIRIZO)
Ntimubatinye na gato,
Nubwo babatoteza.
Nimwizerwa nzabarinda
Nk’imboni yo mu jisho.
3. Sinabibagiwe rwose;
Ndacyari kumwe namwe.
Kandi nubwo mwazapfa,
Urupfu ruzavaho.
Rwose ntimukabatinye,
Ntibazabarimbura.
Nimukomeza kwizerwa;
Nzabaha imigisha!
(INYIKIRIZO)
Ntimubatinye na gato,
Nubwo babatoteza.
Nimwizerwa nzabarinda
Nk’imboni yo mu jisho.
(Reba nanone Guteg 32:10; Neh 4:14; Zab 59:1; 83:2, 3.)