UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAKOZWE 21-22
“Bibe nk’uko Yehova ashaka”
Pawulo yumvaga umwuka wera umuhatira kujya i Yerusalemu nubwo yari kuhahurira n’ingorane (Ibk 20:22, 23). Ni yo mpamvu igihe Abakristo bagenzi be bamubuzaga kugenda yababwiye ati: “Ibyo ni ibiki mukora, ko murira kandi mukanshengura umutima?” (Ibk 21:13). Ubwo rero, natwe ntitwagombye guca intege abantu bifuza gukorera Yehova mu buryo bwuzuye.