7-13 Mutarama
IBYAKOZWE 21-22
Indirimbo ya 55 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Bibe nk’uko Yehova ashaka”: (Imin. 10)
Ibk 21:8-12—Abavandimwe binginze Pawulo ngo areke kujya i Yerusalemu kuko yari kuhahurira n’ibibazo (bt 177-178 ¶15-16)
Ibk 21:13—Pawulo yiyemeje gukomeza gukora ibyo Yehova ashaka (bt 178 par. 17)
Ibk 21:14—Abavandimwe babonye ko Pawulo yamaramaje kugenda, baramuretse (bt 178 par. 18)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Ibk 21:23, 24—Kuki abasaza b’i Yerusalemu bahaye Pawulo ayo mabwiriza kandi Abakristo batari bakigendera ku Mategeko ya Mose? (bt 184-185 par. 10-12)
Ibk 22:16—Ni mu buhe buryo Pawulo yari kwiyuhagiraho ibyaha? (“wiyuhagireho ibyaha byawe wambaza izina rye,” ibisobanuro, Ibk 22:16, nwtsty)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Ibk 21:1-19 (th ingingo ya 5)a
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Itoze Gusoma no Kwigisha: (Imin. 10) Ikiganiro. Erekana videwo ivuga ngo: “Intangiriro nziza,” hanyuma muganire ku ngingo ya 1 mu gatabo Gusoma no Kwigisha.
Disikuru: (Imin. 5 cg itagezeho) w10 1/2 13 par. 2–14 par. 2—Umutwe: Ese Abakristo basabwa kuruhuka Isabato buri cyumweru? (th ingingo ya 1)b
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Yehova yatwigishije kurera abana bacu neza”: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana iyo videwo.
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 49
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 70 n’isengesho