INDIRIMBO YA 70
Dushakishe abakwiriye
Igicapye
1. Yesu yatweretse uburyo bwiza
Bwo gutangaza ukuri:
Tujye dushakisha abakwiriye
Bafite inyota y’ukuri.
Tujye dusuhuza abo dusanze,
Tubifurize amahoro.
Niba hari bamwe batwamaganye,
Tuzahindukire tugende.
2. Yesu yavuze ko utwakiriye
Azaba amwakiriye.
Ukwiriye ubuzima bw’iteka,
Ni we uzifatanya natwe.
Ntitukibaze ibyo tuzavuga,
Yehova ari kumwe natwe.
Nidutanga igisubizo cyiza,
Tuzafasha abiyoroshya.
(Reba nanone Ibyak 13:48; 16:14; Kolo 4:6.)