UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAKOZWE 23-24
Bavugaga ko Pawulo ari icyago kandi ko yoshyaga abantu ngo bigomeke
Abayahudi bo mu mugi wa Yerusalemu ‘barahiriye’ kwica Pawulo (Ibk 23:12). Ariko Yehova yifuzaga ko Pawulo ajya i Roma kubwirizayo (Ibk 23:11). Mwishywa wa Pawulo yamenye ko bashaka kumwica ajya kumuburira (Ibk 23:16). Iyi nkuru ikwigishije iki ku birebana . . .
n’ibyo abantu bakora bashaka kuburizamo umugambi w’Imana?
n’uburyo Imana ikoresha kugira ngo idufashe?
n’ubutwari?