ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • th ingingo 7 p. 10
  • Inyigisho z’ukuri kandi zemeza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Inyigisho z’ukuri kandi zemeza
  • Itoze gusoma no kwigisha
  • Ibisa na byo
  • Kuvuga ibintu by’ukuri
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Kubakira neza imirongo y’Ibyanditswe
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Kugaragaza akamaro k’inyigisho
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Gukoresha neza ibibazo
    Itoze gusoma no kwigisha
Reba ibindi
Itoze gusoma no kwigisha
th ingingo 7 p. 10

INGINGO YA 7

Inyigisho z’ukuri kandi zemeza

Umurongo wo muri Bibiliya

Luka 1:3

INSHAMAKE: Jya utanga ibisobanuro wakoreye ubushakashatsi bwizewe, kugira ngo ufashe abaguteze amatwi kugera ku mwanzuro ukwiriye.

UKO WABIGENZA:

  • Shakira ahantu hiringirwa. Jya ushingira ibisobanuro byawe kuri Bibiliya, nibishoboka uyisome. Niba ugiye gutanga ibisobanuro bishingiye kuri siyansi, ibyo wasomye mu binyamakuru, ibyabaye cyangwa ibindi bintu, jya ubanza urebe niba aho ugiye kuvana amakuru hizewe kandi ko ayo makuru ahuje n’igihe.

  • Jya ukoresha neza ibitabo by’ubushakashatsi. Sobanura imirongo y’Ibyanditswe uyihuze n’imirongo iyikikije, ubutumwa rusange bwo muri Bibiliya n’ibisobanuro by’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ (Mat 24:45). Mu gihe ukoreye ubushakashatsi mu bitabo bidashingiye kuri Bibiliya, jya wirinda gutandukira ubutumwa bw’umwanditsi n’intego ye.

    Uko ingingo yashyirwa mu bikorwa

    Ntugakabirize ibivugwa cyangwa imibare. Zirikana ko kuvuga ngo: “Abantu bamwe” bitandukanye no kuvuga ngo: “Abantu benshi,” kuvuga ngo: “Rimwe na rimwe” bitandukanye no kuvuga ngo: “Buri gihe,” kandi ko kuvuga ngo: “Birashoboka” bitandukanye no kuvuga ngo: “Uko bigaragara.”

  • Fasha abateze amatwi gusobanukirwa ibyo wigisha. Nyuma yo gusoma umurongo w’Ibyanditswe cyangwa kuvuga ibyo wabonye mu bushakashatsi wakoze, jya ubaza ibibazo ubigiranye amakenga cyangwa utange urugero rufasha abaguteze amatwi gusobanukirwa icyo ushaka kubigisha.

MU MURIMO WO KUBWIRIZA

Igihe witegura kubwiriza, jya utekereza mbere y’igihe ibibazo abantu bashobora kukubaza, maze ukore ubushakashatsi kugira ngo ubone uko wabisubiza. Niba uwo ubwiriza akubajije ikibazo ukaba utazi igisubizo, musezeranye ko ugiye gukora ubushakashatsi, ukazamusubiza ubutaha.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze