ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 40 p. 223-p. 225 par. 3
  • Kuvuga ibintu by’ukuri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuvuga ibintu by’ukuri
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • Inyigisho z’ukuri kandi zemeza
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Uko wakora ubushakashatsi
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ungukirwa mu buryo bwuzuye no gusoma Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Bwiriza ugamije guhindura abantu abigishwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 40 p. 223-p. 225 par. 3

ISOMO RYA 40

Kuvuga ibintu by’ukuri

Ni iki ugomba gukora?

Vuga ibintu bihuje n’ukuri kandi byabayeho koko.

Kuki ari iby’ingenzi?

Iyo uvuga ibintu by’ukuri bituma abandi bakubona neza, bakabona neza idini urimo n’Imana usenga.

NI IZIHE mpamvu zishobora gutuma Umukristo avuga ibintu bitari ukuri? Ashobora wenda gupfa gusubiramo inkuru mbarirano, atabanje gufata igihe cyo gusuzuma niba ari ukuri. Ashobora no gukabiriza inkuru bitewe n’uko yibeshye ntiyumve neza ibyo yasomye. Iyo twitondeye kuvuga ibintu by’ukuri ndetse no mu tuntu duto duto, abaduteze amatwi bashobora kwizera ko n’ibintu bikomeye bikubiye mu butumwa tubwiriza ari ukuri.

Mu murimo wo kubwiriza. Abantu benshi iyo babonye ko hari byinshi bagikeneye kumenya, bashobora gutinya kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Ariko mu minsi mike gusa, bagera aho bagasanga bashobora kubwiriza neza, nubwo bwose baba bafite ubumenyi bw’ibanze ku byerekeye ukuri. Babigenza bate? Ibanga ni ugutegura.

Mbere yo kujya kubwiriza, banza umenye neza ingingo uteganya kuganiraho n’abantu. Gerageza gufora ibibazo bashobora kukubaza. Shaka ibisubizo bishingiye kuri Bibiliya bishobora kubanyura. Ibyo bizagufasha kuba witeguye gutanga ibisubizo by’ukuri wisanzuye. Mbese, waba ugiye kuyobora icyigisho cya Bibiliya? Banza usubiremo witonze igice muri bwige. Sobanukirwa neza ukuntu Ibyanditswe bishyigikira ibisubizo by’ibibazo byandukuwe mu gitabo mwigiramo.

Bite se niba nyir’inzu cyangwa mugenzi wawe mukorana akubajije ikibazo utiteguye gusubiza? Niba utazi neza igisubizo, ntukagerageze guhimba. “Umutima w’umukiranutsi utekereza icyo ari busubize” (Imig 15:28). Igitabo Comment raisonner à partir des Écritures cyangwa imitwe y’ibiganiro (“Sujets de conversation bibliques”) yo muri Traduction du monde nouveau, bishobora kukungura ibitekerezo ukeneye niba biboneka mu rurimi uzi. Niba nta na kimwe muri ibyo bitabo ufite, musezeranye ko ugiye gukora ubushakashatsi, ukazamuzanira igisubizo. Niba uwakubajije ikibazo yari akomeje, gutegereza igisubizo cy’ukuri nta cyo bizamutwara. Hari n’igihe kwicisha bugufi kwawe bishobora kumugiraho ingaruka nziza.

Kubwirizanya n’ababwiriza b’inararibonye bishobora kugufasha kumenya gukoresha neza Ijambo ry’Imana. Reba imirongo bifashisha n’ibisobanuro bayitangaho. Emera wiyoroheje inama zose bakugira cyangwa ibyo bagukosoraho byose. Umwigishwa w’umunyamwete witwaga Apolo yungukiwe n’ubufasha yahawe n’abandi. Luka avuga ko Apolo yari “intyoza,” akaba “umuhanga mu byanditswe” akagira “umwete mwinshi mu mutima,” umuntu ‘wavugaga ibya Yesu, kandi akabyigisha neza.’ Ariko mu myumvire ye, hari icyo yari abuze. Purisikila na Akwila bamaze kubitahura, ‘bamujyanye iwabo, bamusobanurira inzira y’Imana, kugira ngo arusheho kuyimenya.’—Ibyak 18:24-28.

‘Gukomeza Ijambo ryo kwizerwa.’ Ibiganiro dutanga mu materaniro bigomba kugaragaza ko twubaha umwanya itorero rifite wo kuba ari ‘inkingi y’ukuri igushyigikiye’ (1 Tim 3:15). Niba dushaka gushyigikira ukuri, ni ngombwa ko dusobanukirwa neza icyo imirongo duteganya gukoresha muri disikuru yacu isobanura. Tugomba no kuzirikana icyo imirongo iyikikije ivuga n’impamvu yanditswe.

Ibyo uvuga mu materaniro y’itorero bishobora kuzasubirwamo n’undi muntu. Ni iby’ukuri ko “twese ducumura muri byinshi” (Yak 3:2). Ariko uzungukirwa no kwihingamo imico igufasha kujya uvugisha ukuri. Nyuma y’igihe, abavandimwe biyandikishije mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi bashobora kuzaba abasaza. Abahawe iyo nshingano, ‘bazarushaho kwakwa byinshi’ (Luka 12:48). Umusaza aramutse atanze inama idakwiriye abitewe no kutagira icyo yitaho, bigatuma ateza abagize itorero ingorane zikomeye, bishobora kumuviramo kwangwa n’Imana (Mat 12:36, 37). Ni yo mpamvu umuvandimwe wujuje ibisabwa kugira ngo abe umusaza agomba kuba azwiho ‘gukomeza ijambo ryo kwizerwa nk’uko yaryigishijwe.’—Tito 1:9.

Ugomba rero kwitonda kugira ngo imyanzuro yose ufata ibe ihuje n’‘icyitegererezo cy’amagambo mazima’ kigaragara hose mu kuri kw’Ibyanditswe (2 Tim 1:13). Ibyo ariko ntibigomba kugutera ubwoba. Hari igihe waba utararangiza gusoma Bibiliya yose uko yakabaye. Komeza ushyireho imihati. Ariko hagati aho, reba uko ibitekerezo bikurikira byagufasha gusesengura ibyo uteganya kuzifashisha wigisha.

Mbere na mbere, jya wibaza uti ‘iki gitekerezo cyaba gihuje n’ibyo namaze kumenya muri Bibiliya? Mbese, kizatuma abanteze amatwi begera Yehova, cyangwa ahubwo cyaba cyogeza ubwenge bw’iyi si, gishishikariza abantu kuyoborwa na yo?’ Yesu yagize ati “ijambo ryawe ni ryo kuri.” (Yoh 17:17; Guteg 13:2-6 [1-5 muri Biblia Yera]; 1 Kor 1:19-21.) Hanyuma, koresha neza ibikoresho by’ubushakashatsi dutegurirwa n’itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge. Ibyo bizagufasha gusobanukirwa imirongo yo muri Bibiliya uko bikwiriye, bigufashe no kumenya uko washyira mu gaciro mu gihe ugaragaza uko yashyirwa mu bikorwa. Disikuru zawe niziba zishingiye ku ‘cyitegererezo cy’amagambo mazima’ kandi ibisobanuro utanga ku mirongo y’Ibyanditswe bikaba bishingiye ku muyoboro Yehova yaduhaye, ibyo uzavuga bizaba ari ukuri.

Kumenya niba ibintu ari ukuri. Inkuru igezweho, amagambo yavuzwe n’umuntu runaka n’inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’abantu bishobora kugufasha gusobanura ingingo zimwe na zimwe. Wabwirwa n’iki ko ibyo bintu ari ukuri? Uburyo bumwe ni ukujya ushakira inkuru ahantu hiringirwa. Ibuka kureba niba izo nkuru zihuje n’igihe. Hari igihe imibare runaka iba itagifite agaciro, ubushakashatsi mu bya siyansi ntibube bugihuje n’igihe; kandi uko umuntu agenda arushaho gusobanukirwa amateka hamwe n’indimi za kera, biba ngombwa kongera gusuzuma imyanzuro yari ishingiye ku bumenyi bwa kera. Niba uteganya gukoresha inkuru zo mu binyamakuru, izo kuri televiziyo, radiyo cyangwa internet, ugomba kwitonda mu buryo bwihariye. Mu Migani 14:15, hatugira inama igira iti “umuswa yemera ikivuzwe cyose; ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura.” Jya wibaza uti ‘mbese, abo inkuru iyi n’iyi ikomokaho baba bazwiho kuba bavuga ukuri? Mbese, nta bundi buryo nakwifashisha kugira ngo menye niba iyi nkuru ari ukuri?’ Inkuru yose ushidikanyaho, yamaganire kure.

Uretse gusa kureba niba abantu iyo nkuru ikomokaho ari abo kwiringirwa, ugomba kugenzura uko uteganya kuzayikoresha. Ugomba kureba niba imimerere uteganya gukoreshamo amagambo yavuzwe n’umuntu runaka cyangwa imibare runaka, bihuje n’imimerere byavanywemo. Niba ushaka gutsindagiriza, ugomba kwitonda kugira ngo udakabya, maze amagambo nka “abantu bamwe na bamwe” agahinduka “abantu benshi”; “abantu benshi” bagahinduka “abantu bose,” naho “rimwe na rimwe” igahinduka “buri gihe.” Kubara inkuru uko itari cyangwa gukabiriza ibintu bikubiyemo imibare, urugero ikintu runaka cyakozwemo cyangwa uburemere bwacyo, bishobora gutuma abantu bakemanga ukuri kw’ibyo uvuga.

Iyo ibyo uvuga byose ari ukuri, abantu bagufata ko uri umuntu wubaha ukuri. Ibyo bigira ingaruka nziza ku Bahamya ba Yehova bose mu rwego rw’itsinda. Ikirenze byose, bihesha ikuzo ‘Yehova, we Mana y’ukuri.’—Zab 31:5, NW.

UKO WABIGERAHO

  • Irinde kugerageza gutanga igisubizo utizeye neza.

  • Ibyo uvuga byose bigomba kuba bishingiye ku ‘cyitegererezo cy’amagambo mazima’ akubiye muri Bibiliya.

  • Kora ubushakashatsi ku ngingo uzatangaho disikuru.

  • Suzuma niba imibare, amagambo yavuzwe n’undi cyangwa inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho uteganya kwifashisha ari ukuri, ubone kubikoresha utabikabiriza. Niba hari ikintu wumva utibuka neza, irinde gukekeranya.

UMWITOZO: Saba Umuhamya ukuze mu buryo bw’umwuka gutega amatwi no kugenzura ukuri kw’ibyo uvuga mu gihe usobanura mu magambo yawe ibibazo bikurikira: (1) Kamere ya Yehova ni iyihe, kandi se ubizi ute? (2) Kuki Yesu yatanze ubuzima bwe ho igitambo, kandi se ni iki twakora kugira ngo twungukirwe na cyo? (3) Ni iki Yesu yakoze uhereye igihe yimikiwe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze