ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • th ingingo 2 p. 5
  • Imvugo yo mu biganiro bisanzwe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imvugo yo mu biganiro bisanzwe
  • Itoze gusoma no kwigisha
  • Ibisa na byo
  • Guhimbarwa
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Kuvuga nk’uko usanzwe uvuga
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Kuvugana icyizere
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Ibyishimo no kwita ku bandi
    Itoze gusoma no kwigisha
Reba ibindi
Itoze gusoma no kwigisha
th ingingo 2 p. 5

INGINGO YA 2

Imvugo yo mu biganiro bisanzwe

Umurongo wo muri Bibiliya

2 Abakorinto 2:17

INSHAMAKE: Koresha imvugo isanzwe, igaragaza uko ubona iyo nyigisho kandi igaragaza ko uzirikana abaguteze amatwi.

UKO WABIGENZA:

  • Tegura neza kandi usenge. Jya usenga Yehova umusaba kwerekeza ibitekerezo ku butumwa wifuza gutanga, aho kwitekerezaho. Menya neza ibitekerezo by’ingenzi ugomba kuvuga. Jya uvuga ibyo bitekerezo mu magambo yawe bwite, aho kubisubiramo uko byanditse ku rupapuro.

    Uko ingingo yashyirwa mu bikorwa

    Niba uteganya gusoma muri Bibiliya cyangwa mu kindi gitabo, byitoze neza ku buryo uzabisoma udategwa. Mu gihe usoma amagambo yavuzwe n’abandi bantu, yasomane ibyiyumvo ariko nanone ntukabye.

  • Vuga ibikuvuye ku mutima. Tekereza impamvu abaguteze amatwi bakeneye kumva ubwo butumwa. Jya ubazirikana. Uko uhagaze, ibimenyetso by’umubiri n’ibyo mu maso hawe, bige bigaragaza neza ko ibyo uvuga bikuvuye ku mutima kandi ko ubitayeho.

    Uko ingingo yashyirwa mu bikorwa

    Ntukitiranye kuvuga mu buryo busanzwe no kuvuga nta cyo witayeho. Jya uha agaciro inyigisho wigisha, ukoresha imvugo yumvikana kandi wubahirize ikibonezamvugo.

  • Reba abaguteze amatwi. Jya ureba abo ubwira, niba mu muco wanyu byemewe. Mu gihe utanga ikiganiro, jya ugira umuntu umwe ureba, wongere urebe undi, aho kurebera rimwe abaguteze amatwi cyangwa ngo ubatumbire.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze