INGINGO YA 11
Guhimbarwa
Abaroma 12:11
INSHAMAKE: Vuga mu buryo bushishikaje kugira ngo abaguteze amatwi bagire icyo bakora.
UKO WABIGENZA:
Banza ushishikazwe n’ibyo uzigisha. Mu gihe utegura ikiganiro uzatanga, jya utekereza ku kamaro k’ibyo uzigisha. Jya ugerageza gusobanukirwa neza ibyo uzigisha ku buryo ushobora kubivuga ubivanye ku mutima.
Tekereza ku bazaba baguteze amatwi. Jya utekereza ukuntu ibyo uzasoma cyangwa uzigisha bizagirira abandi akamaro. Tekereza uko uzabivuga kugira ngo bikore ku mutima abazaba baguteze amatwi.
Igisha mu buryo bushishikaje. Jya uvugana ibyishimo. Jya ukoresha ibimenyetso by’umubiri by’umwimerere kandi ibyiyumvo byawe bigaragare mu maso.