ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr20 Ukuboza pp. 1-8
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2020
  • Udutwe duto
  • 7-13 UKUBOZA
  • 14-20 UKUBOZA
  • 21-27 UKUBOZA
  • 28 UKUBOZA–3 MUTARAMA
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2020
mwbr20 Ukuboza pp. 1-8

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

7-13 UKUBOZA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABALEWI 10-11

“Tugomba gukunda Yehova cyane kuruta bene wacu”

it-1 1174

Ibintu bitemewe

Umuriro n’umubavu bitemewe. Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe mu Balewi 10:1 ari ryo zar, risobanura ikintu kidasanzwe, ryerekeza ku ‘muriro utemewe,’ kandi ‘utari utegetswe’ abahungu ba Aroni ari bo Nadabu na Abihu bazanye imbere ya Yehova, maze akabicisha umuriro (Lw 10:2; Kb 3:4; 26:61). Nyuma yaho, Yehova yabwiye Aroni ati: “Ntukanywe divayi cyangwa ikindi kinyobwa gisindisha, wowe n’abahungu bawe, igihe muje mu ihema ry’ibonaniro kugira ngo mudapfa. Iryo rizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka mwe n’abazabakomokaho, kugira ngo mushobore gutandukanya ibyera n’ibihumanye, ibyanduye n’ibitanduye, no kugira ngo mwigishe Abisirayeli amategeko yose Yehova yabahaye binyuze kuri Mose” (Lw 10:8-11). Ibyo bigaragaza ko Nadabu na Abihu bashobora kuba bari basinze bigatuma bajyana umuriro utemewe imbere ya Yehova. Nanone birashoboka ko uwo muriro utari wemewe bitewe n’uko bawujyanye imbere ya Yehova mu gihe kitemewe no mu buryo budakwiriye. Ikindi kandi birashoboka ko umubavu bakoresheje utari uteguwe neza nk’uko bivugwa mu Kuva 30:34, 35. Kuba bari basinze ntiyari impamvu y’urwitwazo yo gukora icyaha.

w11 15/7 31 par. 16

Ese winjiye mu kiruhuko cy’Imana?

16 Aroni umuvandimwe wa Mose yahuye n’ikibazo gikomeye ku birebana n’abahungu be babiri. Tekereza uko agomba kuba yarumvise ameze igihe abahungu be, ari bo Nadabu na Abihu, bazanaga imbere ya Yehova umuriro utemewe maze akabica. Birumvikana ko nta ho bari kongera guhurira n’ababyeyi babo. Ariko si ibyo gusa. Yehova yabwiye Aroni n’abahungu be b’indahemuka ati “ntimuhirimbize imisatsi yanyu kandi ntimushishimure imyambaro yanyu [mubaririra], kugira ngo mudapfa kandi uburakari [bwa Yehova] bukagurumanira iteraniro ryose” (Lewi 10:1-6). Icyo yashakaga kuvuga kirumvikana. Tugomba gukunda Yehova cyane kuruta uko dukunda abagize imiryango yacu b’abahemu.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w14 15/11 17 par. 18

Tugomba kuba abantu bera mu myifatire yacu yose

18 Kugira ngo tube abantu bera, tugomba gusuzuma Ibyanditswe tubyitondeye, kandi tugakora ibyo Imana idusaba. Abahungu ba Aroni ari bo Nadabu na Abihu bishwe bitewe n’uko bari bajyanye imbere ya Yehova “umuriro utemewe,” wenda kubera ko bari basinze (Lewi 10:1, 2). Zirikana ibyo Imana yabwiye Aroni nyuma yaho. (Soma mu Balewi 10:8-11.) Ese ibivugwa muri iyo mirongo y’Ibyanditswe byaba bisobanura ko tutagomba kunywa inzoga mbere yo kujya mu materaniro? Tekereza kuri ibi bikurikira: ntitugengwa n’Amategeko ya Mose (Rom 10:4). Mu bihugu bimwe na bimwe, Abakristo bagenzi bacu banywa inzoga mu buryo bushyize mu gaciro mu gihe barimo bafata amafunguro mbere yo kujya mu materaniro. Mu gihe cyo kwizihiza Pasika, banywaga ibikombe bine bya divayi. Igihe Yesu yatangizaga Urwibutso, yahaye intumwa ze divayi yagereranyaga amaraso ye (Mat 26:27). Bibiliya ibuzanya kunywa inzoga nyinshi no gusinda (1 Kor 6:10; 1 Tim 3:8). Ikindi kandi, hari Abakristo benshi bashobora kwirinda kunywa inzoga mbere yo gukora umurimo uwo ari wo wose wera, bitewe n’umutimanama wabo. Icyakora, imimerere igenda itandukana bitewe n’igihugu, kandi icy’ingenzi ku Bakristo ni ukumenya “gutandukanya ibyera n’ibihumanye, ibyanduye n’ibitanduye,” kugira ngo bagire imyifatire irangwa no kwera ishimisha Imana.

it-1 111 par. 5

Inyamaswa

Abayoborwaga n’amategeko ya Mose ni bo basabwaga kwirinda kurya izo nyamaswa. Mu Balewi 11:8, Imana yabwiye Abisirayeli iti: “Bizababere ibintu bihumanye.” Igitambo cya Kristo Yesu cyatumye ayo Mategeko arebana n’ibyokurya byari bibuzanyijwe avanwaho, maze abantu bongera kugendera kuri gahunda Imana yari yarahaye Nowa nyuma y’umwuzure.—Kl 2:13-17; It 9:3, 4.

14-20 UKUBOZA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABALEWI 12-13

“Amasomo tuvana ku Mategeko arebana n’ibibembe”

wp18.1 7

Ese koko Bibiliya ntigihuje n’igihe?

• Guha akato umuntu urwaye indwara yandura.

Amategeko ya Mose yasabaga ko umuntu urwaye ibibembe ategera abandi. Hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15 ni bwo abaganga bamenye ko iri hame rifite akamaro kandi na n’ubu riracyakurikizwa.—Abalewi igice cya 13 n’icya 14.

wp16.4 9 par. 1

Ese wari ubizi?

Abayahudi ba kera batinyaga ubwoko bw’ibibembe bwari bwogeye mu bihe bya Bibiliya. Iyo ndwara yashoboraga gufata imyakura y’umuntu ku buryo imwangiza, kandi ikamuhindanya. Icyo gihe nta muti w’ibibembe wari uzwi. Icyakora, ababaga bayirwaye bashyirwaga mu kato kandi bagombaga kuburira abandi kugira ngo batabegera.—Abalewi 13:45, 46.

it-2 238 par. 3

Ibibembe

Mu myenda no mu mazu. Ibibembe byashoboraga gufata imyenda y’ubudodo cyangwa ibindi bintu bikoze mu ruhu. Iyo bamesaga ibyo bintu maze ibibembe bigashiramo, bagombaga no kubishyira mu kato. Icyakora iyo uwo mwenda cyangwa ikindi kintu gikoze mu ruhu cyakomezaga kugira ibara ry’umuhondo uvanze n’icyatsi kibisi cyangwa irisa n’umutuku, iyo yabaga ari indwara y’ibibembe kandi ibyo bintu byagombaga gutwikwa (Lw 13:47-59). Nanone iyo ibara ry’umuhondo uvanze n’icyatsi kibisi cyangwa irisa n’umutuku yazaga ku rukuta rw’inzu, umutambyi yayishyiraga mu kato. Hari ubwo basenyaga amabuye yafashwe n’ibibembe kandi bagahomora ibumba rihomye imbere mu nzu maze bakabijugunya inyuma y’umugi ahantu hahumanye. Iyo inzu yongeraga gufatwa n’ibibembe, yabaga ihumanye, barayisenyaga maze ibikoresho bakabijyana ahantu bashyiraga ibintu bihumanye. Icyakora iyo umutambyi yasuzumaga iyo nzu agasanga idahumanye, yakoraga umuhango wo kuyeza (Lw 14:33-57). Hari abavuga ko ibibembe byafataga imyenda cyangwa inzu, byabaga ari uruhumbu, ariko ibyo nta wabyemeza.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w04 5/15 23 par. 2

Ijambo rya Yehova ni rizima: Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Abalewi

12:2, 5—Kuki iyo umugore yabyaraga yabaga ‘ahumanye?” Imyanya y’iyororoka yari yararemewe gutambutsa ubuzima butunganye bw’abantu. Icyakora, kubera ingaruka z’icyaha barazwe, ababyeyi baraga abana babo ukudatungana n’ubuzima bwokamwe n’icyaha. Kuba rero iyo umugore yabyaraga yaramaraga igihe ‘ahumanye,’ cyangwa biturutse ku bindi bibazo, urugero nk’ibisohoka mu mugore mu gihe ari mu mugongo cyangwa amasohoro y’umugabo, byabibutsaga ko barazwe kudatungana (Abalewi 15:16-24; Zaburi 51:5; Abaroma 5:12). Amategeko yabasabaga kwiyeza, yafashaga Abisirayeli kwiyumvisha ko bakeneye igitambo cy’incungu cyo gutwikira ibyaha by’abantu no kubagarura mu butungane. Nguko uko Amategeko yababereye ‘umushorera wo kubageza kuri Kristo.’—Abagalatiya 3:24.

wp18.1 7

Ese koko Bibiliya ntigihuje n’igihe?

• Igihe cyo gukebwa.

Amategeko y’Imana yavugaga ko umwana w’umuhungu agomba gukebwa amaze iminsi umunani avutse (Abalewi 12:3). Muri rusange, nyuma y’icyumweru ni bwo amaraso y’uruhinja aba ashobora kuvura ntakomeze kuva. Ibyo Bibiliya yari yarabivuze, mbere y’uko habaho iterambere mu buvuzi.

21-27 UKUBOZA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABALEWI 14-15

“Yehova ashaka ko abamusenga bagira isuku”

it-1 263

Kwiyuhagira

Abisirayeli bakoraga umuhango wo kwiyuhagira kubera impamvu zitandukanye. Umuntu wese wabaga yakize ibibembe, uwabaga yakoze ku kintu “uninda yicayeho” yabaga ahumanye. Nanone iyo umugabo yabaga yasohoye intanga cyangwa umugore akaba avuye mu mihango cyangwa yavuye amaraso yabaga ahumanye. Iyo umuntu yabaga yakoze imibonano mpuzabitsina na bwo yabaga ‘ahumanye’ kandi yagombaga kwiyuhagira (Lw 14:8, 9; 15:4-27). Iyo umuntu yabaga ari mu ihema maze agakora ku ntumbi yabaga “ahumanye” kandi yagombaga kwiyeza akoresheje amazi yo kweza. Umuntu wese wangaga kubahiriza ayo mategeko yagombaga ‘kwicwa agakurwa mu iteraniro kuko yabaga yanduje ihema rya Yehova’ (Kb 19:20). Ubwo rero kwiyuhagira, byagereranyaga kuba umuntu utanduye imbere ya Yehova (Zb 26:6; 73:13; Ye 1:16; Ezk 16:9). Ijambo rya Yehova rigereranywa n’amazi, rifite ububasha bwo kweza umuntu.—Ef 5:26.

it-2 372 par. 2

Kujya mu mihango

Iyo umugore yajyaga mu mihango kandi atari igihe ke cyo kujya mu mihango yabaga ahumanye. Nanone iyo yajyaga mu mihango “akamara iminsi myinshi” kurusha igihe yari asanzwe amara ahumanyijwe n’imihango, yabaga ahumanye. Uburiri bwose yaryamagaho mu minsi yose yabaga ava amaraso bwabaga buhumanye, kandi ikintu cyose yicaragaho cyabaga gihumanye n’uwagikoragaho yabaga ahumanye. Iyo amaraso yahagararaga kuva, yabaraga iminsi irindwi ahereye igihe yahagarariye, akaba arahumanutse. Ku munsi wa munani yafataga intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri akabishyira umutambyi. Umutambyi yamutangiraga impongano imbere ya Yehova, maze agatamba ibyo bitambo kimwe kikaba igitambo gitambirwa ibyaha, ikindi kikaba igitambo gikongorwa n’umuriro.—Lw 15:19-30.

it-1 1133

Ahantu hera

2. Ihema ry’ibonaniro nyuma ryaje gusimburwa n’urusengero. Aho izo nyubako zari ziri ni ukuvuga mu mbuga y’ihema no mu mbuga y’urusengero, hari ahera (Kv 38:24; 2Ng 29:5; Ibk 21:28). Igicaniro cyo gutambirwaho ibitambo n’igikarabiro cy’umuringa, ni byo bintu by’ingenzi byabaga mu mbuga. Ibyo bikoresho byari ibyera. Abantu babaga bejejwe hakurikijwe uko umuhango wakorwaga, ni bo bashoboraga kujya mu mbuga y’ihema ry’ibonaniro igihe icyo ari cyo cyose. Icyakora uwabaga ahumanye ntiyari yemerewe gukandagira mu mbuga y’urusengero. Urugero, umugore wabaga ahumanye ntiyagombaga gukora ku kintu kera cyangwa ngo age ahera (Lw 12:2-4). Iyo Abisirayeli bamaraga igihe bahumanye, bahumanyaga n’ihema ry’ibonaniro (Lw 15:31). Uwabaga agiye gutanga ituro ry’uko yakize ibibembe, ntiyinjiraga mu mbuga ahubwo yahagararaga ku muryango (Lw 14:11). Umuntu uhumanye ntiyaryaga ku gitambo gisangirwa, haba mu ihema ry’ibonaniro cyangwa mu rusengero. Uwabikoraga yaricwaga.—Lw 7:20, 21.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 665 par. 5

Ugutwi

Igihe gahunda y’ubutambyi yatangiraga muri Isirayeli, Mose yasabwe gufata ku maraso y’isekurume y’intama akayashyira ku gutwi kw’iburyo kwa Aroni, ku gutwi kw’iburyo kw’abahungu be, ku kiganza k’iburyo no ku kirenge k’iburyo. Ibyo Mose yabakoreye byaberetse ko bagomba kumvira Yehova, bagakora umurimo we uko ashaka kandi bakagira imyifatire myiza (Lw 8:22-24). Uko ni na ko byagendaga ku muntu wabaga aje kwihumanuza ibibembe. Amategeko yavugaga ko umutambyi yafataga ku maraso y’imfizi y’intama yatanzweho igitambo cyo gukuraho urubanza no ku mavuta maze akabishyira ku gutwi kw’iburyo k’uwo muntu (Lw 14:14, 17, 25, 28). Nanone iyo umugaragu yabaga ashaka kuguma kwa shebuja ubuzima bwe bwose, yabigenzaga atyo. Shebuja yamwegerezaga inkomanizo z’umuryango, maze akamutobora ugutwi akoresheje uruhindu. Ibyo byerekanaga ko uwo mugaragu yiyemeje kumvira shebuja akaba umugaragu we iteka ryose.—Kv 21:5, 6.

g 1/06 14, agasanduku

Uruhumbu ni rwiza ariko hari nubwo ruba rubi

ESE URUHUMBU RUVUGWA MURI BIBILIYA?

Bibiliya ivuga ibijyanye n’‘ibibembe byateraga mu nzu’, bigafata ku nkuta z’inzu (Abalewi 14:34-48). Nanone byitwaga “ibibembe byandura,” bakavuga ko bwari ubwoko bw’uruhumbu, uretse ko ntawabyemeza. Icyakora Amategeko y’Imana yavugaga ko nyiri inzu yagombaga gukuraho ibuye ryafashwe akanahomora imbere mu nzu ahafite ikibazo, hanyuma ibyo akuyeho akajya kubijugunya inyuma y’umugi “ahantu hahumanye.” Iyo inzu yongeraga gufatwa n’ibibembe, iyo nzu yose yabaga ihumanye kandi yagombaga gusenywa, ibiyubakishije bikajugunywa. Ayo mategeko adaciye ku ruhande Yehova yari yaratanze, yagaragazaga ko akunda abagize ubwoko bwe cyane kandi agashaka icyatuma bamererwa neza.

28 UKUBOZA–3 MUTARAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABALEWI 16-17

“Umunsi w’Impangano utwigisha iki?”

w19.11 21 par. 4

Amasomo twavana mu gitabo cy’Abalewi

4 Soma mu Balewi 16:12, 13. Dore uko byagendaga ku Munsi w’Impongano: Umutambyi mukuru yinjiraga mu ihema ry’ibonaniro. Iyo yabaga ari inshuro ya mbere mu nshuro eshatu yagombaga kwinjira Ahera Cyane kuri uwo munsi. Mu kiganza kimwe yabaga afite ikintu kirimo umubavu, mu kindi kiganza afite igikoresho cya zahabu cyo kurahuza amakara, kiriho amakara yaka. Yahagararaga imbere y’umwenda ukingiriza Ahera Cyane, hanyuma akinjira Ahera Cyane ahubashye, agahagarara imbere y’isanduku y’isezerano. Mu buryo bw’ikigereranyo, ni nk’aho yabaga ahagaze imbere ya Yehova. Icyo gihe umutambyi yasukaga yitonze umubavu wera kuri ya makara yaka, maze impumuro nziza y’uwo mubavu igakwira muri icyo cyumba. Nyuma yaho yongeraga kwinjira Ahera Cyane afite amaraso y’amatungo yatambweho ibitambo bitambirwa ibyaha. Zirikana ko yabanzaga kosa umubavu mbere y’uko ajyana ayo maraso.

w19.11 21 par. 5

Amasomo twavana mu gitabo cy’Abalewi

5 Umubavu wakoreshwaga ku Munsi w’Impongano, utwigisha iki? Bibiliya igaragaza ko amasengesho avugwa n’abagaragu ba Yehova b’indahemuka agereranywa n’umubavu (Zab 141:2; Ibyah 5:8). Ibuka ko umutambyi mukuru yajyanaga umubavu imbere ya Yehova mu cyubahiro kinshi. Natwe mu gihe dusenga Yehova, tumusenga tumwubashye cyane. Twishimira ko Umuremyi w’ijuru n’isi yemera ko tumusenga, kandi tugashyikirana na we nk’uko umwana ashyikirana na se (Yak 4:8). Yemera ko tuba inshuti ze (Zab 25:14). Ibyo tubiha agaciro kenshi ku buryo tutifuza gukora ikintu cyamubabaza.

w19.11 21 par. 6

Amasomo twavana mu gitabo cy’Abalewi

6 Ibuka ko umutambyi mukuru yosaga umubavu mbere y’uko atanga ibitambo. Ibyo byatumaga Imana imwemera bityo ikishimira ibitambo agiye gutanga. Ibyo bitwigisha iki? Igihe Yesu yari ku isi, hari ikintu k’ingenzi yagombaga gukora mbere y’uko atanga ubuzima bwe ho igitambo, kandi icyo kintu cyari icy’agaciro kenshi kuruta ko abantu babona agakiza. Icyo kintu ni ikihe? Ni uko yagombaga kumvira Yehova mu budahemuka igihe cyose yari hano ku isi, kugira ngo Yehova yemere igitambo ke. Icyo gihe yari kuba agaragaje ko gukora ibyo Yehova ashaka ari bwo buryo bwiza bwo kubaho. Nanone Yesu yari kuba agaragaje ko Se Yehova ari we ukwiriye kuba Umutegetsi w’Ikirenga, kandi ko ari we utegeka neza.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 226 par. 3

Azazeli

Intumwa Pawulo yavuze ko igihe Yesu yatangaga ubuzima bwe butunganye ho igitambo kubera ibyaha by’abantu, yatanze ‘amaraso aruta ay’ibimasa n’ay’ihene’ (Hb 10:4, 11, 12). Yikoreye ibyaha byacu, ‘yishyiraho indwara zacu’ kandi “ibicumuro byacu ni byo yaterewe icumu” (Ye 53:4, 5; Mt 8:17; 1Pt 2:24). Yesu yajugunye kure ibyaha by’abantu bose bizera igitambo ke. Nanone yagaragaje ko Imana yamutanze kugira ngo yibagirwe burundu ibyaha byacu. Ubwo rero ihene ya “Azazeli” yagereranyaga igitambo cya Yesu Kristo.

w14 15/11 10 par. 10

Impamvu tugomba kuba abantu bera

10 Soma mu Balewi 17:10. Yehova yategetse Abisirayeli kutarya “amaraso y’ubwoko bwose.” Abakristo na bo basabwa kwirinda amaraso, yaba ay’itungo cyangwa ay’umuntu (Ibyak 15:28, 29). Kuba twatekereza gukora ikintu cyatuma Imana ‘iduhagurukira’ kandi ikadukura mu itorero ryayo, na byo ubwabyo bidutera ubwoba. Turayikunda kandi twifuza kuyumvira. Niyo ubuzima bwacu bwaba buri mu kaga, ntituzagamburura mu gihe abantu batazi Yehova cyangwa batamwumvira badusabye gukora ibintu bidahuje n’ibyo ashaka. Koko rero, tuba twiteze ko abantu bazadukoba bitewe n’uko twirinda amaraso, ariko duhitamo kumvira Imana (Yuda 17, 18). Ni iki kizatuma ‘twiyemeza tumaramaje’ kutarya amaraso cyangwa kutayaterwa?—Guteg 12:23.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze