ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • th ingingo 6 p. 9
  • Gusobanura neza imirongo y’Ibyanditswe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gusobanura neza imirongo y’Ibyanditswe
  • Itoze gusoma no kwigisha
  • Ibisa na byo
  • Kubakira neza imirongo y’Ibyanditswe
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Gusobanura neza imirongo y’ibyanditswe
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Umusozo mwiza
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Kugaragaza akamaro k’inyigisho
    Itoze gusoma no kwigisha
Reba ibindi
Itoze gusoma no kwigisha
th ingingo 6 p. 9

INGINGO YA 6

Gusobanura neza imirongo y’Ibyanditswe

Umurongo wo muri Bibiliya

Yohana 10:33-36

INSHAMAKE: Ntugasome umurongo w’Ibyanditswe gusa ngo wikomereze. Jya usobanurira neza abateze amatwi aho umurongo w’Ibyanditswe wasomye uhuriye n’ibyo wigisha.

UKO WABIGENZA:

  • Garagaza amagambo y’ingenzi. Nyuma yo gusoma umurongo, jya ugaragaza amagambo afitanye isano n’inyigisho wigisha. Ushobora gusubiramo ayo magambo y’ingenzi cyangwa ukabaza ikibazo gituma abateze amatwi bayamenya.

    Uko ingingo yashyirwa mu bikorwa

    Niba uri busubiremo ibivugwa mu murongo ariko ukabivuga mu magambo yawe, kora uko ushoboye abaguteze amatwi babone aho amagambo yo muri uwo murongo ahuriye n’inyigisho wigisha.

  • Tsindagiriza ingingo y’ingenzi. Niba wabanje kugaragaza impamvu ugiye gusoma umurongo, jya usobanura aho amagambo y’ingenzi avugwamo ahuriye n’impamvu yatumye uwusoma.

    Uko ingingo yashyirwa mu bikorwa

    Mu gihe usobanura uwo murongo, uge ukomeza urambure Bibiliya. Ibyo bituma abaguteze amatwi babona isano ibyo uvuga bifitanye n’umurongo wasomye.

  • Sobanura ukoresheje imvugo yoroshye. Jya wirinda gutinda ku tuntu dutoduto tutagize aho duhuriye n’inyigisho. Zirikana ibyo abaguteze amatwi basanzwe bazi kuri iyo nyigisho, maze urebe ibyo bakeneye ko ubasobanurira kugira ngo barusheho kuyumva.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze