INGINGO YA 16
Inyigisho yubaka kandi itanga icyizere
Yobu 16:5
INSHAMAKE: Jya wibanda ku bintu byubaka abaguteze amatwi kandi ubabwire ibintu bibagarurira icyizere.
UKO WABIGENZA:
Girira icyizere abo ubwira. Jya wiringira ko abo muhuje ukwizera bifuza gushimisha Yehova. Niyo byaba ngombwa ko ubagira inama, jya ubanza ubashimire ubivanye ku mutima igihe cyose bishoboka.
Irinde ibitekerezo bica abandi intege. Jya uvuga ibintu bitagenda neza ari uko gusa hari impamvu ifatika. Muri disikuru yawe yose, wagombye gukoresha ijwi ritanga icyizere.
Koresha neza Ijambo ry’Imana. Jya wibanda ku byo Yehova yakoreye abantu, ibyo abakorera ubu n’ibyo azabakorera. Jya utuma abo ubwira bagira ibyiringiro n’ubutwari.