ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jd igi. 2 pp. 14-28
  • Abahanuzi bafite ubutumwa bwatugirira akamaro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abahanuzi bafite ubutumwa bwatugirira akamaro
  • Komeza kuzirikana umunsi wa Yehova
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ABAHANUZI 12 MU GIHE CYABO
  • BAGERAGEZA GUKIZA AMAHANGA YINANGIYE
  • BAHANUYE IBYAGO BYARI BYUGARIJE
  • UBUTUMWA BUSHISHIKAJE, BUHUMURIZA, BW’UMUBURO
  • BATEGEREZA MESIYA
  • Umunsi wa Yehova, ni cyo gitekerezo cy’ingenzi
    Komeza kuzirikana umunsi wa Yehova
  • Yehova ni Imana ihanura kandi igasohoza ubuhanuzi
    Komeza kuzirikana umunsi wa Yehova
  • “Nimutangaze Ibi Bikurikira Mu Mahanga”
    Komeza kuzirikana umunsi wa Yehova
  • Abami beza n’abami babi
    Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
Reba ibindi
Komeza kuzirikana umunsi wa Yehova
jd igi. 2 pp. 14-28

IGICE CYA 2

Abahanuzi bafite ubutumwa bwatugirira akamaro

1. Kuki twagombye gushishikazwa n’abahanuzi 12 banditse ibitabo bisoza Ibyanditswe bya giheburayo?

MBESE wakwishimira kumenya abahanuzi 12 b’Imana? Abo bahanuzi 12 babayeho mbere y’uko Yesu aza ku isi, bityo ntushobora kubabona imbonankubone. Nyamara kandi, ushobora kubamenya, ukamenya n’uko bakomezaga kuzirikana “umunsi ukomeye wa Yehova.” Kandi ibyo uzamenya, bifitiye akamaro gakomeye buri Mukristo wese ugaragaza ubwenge, agakomeza kuzirikana umunsi ukomeye wa Yehova.—Zefaniya 1:14; 2 Petero 3:12.

2, 3. Ibyabaye ku bahanuzi 12 bihuriye he n’imibereho yacu?

2 Mu Byanditswe, hari abantu benshi bitwa abahanuzi, kandi ibitabo byinshi byo muri Bibiliya birabitirirwa. Kimwe n’abandi bahanuzi, abo bantu 12 tugiye gusuzuma babaye intangarugero mu budahemuka n’ubutwari. Bamwe muri bo bagize ibyishimo byinshi igihe babonaga ubutumwa bwabo buhindura imitima n’ibitekerezo by’abantu, bagahindukirira Imana. Abandi bo bagize agahinda kenshi igihe babonaga abantu bayobye barenga ku mahame ya Yehova, bagakora ibinyuranye n’ibyo ashaka. Bamwe muri abo bahanuzi 12 baciwe intege no kubona abantu bitwaga ko basenga Yehova bidamararira, kandi bakishora mu bikorwa by’akahebwe.

Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 20 n’iya 21

3 Kimwe natwe, abo bahanuzi 12 babayeho mu bihe byaranzwe n’imvururu za politiki, imyivumbagatanyo ya rubanda no kononekara mu by’idini. Kubera ko na bo bari abantu ‘bameze nkatwe,’ bagomba kuba baragiraga ibibatera ubwoba ndetse bagahura n’ingorane (Yakobo 5:17). Ariko kandi badusigiye urugero rwiza, kandi tugomba kwibuka ubutumwa bwabo kuko ‘bwanditswe mu buhanuzi’ kugira ngo butugirire akamaro, “twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe.”—Abaroma 15:4; 16:26; 1 Abakorinto 10:11.

ABAHANUZI 12 MU GIHE CYABO

Ikarita yo ku ipaji ya 19

4. Ni iki wamenye ku bihereranye n’igihe abahanuzi 12 babereyeho, kandi se ni ba nde Yehova yohereje mbere ngo baburire ubwoko bwe kandi babutere inkunga?

4 Hari ubwo ushobora gutekereza ko uko ibitabo bikurikirana muri Bibiliya yawe kuva kuri Hoseya kugeza kuri Malaki, bihuje n’igihe abo bahanuzi babereyeho. Ariko si ko bimeze. Urugero, abahanuzi Yona, Yoweli, Amosi na Mika, bose babayeho mu kinyejana cya cyenda n’icya munani mbere ya Yesu.a Muri icyo gihe, abami benshi, baba abo mu bwami bw’amajyepfo bwa Yuda no mu bwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli, bari abahemu. Abo bayoboraga na bo bageze ikirenge mu cyabo maze bikururira umujinya w’Imana. Muri icyo gihe ni bwo Abashuri, baje gukurikirwa n’Abanyababuloni, bahataniraga kuba ibihangange mu isi. Abisirayeli ntibigeze bamenya ko Yehova yari gukoresha ibyo bihangange byombi kugira ngo asohoze imanza ze. Ariko nk’uko ubizi, Yehova yagiye aburira Abisirayeli n’Abayuda akoresheje abahanuzi bizerwa.

5. Ni irihe tsinda ry’abahanuzi batangaje urubanza rwa Yehova igihe u Buyuda na Yerusalemu byarimburwaga?

5 Uko umunsi w’urubanza Yehova yaciriye u Buyuda na Yerusalemu wagendaga wegereza, yohereje irindi tsinda ry’abavugizi be barangwaga n’ishyaka. Iryo tsinda ryari rigizwe na ba nde? Ryari rigizwe n’abahanuzi Zefaniya, Nahumu, Habakuki na Obadiya. Bose bahanuye mu kinyejana cya karindwi mbere ya Yesu. Ibintu biteye ubwoba byabaye icyo gihe, ni irimbuka rya Yerusalemu irimbuwe n’Abanyababuloni mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu, no kujyanwa mu bunyage kw’Abayahudi. Nanone byagenze nk’uko Imana yari yarababuriye mu buhanuzi bwari bwaravuzwe na bamwe muri abo bahanuzi 12 yari yaratumye ngo bayivugire. Bagerageje kwereka abantu ibintu bitagendaga neza, urugero nko gusinda no kugira urugomo, ariko abantu banze guhinduka.—Habakuki 1:2, 5-7; 2:15-17; Zefaniya 1:12, 13.

6. Yehova yateye inkunga ate abasigaye bavuye mu bunyage?

6 Nyuma y’uko abagize ubwoko bw’Imana bagaruka bavuye mu bunyage, bari bakeneye umuyobozi ushoboye wabahumuriza, kandi akabagira inama kugira ngo bakomeze kwizirika ku gusenga k’ukuri. Irindi tsinda ry’abahanuzi ryari rigizwe na Hagayi, Zekariya na Malaki ryabahaye ibyo bari bakeneye. Bahanuye mu kinyejana cya gatandatu n’icya gatanu mbere ya Yesu. Uko uzagenda umenya byinshi kuri abo bagabo 12 b’intwari bashyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, ukanamenya byinshi ku murimo wabo, uzunguka amasomo y’ingenzi ushobora kwifashisha mu murimo wo kubwiriza muri ibi bihe turimo bigoye. Nimucyo dusuzume abo bahanuzi dukurikije igihe bahanuriye.

BAGERAGEZA GUKIZA AMAHANGA YINANGIYE

Ifoto yo ku ipaji ya 17

7, 8. Ni mu buhe buryo ibyabaye kuri Yona byadutera inkunga yo guhangana n’ibyiyumvo byo kumva tutifitiye icyizere?

7 Mbese waba warigeze gucika intege, ukumva utakaje icyizere, mbese ukumva ukwizera kwawe kurimo gucogora? Niba ari ko biri, ibyabaye kuri Yona biri bugufashe mu buryo bwihariye. Yona yabayeho mu kinyejana cya cyenda mbere ya Yesu. Ushobora kuba uzi ko Yehova yahaye Yona inshingano yo kujya i Nineve, umurwa mukuru w’Ubwami bwa Ashuri bwagendaga bwaguka. Yona yagombaga gutangariza abaturage b’i Nineve ibibi bakoraga. Icyakora, aho kugira ngo ajye gusohoza iyo nshingano ye mu mujyi wa Nineve uri ku birometero 900 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Yerusalemu, Yona we yafashe ubwato bwerekezaga ku cyambu gishobora kuba cyari muri Esipanye. Ni koko, yerekeje ku birometero 3500 mu kindi cyerekezo! Wowe se urabitekerezaho iki? Ese Yona yaba yarahunze bitewe n’ubwoba, kubura ukwizera cyangwa se bitewe n’uko yumvaga ko abaturage b’i Nineve bakwihana maze bakazagirira nabi Abisirayeli? Nta cyo Bibiliya ibivugaho. Ariko uko byaba bimeze kose, dushobora kubona impamvu tutagomba kureka ngo imitekerereze yacu iyobe.

8 Ese waba uzi uko Yona yifashe ubwo Yehova yamucyahaga? Igihe Yona yari mu nda y’“urufi runini” rwari rwamumize bunguri, yemeye ko “agakiza gaturuka kuri Yehova” (Yona 1:17; 2:1, 2, 9). Yona amaze gukizwa mu buryo bw’igitangaza, yaragiye asohoza ubutumwa yari yahawe, ariko ababazwa n’uko Yehova yifashe ntarimbure abaturage b’i Nineve kubera ko bumviye umuburo wa Yona bakihana. Nanone Yehova yakosoye mu rukundo uwo muhanuzi wari wagaragaje ubwikunde. Nubwo hari bamwe bashobora kwibanda ku ntege nke za Yona, Imana yo yabonaga ko ari umugaragu ufite agaciro, wubaha kandi wizerwa.—Luka 11:29.

Ifoto yo ku ipaji ya 18

9. Ni izihe nyungu ushobora kuvana mu buhanuzi bwa Yoweli?

9 Mbese wigeze ucibwa intege n’uko abantu banenze ubutumwa bwo muri Bibiliya ubagezaho, bavuga ko ari ubwo gutera abantu ubwoba gusa? Abaturage bo mu gihugu cy’umuhanuzi Yoweli, izina rye rikaba risobanurwa ngo “Yehova ni Imana,” na bo ni uko babonaga ubutumwa bwe. Uko bigaragara, yanditse ubuhanuzi bwe ari mu gihugu cy’u Buyuda, ahagana mu mwaka wa 820 mbere ya Yesu, ku ngoma y’Umwami Uziya. Yoweli na Yona basa n’abahanuye mu gihe kimwe. Yoweli yahanuye icyago cy’inzige zirimbura zagombaga kuza kuyogoza igihugu. Koko rero, umunsi w’Imana uteye ubwoba wari wegereje. Icyakora, uzibonera ko ubutumwa bwa Yoweli butari ubwo guhanura irimbuka gusa. Duterwa inkunga no kumenya ko yagaragaje ko abantu b’indahemuka bari ‘kuzarokoka’ (Yoweli 2:32). Abantu bihana, Yehova abaha imigisha kandi akabababarira. Mbega ukuntu twagombye guterwa inkunga no kuzirikana ko ibyo ari na byo bikubiye mu butumwa dutangaza! Yoweli yari yarahanuye ko imbaraga Imana ikoresha, ni ukuvuga umwuka wera, wari gusukwa “ku bantu b’ingeri zose.” Mbese ubona ukuntu nawe ugira uruhare muri ubwo buhanuzi? Nanone Yoweli yatsindagirije uburyo bumwe rukumbi bwo kubona agakiza, agira ati “umuntu uzambaza izina rya Yehova azakizwa.”—Yoweli 2:28, 32.

Ifoto yo ku ipaji ya 18

10. Ni mu buhe buryo Yehova yakoresheje umuhinzi uyu usanzwe?

10 Niba rimwe na rimwe wumva uremerewe n’ubutumwa bukomeye tugomba gutangaza, akenshi tunabubwira abantu batabwitaho, ushobora kwiyumvisha imimerere Amosi yari arimo. Amosi ntiyari umwana w’umuhanuzi, nta n’ubwo yari mu itsinda ry’abahanuzi; ahubwo yari umushumba w’intama n’umuhinzi. Yahanuye ku ngoma y’Umwami Uziya w’u Buyuda, ahagana ku iherezo ry’ikinyejana cya cyenda mbere ya Yesu. Nubwo Amosi (izina rye risobanurwa ngo “Kuba umutwaro; Kwikorera umutwaro”) yakomokaga mu muryango woroheje, yatangarije u Buyuda, Isirayeli n’amahanga yari ayikikije ubutumwa buremereye. Mbese kumenya ko Yehova ashobora gufasha umuntu woroheje agasohoza umurimo uhambaye nk’uwo ntibigutera inkunga?

Ifoto yo ku ipaji ya 21

11. Ni mu rugero rungana iki Hoseya yari yiteguye gukora ibyo Imana ishaka?

11 Mbese wigeze wibaza uti ‘ni iki niteguye kwigomwa kugira ngo nkore ibyo Yehova ashaka?’ Tekereza kuri Hoseya wabayeho mu gihe kimwe na Yesaya na Mika, agahanura mu gihe cy’imyaka 60. Yehova yategetse Hoseya gushaka umugore witwaga Gomeri, ‘umugore wabaye umusambanyi’ (Hoseya 1:2). Mu bana batatu Gomeri yabyaye nyuma yaho, uko bigaragara umwe gusa ni we wari uwa Hoseya. Kuki Yehova yasaba umuntu kwihanganira igisebo cyo kubana n’umugore umuca inyuma? Yehova yashakaga kwigisha isomo ry’ubudahemuka no kubabarira. Ubwami bwo mu majyaruguru bwateye Imana umugongo, nk’uko umugore w’umusambanyi aca inyuma umugabo we. Icyakora Yehova yari kugaragariza abagize ubwoko bwe urukundo kandi akagerageza kubafasha kwihana, icyo kikaba ari ikintu gisusurutsa umutima tugomba gusuzuma.

Ifoto yo ku ipaji ya 22

12. Wakungukirwa ute no gusuzuma urugero rwa Mika n’ingaruka ubuhanuzi bwe bwagize?

12 Mbese ntiwemera ko ibi bihe biruhije turimo bituma kwitoza kugira umuco w’ubushizi bw’amanga no kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye, bikugora? Nugaragaza iyo mico, uzamera nka Mika. Mika wabayeho mu gihe kimwe na Hoseya na Yesaya, yatangaje ubutumwa buciraho iteka ishyanga rya Yuda n’irya Isirayeli, ku ngoma ya Yotamu, Ahazi na Hezekiya, abami bategetse u Buyuda mu kinyejana cya munani mbere ya Yesu. Kononekara gukabije mu by’umuco no gusenga ibigirwamana byari byarononnye ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli, bwaje kurimburwa igihe Samariya yigarurirwaga n’Abashuri mu mwaka wa 740 mbere ya Yesu. Hari igihe abaturage b’i Buyuda babaga bumvira Yehova, ubundi bakamugomera. Nubwo bari bugarijwe n’ibyo bintu biteye ubwoba, Mika yahumurijwe no kubona ukuntu ubutumwa yahawe n’Imana bwatumye u Buyuda budakomeza kwangirika mu buryo bw’umwuka mu gihe runaka, kandi ntibwagerwaho n’ibyago byari byugarije. Mbega ukuntu duhumurizwa no kubona hari bamwe bitabira ubutumwa bw’agakiza tubabwiriza!

BAHANUYE IBYAGO BYARI BYUGARIJE

13, 14. (a) Urugero rwa Zefaniya rwagufasha rute muri gahunda yawe yo kuyoboka Imana? (b) Umurimo wa Zefaniya watumye habaho iyihe gahunda yo kuvugurura iyobokamana?

13 Uko ibihugu by’ibihangange bya Egiputa na Siriya byagendaga bicika intege, Babuloni yo yarushagaho gukomera. Gukomera kwayo kwari hafi kugira ingaruka ku gihugu cy’u Buyuda. Abahanuzi ba Yehova na bo bari biteguye kuburira abasenga Yehova no kubagira inama. Reka turebe bamwe muri abo bahanuzi, tunazirikana ko muri iki gihe Abakristo na bo babwiriza ubutumwa bwo kuburira abantu.

Ikarita yo ku ipaji ya 22
Ifoto yo ku ipaji ya 23

14 Niba hari imwe mu migenzo yo mu muryango waretse kugira ngo ukore ibyo Yehova ashaka, ushobora kwiyumvisha imimerere Zefaniya yarimo. Birashoboka ko yari umwuzukuruza w’Umwami Hezekiya kandi akaba yari mwene wabo w’Umwami Yosiya, bityo akaba yari umwana wo mu muryango wa cyami. Ariko kandi, Zefaniya yarumviye maze atangaza ubutumwa buciraho iteka abayobozi b’u Buyuda bononekaye. Izina rye risobanurwa ngo “Yehova yarahishe.” Yatsindagirije ko umuntu ashobora ‘kuzahishwa ku munsi w’uburakari bwa Yehova’ bitewe gusa n’imbabazi z’Imana (Zefaniya 2:3). Igishimishije ni uko ubutumwa Zefaniya yatangaje abigiranye ubutwari bwagize icyo bugeraho. Umwami Yosiya wari ukiri muto yatangije gahunda yo kuvugurura iyobokamana, akuraho ibigirwamana, asana urusengero kandi agarura ugusenga k’ukuri (2 Abami igice cya 22-23). Zefaniya n’abandi bahanuzi bagenzi be (Nahumu na Yeremiya), bagomba kuba barafashije umwami cyangwa bakamugira inama. Ikibabaje ni uko Abayahudi benshi bihannye by’urwiyerurutso. Nyuma y’aho Yosiya agwiriye ku rugamba, bongeye gusenga ibigirwamana. Hatarashira imyaka myinshi, bajyanywe mu bunyage i Babuloni.

Ifoto yo ku ipaji ya 24

15. (a) Kuki Nineve yari ikwiriye ubutumwa buyiciraho iteka bwatangajwe na Nahumu? (b) Ni irihe somo wavana ku byabaye kuri Nineve?

15 Ushobora kuba wumva nta cyo uvuze, ukumva uri umuntu utagaragara. Abakristo bafite igikundiro gikomeye cyo kuba ari “abakozi bakorana n’Imana,” nyamara si ko bose bazwi cyane (1 Abakorinto 3:9). Mu buryo nk’ubwo, nta kindi tuzi ku muhanuzi Nahumu uretse ko yakomokaga mu mugi muto witwaga Elikoshi, ushobora kuba wari uherereye mu Buyuda. Icyakora, ubutumwa bwe bwari bukomeye kandi ari ubw’agaciro. Mu buhe buryo? Nahumu yahanuye ubutumwa buciraho iteka umurwa mukuru w’Ubwami bwa Ashuri, ari wo Nineve. Abaturage baho bari baritabiriye ubutumwa bwa Yona, ariko nyuma y’igihe gito bisubirira mu nzira zabo za kera. Ibishushanyo bibajwe mu mabuye byo mu mugi wa kera wa Nineve bigaragaza ko wari “umugi uvusha amaraso” nk’uko Nahumu yabivuze (Nahumu 3:1). Ibyo bishushanyo bigaragaza ibikorwa by’ubugome bakoreraga imfungwa z’intambara. Nahumu yakoresheje imvugo yumvikana neza kandi ishishikaje, ahanura ko Nineve yari kuzarimbuka burundu. Ubutumwa bwe bwarasohoye, nk’uko ubutumwa tubwiriza muri iki gihe na bwo buzasohora.

Ifoto yo ku ipaji ya 25

16, 17. Niba ibyo twari twiteze ku birebana n’imperuka bidasohoye, ni irihe somo twakura kuri Habakuki?

16 Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, hari abasomyi ba Bibiliya bajyaga bitega ibintu bihereranye n’umunsi wa Yehova, ariko ntibisohore. Abandi bo bacibwaga intege no kubona ko urubanza rw’Imana rusa n’aho rutinze. Wowe se ubibona ute? Habakuki yagaragaje ibyari bimuhangayikishije, kandi byarumvikanaga, igihe yabazaga ati ‘Yehova we, nzageza ryari ngutakira utanyumva? Kuki ubusahuzi n’urugomo biri imbere yanjye?’—Habakuki 1:2, 3.

17 Habakuki yahanuye mu gihe cy’umuvurungano cyaranze amateka y’u Buyuda, nyuma y’ingoma y’Umwami mwiza Yosiya, ariko mbere y’irimbuka rya Yerusalemu ryabaye mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu. Kurenganya n’urugomo byari byogeye. Habakuki yaburiye u Buyuda ko kwifatanya na Egiputa bitari kubukiza Abanyababuloni bari bafite inyota yo kumena amaraso. Yanditse mu mvugo ishishikaje kandi ifite imbaraga, atanga igitekerezo gihumuriza avuga ko “umukiranutsi azabeshwaho n’ubudahemuka bwe” (Habakuki 2:4). Rwose ayo magambo ni ay’ingirakamaro cyane kuri twe, kubera ko intumwa Pawulo yayasubiyemo mu bitabo bitatu byo mu Byanditswe bya kigiriki bya gikristo (Abaroma 1:17; Abagalatiya 3:11; Abaheburayo 10:38). Byongeye kandi, Yehova aduha icyizere binyuze kuri Habakuki, agira ati ‘iyerekwa ni iryo mu gihe cyagenwe. Ntirizatinda.’—Habakuki 2:3.

Ifoto yo ku ipaji ya 25

18. Kuki Yehova yatumye Obadiya guhanurira Edomu?

18 Icyo umuhanuzi Obadiya atandukaniyeho n’abandi, ni uko ari we wanditse igitabo kigufi cyane cyo mu Byanditswe bya giheburayo, gifite imirongo 21 gusa. Icyo tuzi cyo ni uko yahanuriye Edomu ubuhanuzi buyiciraho iteka. Ubundi Abedomu bakomokaga ku muvandimwe wa Yakobo, bityo bakaba bari ‘abavandimwe’ b’Abisirayeli (Gutegeka kwa Kabiri 23:7). Ariko ntibafataga ubwoko bw’Imana nk’abavandimwe babo. Mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu, urebye akaba ari na cyo gihe Obadiya yanditse igitabo cye, bafunze imihanda kandi bafataga Abayahudi bahungaga bakabashyikiriza Abanyababuloni. Yehova yahanuye ko Edomu yari kuzarimbuka burundu, kandi ubwo buhanuzi bwarasohoye. Kimwe n’uko bimeze kuri Nahumu, ibyo tuzi kuri Obadiya ni bike cyane. Ariko se mbega ukuntu biteye inkunga kumenya ko Imana ishobora gukoresha abantu basa n’aho nta gaciro bafite bagatangaza ubutumwa bwayo!—1 Abakorinto 1:26-29.

UBUTUMWA BUSHISHIKAJE, BUHUMURIZA, BW’UMUBURO

Ifoto yo ku ipaji ya 26

19. Ni mu buhe buryo Hagayi yateye inkunga ubwoko bw’Imana?

19 Hagayi ni uwa mbere mu bahanuzi batatu bahanuye nyuma y’uko abizerwa bagaruka bavuye mu bunyage i Babuloni mu mwaka wa 537 mbere ya Yesu. Hagayi ashobora kuba yari mu itsinda rya mbere ry’abagarutse. Hagayi afatanyije na guverineri Zerubabeli n’umutambyi mukuru Yosuwa n’umuhanuzi Zekariya, yagerageje gutera inkunga Abayahudi kugira ngo bahangane n’ababarwanyaga, kandi birinde kuba abantu batagira icyo bitaho bitewe no gukunda ubutunzi. Bagombaga gusohoza umurimo wari waratumye bagaruka, wo kongera kubaka urusengero rwa Yehova. Ubutumwa bune bwa Hagayi budaca ku ruhande, bwatangajwe mu mwaka wa 520 mbere ya Yesu, bwibandaga ku izina rya Yehova n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga. Uko uzagenda usoma icyo gitabo, uzabona imvugo ngo “Yehova nyir’ingabo” incuro 14. Ubutumwa bwa Hagayi bufite imbaraga, bwashishikarizaga abantu kongera kubaka urusengero. Mbese nawe ntuterwa inkunga no kumenya ko Yehova ari Umutegetsi w’ikirenga ufite imbaraga zitagira umupaka, kandi akaba ayoboye ingabo zitabarika z’ibiremwa by’umwuka?—Yesaya 1:24; Yeremiya 32:17, 18.

Ifoto yo ku ipaji ya 27

20. Ni iyihe myifatire yari yiganje Zekariya yarwanyije?

20 Rimwe na rimwe ushobora kumva uciwe intege no kubona bamwe mu bahoze bakorera Imana batakigira ishyaka. Niba ari uko bimeze, ushobora kwiyumvisha imimerere umuhanuzi Zekariya yari arimo. Kimwe na Hagayi wabayeho mu gihe cye, na we yari afite inshingano itoroshye yo gushishikariza bagenzi be basengaga Imana gukomera ku murimo kugeza igihe urusengero rwari kuzurira. Zekariya yashyizeho imihati kugira ngo atere abantu inkunga yo gukora uwo murimo utoroshye. Nubwo abantu bari bamukikije bari baratwawe n’ibikorwa byo kwinezeza, yihatiye kubashishikariza kugira ukwizera gukomeye bakakugaragariza mu bikorwa. Kandi yabigezeho. Zekariya yanditse ubuhanuzi bwinshi buhereranye na Kristo. Natwe dushobora guterwa inkunga n’ubutumwa buvuga ko “Yehova nyir’ingabo” atazibagirwa abantu bahatanira kwemerwa na we.—Zekariya 1:3.

BATEGEREZA MESIYA

Ifoto yo ku ipaji ya 27

21. (a) Kuki ubutumwa bwa Malaki bwari bukenewe cyane? (b) Ni ayahe magambo atanga icyizere igitabo cya Malaki gisoresha Ibyanditswe bya giheburayo?

21 Uwa nyuma mu bahanuzi 12 ni Malaki, wabayeho mu buryo buhuje n’izina rye, risobanurwa ngo “Intumwa yanjye.” Ibyo tuzi kuri uwo muhanuzi wabayeho hagati mu kinyejana cya gatanu mbere ya Yesu ni bike. Icyakora duhereye ku buhanuzi bwe, tumenya ko yari intumwa y’Imana idatinya, kandi ko yacyashye abagize ubwoko bw’Imana kubera ibyaha byabo n’uburyarya bwabo. Imimerere Malaki yagaragaje, imeze neza neza nk’iyagaragajwe na Nehemiya ushobora kuba yarahanuye mu gihe kimwe na Malaki. Kuki ubutumwa bwa Malaki bwari bukenewe cyane? Ishyaka n’umwete umuhanuzi Zekariya na Hagayi bateye abantu mu myaka yabanje, byari byarakendereye. Abayahudi bari mu mimerere ibabaje cyane yo mu buryo bw’umwuka. Malaki yaciriyeho iteka abatambyi b’indyarya bishyiraga hejuru, anenga abantu basengaga Imana by’urwiyerurutso bagatamba ibitambo barangiza umuhango. Ariko nk’uko Ijambo ry’Imana ritwizeza ko hazabaho igihe kizaza gishimishije, Malaki yahanuye kuza kw’integuza ya Mesiya, ni ukuvuga Yohana Umubatiza, hanyuma Kristo ubwe akazakurikiraho. Ubutumwa bwa Malaki busoza Ibyanditswe bya giheburayo n’amagambo atanga icyizere, budusezeranya ko ‘izuba ryo gukiranuka rizarasira’ abatinya izina ry’Imana.—Malaki 4:2, 5, 6.

22. Ni iki wabonye ku bihereranye n’imico y’abahanuzi 12 n’ubutumwa bwabo?

22 Ushobora kwibonera ko abagabo banditse ibitabo 12 bya nyuma byo mu Byanditswe bya giheburayo bari bafite ukwizera kutajegajega (Abaheburayo 11:32; 12:1). Urugero batanze ndetse n’ubutumwa bwabo, bishobora kutwigisha amasomo y’ingirakamaro mu gihe dutegerazanyije amatsiko “umunsi ukomeye wa Yehova” (2 Petero 3:10). Irebere noneho ukuntu ubuhanuzi bwabo bushobora kugira ingaruka ku mibereho yawe y’igihe kizaza cy’iteka!

a Gereranya n’umurongo w’ibihe ugaragara ku ipaji ya 20 n’iya 21. Urugero, uri bubone ko Mika na Hoseya bakoze umurimo mu gihe Yesaya yari umuhanuzi w’Imana muri Yerusalemu.

WAKUNGUKIRWA UTE?

  • Ni iki wazirikanye ku birebana n’uko abahanuzi 12 bakurikirana muri Bibiliya?

  • Wakungukirwa ute n’ibyabaye ku bahanuzi Yona na Amosi?—Abaheburayo 11:32, 33, 39, 40.

  • Ni mu rugero rungana iki Hoseya yari yiteguye kwigomwa kugira ngo akore ibyo Yehova ashaka?—Matayo 16:24.

IBITEKEREZO WAKWIFASHISHA

  • Nk’uko urugero rwa Zefaniya rubigaragaza, ni izihe ngaruka abagaragu b’Imana bagira ku bandi?

  • Kuki ubutumwa bwa Habakuki buhuje n’imimerere turimo?—2 Petero 3:12.

  • Ni mu buhe buryo ineza Yehova agaragariza aboroheje, yagaragariye kuri bamwe mu bahanuzi?—Zaburi 113:1, 6, 7; Yesaya 57:15.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze