ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • th ingingo 17 p. 20
  • Ikiganiro cyumvikana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ikiganiro cyumvikana
  • Itoze gusoma no kwigisha
  • Ibisa na byo
  • Kuvuga ibintu abandi bumva
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ikiganiro gifite icyo cyigisha abandi
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Guhimbarwa
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Imvugo yo mu biganiro bisanzwe
    Itoze gusoma no kwigisha
Reba ibindi
Itoze gusoma no kwigisha
th ingingo 17 p. 20

INGINGO YA 17

Ikiganiro cyumvikana

Umurongo wo muri Bibiliya

1 Abakorinto 14:9

INSHAMAKE: Fasha abaguteze amatwi gusobanukirwa ibyo ubigisha.

UKO WABIGENZA:

  • Sobanukirwa neza inyigisho uzigisha. Jya usobanukirwa ibyo uzigisha ku buryo ushobora kubivuga mu magambo yawe.

  • Koresha interuro ngufi kandi zoroshye. Nubwo ushobora gukoresha interuro ndende, byarushaho kuba byiza ukoresheje interuro ngufi kandi zumvikana mu gihe ugaragaza ingingo z’ingenzi.

    Uko ingingo yashyirwa mu bikorwa

    Jya wirinda ibisobanuro bitari ngombwa kuko bishobora gutera urujijo abaguteze amatwi kandi bikabagora kubyumva. Jya ukoresha imvugo yoroshye.

  • Sobanura amagambo atamenyerewe. Niba bishoboka, jya wirinda gukoresha amagambo abo ubwira batamenyereye. Mu gihe uhisemo gukoresha ijambo ritamenyerewe, kuvuga umuntu wo muri Bibiliya utamenyerewe, ibipimo cyangwa imigenzo ya kera, jya ubisobanura.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze