Urubyiruko rwibuka Umuremyi warwo
“Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe.”—UMUBWIRIZA 12:1.
1. Ni ayahe magambo yavuzwe n’umwana ufite imyaka 11 yerekana ko Umuremyi wacu ari nyakuri kuri we?
MBEGA ukuntu biba byiza iyo abakiri bato bavuga kandi bagakora mu buryo bugaragaza ko babona Yehova Imana nk’aho ari umuntu nyakuri bakunda kandi bifuza gushimisha! Umwana w’umuhungu ufite imyaka 11 yagize ati “iyo ndi jyenyine maze nkarebera mu idirishya, mbona ukuntu ibyo Yehova yaremye bihebuje. Hanyuma, ngatekereza ukuntu Paradizo izaba ari nziza mu gihe kiri imbere, n’ukuntu icyo gihe nzashobora gukorakora ku nyamaswa” (Yesaya 11:6-9). Yongeyeho ati “iyo ndi jyenyine, nsenga Yehova. Nzi ko atarakazwa n’uko muvugisha igihe cyose. Nzi ko buri gihe anyitegereza.” Mbese, Umuremyi wacu ni nyakuri kuri wowe, nk’uko ameze kuri uwo mwana w’umuhungu?
Ni mu Ruhe Rugero Imana Ari Nyakuri Kuri Wowe?
2. (a) Ni gute Umuremyi wawe ashobora kuba nyakuri kuri wowe? (b) Ni uruhe ruhare ababyeyi bashobora kugira mu gufasha abana babo kwishimira ko Imana ari nyakuri?
2 Kugira ngo Yehova hamwe n’amasezerano ye bibe nyakuri kuri wowe, ugomba mbere na mbere kwiga ibimwerekeyeho hamwe n’iby’igihe kizaza gihebuje aguteganyiriza mu isi nshya ikiranuka ivugwa na Bibiliya (Ibyahishuwe 21:3, 4). Niba ababyeyi bawe barakwigishije ibihereranye n’ibyo bintu, ufite impamvu yo gushimira, kuko ibyo bituma ushobora kumvira itegeko ryahumetswe rigira riti “ujye wibuka Umuremyi wawe.” (Umubwiriza 12:1, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Umusore umwe yavuze ibihereranye n’inyigisho za kibyeyi yahawe kera agira ati “ibintu byose mu mibereho yacu Yehova abigiramo uruhare. Urwo ni rwo rwari urufunguzo rwatumaga nibuka Umuremyi wanjye.” Undi mugore ukiri muto yagize ati “nzahora nshimira ababyeyi banjye kuba baranyigishije ko Yehova ari nyakuri. Banyeretse uko namukunda kandi bambwira ibihereranye n’ibyishimo bituruka mu kumukorera igihe cyose.”
3, 4. Ni iki gishobora kugufasha gutekereza ko Yehova ari umuntu nyakuri?
3 Ariko kandi, hari benshi basanga bikomeye gutekereza ko Imana ari umuntu nyakuri ubitaho. Mbese, ibyo ni ko bimeze no kuri wowe? Umusore umwe yafashijwe gutekereza ku bihereranye n’Imana mu buryo bwa bwite, binyuriye kuri iyi nteruro yo mu Munara w’Umurinzi igira iti “nta bwo tuzi uko Yehova Imana angana mu bunini.” Birumvikana ko gukomera kw’Imana kudashingiye ku bunini bwe cyangwa uko ateye, nk’uko interuro ikurikiraho muri uwo Munara w’Umurinzi yabivugaga igira iti “ubukuru nyabwo bw’Imana bushingiye ku cyo iri cyo,” ni koko, Imana yizerwa, igira impuhwe, yuje urukundo, kandi ibabariraa (Kuva 34:6; Gutegeka 32:4; Zaburi 86:5; Yakobo 5:11). Mbese, waba ubona Yehova nk’aho ari umuntu nk’uwo, incuti yiringirwa ushobora kugirana na yo imishyikirano y’agaciro?—Yesaya 41:8; Yakobo 2:23.
4 Yesu yafashije abigishwa be ba mbere kugirana imishyikirano ya bwite n’Imana. Ku bw’ibyo, igihe intumwa Yohana yandikaga ibihereranye n’umuzuko yari itegereje wo kuzukira ubuzima bwo mu ijuru, yagize iti ‘tuzasa n’Imana, kuko tuzayireba uko iri’ (1 Yohana 3:2; 1 Abakorinto 15:44). Muri iki gihe, urubyiruko na rwo rushobora gufashwa kugira ngo rubone Imana nk’umuntu nyakuri, uwo rushobora kumenya neza n’ubwo rudashobora kumubona imbona nkubone. Umusore umwe yagize ati “ababyeyi banjye bamfashije kwibuka Yehova binyuriye mu kumbaza ibibazo byinshi, nk’ibi ngo ‘ni iki Yehova yari kuvuga? Ni gute wabisobanura mu magambo yawe? Ibyo bishaka kuvuga iki?’ ” Mbese, si iby’ukuri ko ibibazo nk’ibyo bituma dutekereza ku mishyikirano yacu bwite dufitanye n’Imana?
Icyo Kwibuka Bishaka Kuvuga
5. Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zerekana ko kwibuka umuntu bikubiyemo ibirenze kwibuka izina rye?
5 Kumvira itegeko rigira riti “ujye wibuka Umuremyi wawe,” bisobanura ibirenze ibyo gutekereza gusa ku bihereranye na Yehova. Bikubiyemo igikorwa, ni ukuvuga gukora ibimushimisha. Igihe umugizi wa nabi yatakambiraga Yesu agira ati “uzanyibuke, ubwo uzazira mu bwami bwawe,” yashakaga ko Yesu yakora ibirenze ibyo kwibuka izina rye. Yashakaga ko Yesu akora igikorwa, akamuzura. (Luka 23:42, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Mu buryo nk’ubwo, Yozefu wari ufunzwe yari yiteze ko hagira icyo akorerwa, igihe yasabaga umuhereza wa vino wa Farawo ko yazamwibuka imbere ya Farawo. Kandi n’igihe Yobu yasabaga yinginga Imana ati ‘uzanyibuke,’ yari arimo asaba ko mu gihe kizaza runaka, Imana yazakora igikorwa cyo kumuzura.—Yobu 14:13, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo; Itangiriro 40:14, 23.
6. Ni gute ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “kwibuka” ryerekeza ku gukunda ikintu cyangwa umuntu wibukwa?
6 Igitabo kimwe kivuga ko ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “kwibuka,” akenshi ryumvikanisha “urukundo rwo mu bwenge n’igikorwa kijyana no kwibuka.” Mu ijambo “kwibuka,” icyo “urukundo” rwumvikanisha gishobora kugaragarira mu magambo yo kwiyamirira yavuzwe n’ “abanyamahanga y’ikivange” mu butayu bagira bati “twibutse ya mafi twariraga . . . mu Egiputa.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Nk’uko Yobu yasabye yinginga ko Imana yazamwibuka, ni na ko Hezekiya, Nehemiya, Dawidi, n’umwanditsi wa Zaburi utaravuzwe izina, na bo batakambye basaba ko Yehova yazabibuka abigiranye urukundo, mu buryo bwo kubitura kuba barabaye abizerwa.—Kubara 11:4, 5; 2 Abami 20:3; Nehemiya 5:19; 13:31; Zaburi 25:7; 106:4.
7. Niba twibuka Imana tubigiranye urukundo, ni gute ibyo bizagira ingaruka ku myifatire yacu?
7 Bityo rero, dushobora kwibaza tuti ‘mbese, tujya twibuka Umuremyi wacu tubigiranye urukundo, kandi tukirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma ababara cyangwa agira agahinda?’ Umukobwa umwe yagize ati “mama yamfashije kumenya ko Yehova agira ibyiyumvo, kandi nkiri muto namenye ko ibikorwa byanjye byamugiragaho ingaruka” (Zaburi 78:40-42). Undi yasobanuye agira ati “nari nzi ko ibikorwa byanjye byari gufasha gusubiza ikirego Satani yazamuye kuri Yehova, cyangwa bikaba byagitinza. Nashakaga kunezeza umutima wa Yehova, ku buryo ibyo byamfashije kandi bikaba bikomeza kumfasha muri iki gihe.”—Imigani 27:11.
8. (a) Ni iyihe myifatire izagaragaza ko twibuka Yehova tubigiranye urukundo? (b) Ni ibihe bibazo urubyiruko ruzazirikana rubigiranye ubwenge?
8 Ni iby’ukuri ko muri iyi si mbi, kwibuka Yehova wifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo umushimisha, atari ibintu byoroha igihe cyose. Ariko kandi, mbega ukuntu byaba byiza ushoboye kwigana umusore Timoteyo wo mu kinyejana cya mbere—tutavuze urubyiruko rubarirwa mu bihumbi rutinya Imana muri iki gihe—ukora umurimo wa Gikristo w’igihe cyose, uba umukozi w’umupayiniya (Ibyakozwe 16:1-3; 1 Abatesalonike 3:2)! Nyamara kandi, hashobora kuvuka ikibazo kigira kiti, mbese, uzashobora kwibeshaho wowe ubwawe ukora umurimo w’ubupayiniya? Kandi se, waba ufite ubushobozi bwo gutunga umuryango wawe niba warashatse (1 Timoteyo 5:8)? Ibyo ni ibibazo by’ingenzi, kandi ni iby’ingenzi ko wabitekerezaho witonze.
Kwiga Ufite Intego
9. Ni ayahe mahitamo urubyiruko rugomba kugira ku birebana no kwiga amashuri y’isi?
9 Uko umuryango wa kimuntu ugenda urushaho kuba urusobe, hashobora gukenerwa amashuri menshi y’inyongera kugira ngo ubone akazi gakwiriye ko kukubeshaho wowe ubwawe mu murimo w’ubupayiniya. Ushobora kuba wariboneye ko hari ndetse n’abize za kaminuza bagombye kongera kujya kwiga ubuhanga buhanitse bushya, abakoresha bo muri iki gihe babona ko ari ingenzi. None se, muziga amashuri angahe, mwebwe basore mwifuza kunezeza Imana? Umwanzuro nyawo wagombye gufatwa hazirikanywe itegeko ryahumetswe rigira riti “ujye wibuka Umuremyi wawe.”—Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
10. Ni iyihe nyigisho ihebuje dushobora kwigishwa?
10 Birumvikana ko uzashaka kwiga icyo ndetse n’abategetsi benshi b’isi babona nk’aho ari yo nyigisho ihebuje—igerwaho binyuriye mu kwigana ubwitonzi Ijambo ry’Imana. Umwanditsi w’Umudage witwa Johann Wolfgang von Goethe yagize ati “uko ubwenge bw’[abantu] bugenda burushaho kujya mbere, ni na ko bizarushaho gushoboka mu buryo bwuzuye ko bakoresha Bibiliya nk’urufatiro n’igikoresho cyo kwigisha.” Koko rero, kwiga Bibiliya bizatuma ugira ibyiza bikwiriye kuguhesha ubuzima, kurusha iyindi nyigisho iyo ari yo yose!—Imigani 2:6-17; 2 Timoteyo 3:14-17.
11. (a) Umurimo w’ingenzi cyane kurusha iyindi yose dushobora gukora ni uwuhe? (b) Kuki umusore umwe yahisemo kwiga amashuri mu rugero runaka?
11 Kubera ko ubumenyi ku byerekeye Imana buhesha ubuzima, umurimo w’ingenzi cyane ushobora gukora muri iki gihe, ni uwo kugeza ubwo bumenyi ku bandi (Imigani 3:13-18; Yohana 4:34; 17:3). Nyamara kandi, kugira ngo uwukore mu buryo bugira ingaruka nziza, ugomba kwigishwa inyigisho z’ibanze. Ugomba kuba ushobora gutekereza neza, kuvuga mu buryo buhuje n’ubwenge, no gusoma no kwandika neza—ubuhanga bwigishwa mu ishuri. Bityo rero, ufatane uburemere amasomo wiga ku ishuri, nk’uko Tracy, umusore wo muri Florida, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabigenje, we wabonye impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye hamwe n’ishimwe rihabwa abanyeshuri b’abahanga. Yagaragaje ibyiringiro bye agira ati “intego yanjye buri gihe yari iyo kuba umugaragu w’igihe cyose w’Imana yanjye Yehova, kandi niringiye ko amashuri nize azamfasha kugera kuri iyo ntego.”
12. Mu gihe umuntu ahisemo kwiga amashuri y’isi y’inyongera, ni iyihe ntego ibyo bishobora kumufasha gusohoza?
12 Mbese, wigeze utekereza ku bihereranye n’impamvu ituma ujya kwiga? Yaba se mbere na mbere ari iyo kugira ibigukwiriye kugira ngo ube umukozi wa Yehova ugira ingaruka nziza? Niba ari ko biri, uzagomba gutekereza witonze ku bihereranye n’uko amashuri yawe asohoza iyo ntego. Umaze kubiganiraho n’ababyeyi bawe, hashobora gufatwa umwanzuro w’uko wakomeza kwiga amashuri arenze ay’ifatizo asabwa n’amategeko. Ayo mashuri y’inyongera ashobora kugufasha kubona akazi kakubeshaho, kandi kagusigira igihe n’imbaraga zo kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo w’Ubwami.—Matayo 6:33.
13. Ni gute Abakristokazi babiri b’Abarusiya bize amashuri y’inyongera, bagaragaje intego bari bafite mu mibereho yabo?
13 Bamwe biga amashuri y’inyongera, bakora umurimo w’igihe cyose, ndetse n’igihe baba bagikomeza kwiga. Dufate urugero rwa Nadia na Marina, abangavu babiri b’i Moscou, mu Burusiya. Bombi babatijwe muri Mata 1994, maze batangira gukora ari abapayiniya b’umufasha. Nyuma y’aho gato, babonye impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, maze biyandikisha muri porogaramu y’imyaka ibiri yigisha ubucungamari. Muri Gicurasi 1995, batangiye gukora ubupayiniya bw’igihe cyose, kandi bakomeza kugira mwayeni yo mu rwego rwa A (amanota agaragaza ko ibyo umunyeshuri yakoze ari byiza mu rwego rwo hejuru) mu mashuri yabo y’ubucungamari. Ikindi kandi, bashoboraga kuyobora hamwe bombi ibyigisho bya Bibiliya bigera kuri 14 buri cyumweru, ukoze mwayeni, mu gihe bari bakijya ku ishuri. Abo bakobwa biringira ko amashuri bize y’ubucungamari azatuma babona akazi gakwiriye, ku buryo bashobora kwibeshaho bakora umurimo w’igihe cyose.
14. Ni ikihe kintu cyagombye kuba icy’ingenzi cyane mu mibereho yacu tutitaye ku mubare w’amashuri y’isi duhitamo kwiga?
14 Niba wiga amashuri y’isi arenze ayo amategeko asaba, usuzume impamvu itumye ubikora, ubigiranye ubwenge. Mbese, byaba ari ukugira ngo izina ryawe ryamamare, kandi ugire n’ubutunzi (Yeremiya 45:5; 1 Timoteyo 6:17)? Cyangwa se, intego yawe yaba ari iyo gukoresha amashuri y’inyongera kugira ngo wifatanye mu buryo bwuzuye mu murimo wa Yehova? Lydia, umukobwa umwe wahisemo kwiga amashuri y’inyongera, yagaragaje mu buryo bukwiriye, ko yerekezaga ibitekerezo ku bintu by’umwuka agira ati “abandi [batari Abahamya] biga amashuri yo mu rwego rwo hejuru cyane, kandi bagatuma ibyo gushaka ubutunzi bibapfukirana, maze bakibagirwa Imana. Kuri jye ubwanjye, imishyikirano mfitanye n’Imana ni cyo kintu cy’ingenzi cyane kurusha ibindi byose.” Mbega imyifatire dukwiriye gushima twese!
15. Ni ayahe mashuri anyuranye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bafite?
15 Uko bigaragara, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari barigishijwe mu buryo bunyuranye cyane. Urugero, babonaga ko intumwa Petero na Yohana ari “abaswa batigishijwe” kuko batari barigishirijwe mu mashuri ya ba rabi (Ibyakozwe 4:13). Ku rundi ruhande, intumwa Pawulo yize ikigereranywa muri iki gihe n’amashuri ya kaminuza. Ariko kandi, nta bwo Pawulo yakoresheje ayo mashuri kugira ngo yimenyekanishe; ibiri amambu, yamufashije igihe yabwirizaga abantu bari mu nzego zose z’imibereho (Ibyakozwe 22:3; 1 Abakorinto 9:19-23; Abafilipi 1:7). Mu buryo nk’ubwo, Manayeni “wareranywe [“wiganye,” NW ] n’Umwami Herode,” yari mu bayoboraga itorero ryo muri Antiyokiya.—Ibyakozwe 13:1.
Kuki Ukwiriye Gukoresha Neza Amafaranga Yawe?
16. (a) Kuki kwibuka Umuremyi wacu mu gihe dufite umwenda byarushaho kugorana? (b) Ni gute umwe mu migani ya Yesu werekana akamaro ko gutekereza mbere yo gukoresha amafaranga?
16 Niba udashobora gukoresha amafaranga yawe mu buryo burangwa n’ubwenge, kwibuka Umuremyi wawe ukora ibimushimisha bishobora kukugora cyane. Kubera ko mu gihe urimo umwenda, bishobora kuvugwa ko ufite undi mutware ukorera. Bibiliya ibisobanura igira iti “uguza aba ari nk’umugaragu w’umugurije” (Imigani 22:7). Umwe mu migani ya Yesu, utsindagiriza akamaro ko gutekereza mbere yo gukoresha [amafaranga]. Yesu yagize ati “ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu y’amatafari ndende, utabanza kwicara, akabara umubare w’impiya zayubaka, ngo amenye yuko afite izikwiriye kuyuzuza? Kugira ngo ahari ataba amaze gushyiraho urufatiro, akananirirwa aho, atayujuje; maze ababireba bose bagatangira kumuseka.”—Luka 14:28, 29.
17. Kuki akenshi bigora umuntu kugenzura uburyo akoresha amafaranga?
17 Ku bw’ibyo rero, uzagerageza mu buryo burangwa n’ubwenge, kubahiriza mu mibereho yawe ihame ryo mu Byanditswe ryo ‘kutagira umwenda wose, keretse gukundana’ (Abaroma 13:8). Ariko kandi, kubikora ntibyoroshye, cyane cyane iyo uhura n’ibicuruzwa bishya bihora biza, ababyamamaza bakakubwira ko ubikeneye rwose. Umubyeyi umwe, wari waragerageje gufasha abana be kugira ubushishozi, yagize ati “twamaze igihe kirekire tujya impaka z’ibyo umuntu akenera, n’ibyo ashaka.” Muri rusange, amashuri yananiwe kwigisha ibintu nk’ibyo, atanga inyigisho nkeya, niba anazitanga, ku bihereranye n’uburyo bwo gukoresha amafaranga mu buryo bwitondewe. Umukozi umwe ukora mu birebana n’imibereho y’abaturage yagize ati “twabonye impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, tuzi byinshi kurushaho ku bihereranye n’inyigisho ya mpande eshatu nyampanga, kurusha uko tuzi ibihereranye no kuzigama.” None se, ni iki gishobora kugufasha gukoresha amafaranga mu buryo burangwa n’ubwenge?
18. Urufunguzo rwo gukoresha amafaranga mu buryo buhuje n’ubwenge ni uruhe, kandi kuki?
18 Kumvira umuburo ugira uti “ujye wibuka Umuremyi wawe,” (ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo) ni urufunguzo rwatuma ukoresha amafaranga yawe mu buryo burangwa n’ubwenge. Ibyo ni ko biri, kubera ko mu gihe wumvira iryo tegeko, icyo ushyira mu mwanya wa mbere ni ukunezeza Yehova, kandi urukundo umufitiye rugira ingaruka ku buryo ukoresha amafaranga yawe. Ku birebana n’ibyo, uzagerageza kutemera ko ibyo ushaka ku giti cyawe bibangamira ibyo kwiyegurira Imana n’ubugingo bwawe bwose (Matayo 16:24-26). Uzihatira gukomeza kugira ijisho ‘rireba neza,’ ni ukuvuga ryibanda mu buryo bugaragara neza ku Bwami bw’Imana no ku gukora ibyo ishaka (Matayo 6:22-24). Bityo rero, uzabona ko inama Imana itanga yo ‘kubahisha Uwiteka ubutunzi bwawe,’ ari igikundiro gishimishije.—Imigani 3:9.
Urubyiruko Rukwiriye Kwiganwa
19. Ni gute urubyiruko rwo mu bihe bya kera rwibutse Umuremyi warwo?
19 Igishimishije ni uko urubyiruko rwinshi, urwa kera n’urw’ubu, rwibutse Umuremyi warwo. Umwana muto Samweli yakomeje gushikama akora umurimo wo mu buturo atitaye ku myifatire y’ubwiyandarike y’abo yakoranaga na bo (1 Samweli 2:12-26). Umugore ureshya, ni ukuvuga umugore wa Potifari, ntiyashoboye gukururira umusore Yozefu mu gikorwa cy’ubusambanyi (Itangiriro 39:1-12). N’ubwo ‘yari umwana,’ Yeremiya yabwirizanyije ubutwari ahanganye n’ukurwanywa gukomeye (Yeremiya 1:6-8). Nta gutinya, umukobwa muto w’Umwisirayelikazi yabwiye umugaba w’ingabo ukomeye w’i Siriya kujya gushakira ubufasha muri Isirayeli, aho yashoboraga kwiga ibyerekeye Yehova (2 Abami 5:1-4). Umusore Daniyeli na bagenzi be bakomeje ukwizera kwabo igihe bageragezwaga ku bihereranye n’amategeko y’Imana arebana n’ibyo kurya. N’abasore Saduraka, Meshaki, na Abedenego, bahisemo kujugunywa mu itanura ryaka umuriro udasanzwe aho gukora ibinyuranye n’ubudahemuka bwabo ku Mana, bapfukamira igishushanyo.—Daniyeli 1:8, 17; 3:16-18; Kuva 20:5.
20. Ni gute urubyiruko rwinshi rwo muri iki gihe rwibutse Umuremyi warwo?
20 Muri iki gihe, urubyiruko rusaga 2.000, rufite imyaka 19 kugeza kuri 25, rukora ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova, muri Leta ya New York, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Abo bagize umubare muto gusa w’abakiri bato babarirwa mu bihumbi amagana, bibuka Umuremyi wabo ku isi hose. Kimwe na Yozefu wo mu gihe cya kera, banze gukora ibinyuranye n’isuku bagira mu bihereranye n’umuco. Benshi bumviye Imana aho kumvira abantu, igihe bahatirwaga guhitamo uwo bagombaga gukorera (Ibyakozwe 5:29). Mu mwaka wa 1946, uwitwa Henryka Zur wo muri Polonye ufite imyaka 15, yababajwe urubozo igihe yangaga gukora igikorwa cyo gusenga ibishushanyo by’idini. Umwe mu bamubabazaga yagize ati “ushobora kwizera ibyo ushaka byose, upfa gusa gukora ikimenyetso cy’umusaraba cya Gatolika.” Kubera ko yanze kubikora, bamukururiye mu ishyamba maze baramurasa, ibyiringiro bye by’ubuzima bw’iteka bitagize icyo bihungabanaho!b
21. Byaba ari iby’ubwenge kwitabira ukuhe gutumirwa, kandi ingaruka yaba iyihe?
21 Mbega ukuntu umutima wa Yehova ugomba kuba ususurutswa n’abakiri bato bagiye bamwibuka mu gihe cy’ibinyejana byinshi! Mbese, uzitabira itumira rye rigira riti “ujye wibuka Umuremyi wawe”? Nta gushidikanya, akwiriye kwibukwa! Ujye utekereza buri munsi ku bihereranye n’ibyo yagukoreye byose, n’ibyo azagukorera, maze witabire itumira rye rigira riti “mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye; kugira ngo mbone uko nsubiza untutse.”—Imigani 27:11.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 1953, ku ipaji ya 750.—Mu Cyongereza.
b Reba muri Annuaire des Témoins de Jéhovah 1994, ku mapaji ya 217-18, yanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni gute urubyiruko rushobora gufashwa kubona ko Imana ari nyakuri?
◻ Kwibuka Umuremyi wawe bishaka kuvuga iki?
◻ Amashuri twiga yagombye kudufasha kugera ku yihe ntego?
◻ Kuki ari iby’ingenzi gukoresha amafaranga yacu mu buryo burangwa n’ubwenge?
◻ Ni uruhe rubyiruko ukwiriye kwigana?
[Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Mbese, waba warigeze utekereza ku birebana n’impamvu ituma ujya kwiga?
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Mbese, wiga gukoresha amafaranga mu buryo burangwa n’ubwenge?