Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
© 2024 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
3-9 WERURWE
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 3
Garagaza ko wiringira Yehova
Imigani 3:5, 6—‘Ntukiringire ubwenge bwawe’
“Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose.” Tugaragaza ko twiringira Imana, iyo dukoze ibintu nk’uko ibishaka. Tugomba kwiringira Imana n’umutima wacu wose. Muri Bibiliya, akenshi ijambo “umutima” ryerekeza ku byiyumvo byacu, ni ukuvuga ibyifuzo byacu, ibitekerezo, intego zacu n’impamvu zidutera gukora ibintu. Ubwo rero, kwiringira Imana n’umutima wacu wose hakubiyemo ibirenze uko twiyumva. Ni umwanzuro dufata kubera ko twemera tudashidikanya ko Umuremyi wacu azi ibyatubera byiza.—Abaroma 12:1.
“Ntukishingikirize ku buhanga bwawe.” Tugomba kwishingikiriza ku Mana kubera ko tudashobora kwiringira ubwenge bwacu budatunganye. Turamutse twiyoboye cyangwa tukayoborwa n’ibyiyumvo byacu gusa, dushobora gufata imyanzuro isa naho ari myiza ariko amaherezo ikazaduteza akaga (Imigani 14:12; Yeremiya 17:9). Ubwenge bw’Imana buruta kure cyane ubwacu (Yesaya 55:8, 9). Iyo twemeye kuyoborwa n’ibitekerezo by’Imana, tugira ibyishimo.—Zaburi 1:1-3; Imigani 2:6-9; 16:20.
Imigani 3:5, 6—‘Ntukiringire ubwenge bwawe’
“Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose.” Mu buzima bwacu bwa buri munsi ndetse no mu myanzuro dufata, twagombye kumenya uko Imana ibona ibintu. Kugira ngo tubimenye, tugomba kuyisenga tuyisaba ko ituyobora kandi tugakurikiza ibyo dusoma mu Ijambo ryayo Bibiliya.—Zaburi 25:4; 2 Timoteyo 3:16, 17.
“Azagorora inzira zawe.” Imana igorora inzira zacu iyo idufasha gukurikiza amahame yayo akiranuka (Imigani 11:5). Bituma twirinda ibibazo bitari ngombwa, bityo tukagira ubuzima bushimishije.—Zaburi 19:7, 8; Yesaya 48:17, 18.
Komeza kujya mbere
Kubera ko umuntu yagiye anyura mu bintu byinshi bitandukanye, ashobora wenda kwibwira ati ‘imimerere iyi n’iyi nigeze kuyinyuramo. Nzi icyo ngomba gukora.’ Mbese, ibyo byaba ari iby’ubwenge? Mu Migani 3:7 haduha umuburo ugira uti “ntiwishime ubwenge bwawe.” Nta gushidikanya ko ibintu twagiye tunyuramo byagombye gutuma turushaho kubona ibintu byinshi tugomba kugenzura mu gihe dukemura ibibazo bitandukanye byo mu buzima. Ariko kandi, niba dufite amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, ibintu twagiye tunyuramo byagombye nanone gushimangira mu bwenge no mu mitima yacu ko dukeneye ko Yehova aduha umugisha kugira ngo tugire icyo tugeraho. Icyo gihe, amajyambere yacu ntagaragarira mu kuba duhangana n’ibibazo runaka dufite icyizere, ahubwo agaragarira mu kuba twihutira kwiyambaza Yehova kugira ngo aduhe ubuyobozi mu mibereho yacu. Agaragazwa no kuba twizeye ko nta kintu cyatugeraho Data wo mu ijuru atabyemeye, hamwe no kuba dukomeza kugirana na we imishyikirano irangwa n’icyizere kandi yuje urukundo.
Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Imigani
3:3. Twagombye guha agaciro kenshi umuco wo kugira imbabazi cyangwa ineza yuje urukundo n’uwo kugira umurava cyangwa kuba abanyakuri, kandi tukabigaragaza nk’uko twagaragaza urunigi rw’igiciro cyinshi. Tugomba kandi kwandika iyo mico ku mitima yacu, mbese ikaba kimwe mu bituranga.
10-16 WERURWE
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 4
“Rinda umutima wawe”
Warinda ute umutima wawe?
4 Mu Migani 4:23, ijambo “umutima” risobanura umuntu w’imbere. Mu yandi magambo, ryumvikanisha ibitekerezo byacu, ibyiyumvo byacu, intego zacu n’ibyifuzo byacu. Iryo jambo ryerekeza ku bo turi bo imbere, si uko tugaragara inyuma.
Warinda ute umutima wawe?
10 Niba twifuza kurinda umutima wacu, tugomba kumenya ibishobora kuwangiza kandi tukagira icyo dukora tutazuyaje. Ijambo ryahinduwemo ‘kurinda’ mu Migani 4:23, ritwibutsa akazi k’umurinzi. Mu gihe cy’Umwami Salomo, abarinzi bahagararaga hejuru y’inkuta z’umugi, babona umwanzi abugarije bakavuza intabaza. Ibyo bidufasha kumenya icyo tugomba gukora, kugira ngo Satani atangiza imitekerereze yacu.
11 Mu bihe bya kera, abarinzi b’umugi bakoranaga bya bugufi n’ababaga barinze amarembo (2 Sam 18:24-26). Bose bafatanyaga kurinda umugi, umwanzi yaza agasanga amarembo akinze neza (Neh 7:1-3). Umutimanama wacu watojwe na Bibiliya umeze nk’umurinzi w’umugi. Uratuburira iyo Satani agerageje kwangiza umutima wacu, ni ukuvuga ibitekerezo byacu, ibyiyumvo byacu, intego zacu cyangwa ibyifuzo byacu. Igihe cyose umutimanama wacu utuburiye, tuge tuwumvira, kandi mu buryo bw’ikigereranyo dukinge amarembo.
Warinda ute umutima wawe?
14 Niba dushaka kurinda umutima wacu, tugomba kwirinda ibitekerezo bibi, ariko nanone tukinjiza mu bwenge bwacu ibitekerezo byiza. Ongera utekereze ku rugero rw’umugi ukikijwe n’inkuta. Umurinzi w’amarembo yagombaga gukinga kugira ngo abanzi batinjira mu mugi. Ariko nanone hari igihe yasabwaga gukingura amarembo kugira ngo ibiribwa n’ibindi bintu bya ngombwa byinjire mu mugi. Kwanga gukingura amarembo, byashoboraga gutuma abaturage bicwa n’inzara. Natwe rero, tugomba gufungura imitima yacu, tukinjizamo ibitekerezo by’Imana.
“Rinda umutima wawe”
Kuki twagombye kurinda umutima wacu w’ikigereranyo? Imana yahumekeye Umwami Salomo, maze arandika ati “rinda umutima wawe kurusha ibindi byose bikwiriye kurindwa, kuko ari wo amasoko y’ubuzima aturukamo” (Imigani 4:23). Ubuzima bwacu ndetse n’ibyiringiro by’igihe kizaza, bishingiye ku mutima wacu w’ikigereranyo. Kubera iki? Ni ukubera ko Imana ireba ibiri mu mutima wacu (1 Samweli 16:7). Agaciro Imana iduha gashingira ku bo turi bo imbere, ni ukuvuga “umuntu uhishwe mu mutima.”—1 Petero 3:4.
Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ese uzakomeza gutegereza Yehova?
4 Mu Migani 4:18 hagira hati: “Inzira y’abakiranutsi ni nk’umucyo ukomeza kugenda wiyongera kugeza ku manywa y’ihangu.” Ayo magambo agaragaza ko Yehova ahishurira abantu umugambi we gahorogahoro. Icyakora ayo magambo ashobora no kudufasha kumva ukuntu Umukristo agenda agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka gahorogahoro. Gukura mu buryo bw’umwuka ntibiza hutihuti, ahubwo bifata igihe. Nitwiga Ijambo ry’Imana dushyizeho umwete kandi tugashyira mu bikorwa inama ritugira hamwe n’iz’umuryango wacu, bizatuma gahorogahoro tugira imico myiza nk’iyo Kristo yari afite. Nanone bizatuma turushaho kumenya Imana. Reka turebe urugero Yesu yatanze rudufasha kubyumva neza.
17-23 WERURWE
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 5
Jya wirinda ubusambanyi
Ushobora gukomeza kuba umuntu utanduye mu isi irimo abantu batwawe n’ubusambanyi
Muri uyu mugani, umuntu ufite imyifatire y’ubwiyandarike agereranywa n’umugore w’indaya. Amagambo akoresha ashuka umuntu aba aryohereye kurusha ubuki kandi yorohereye kurusha amavuta. Amagambo abantu bakoresha bashaka gushuka abandi ngo bakorane imibonano mpuzabitsina na yo ni uko aba ameze. Urugero, reka turebe ibyabaye ku mukobwa witwaga Amy wari ufite imyaka 27. Yari mwiza kandi yakoraga akazi k’ubunyamabanga. Yaravuze ati: “Umugabo dukorana anyitaho cyane kandi akambwira utugambo twiza igihe cyose abonye uburyo. Iyo umuntu yitaweho aba yumva ari byiza, ariko mba mbona rwose ko impamvu anyitaho cyane ari uko ashaka ko tuzagirana imibonano mpuzabitsina. Sinzigera nemera ko anshuka.” Tutabaye maso dushobora gushukwa n’utugambo turyohereye tw’umuntu ugerageza kudushuka ngo dusambane kuko tuba tutamenye icyo agamije. Kugira ngo atatugusha mu busambanyi tuba tugomba gukoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza.
Ushobora gukomeza kuba umuntu utanduye mu isi irimo abantu batwawe n’ubusambanyi
Ingaruka z’ubusambanyi zisharira nk’umuravumba kandi zikomeretsa nk’inkota ityaye ku mpande zombi. Zirababaza kandi zirica. Ubusambanyi butuma umuntu agira umutimanama umucira urubanza. Ikibabaje kurushaho bushobora gutuma umuntu atwita atabyiteguye cyangwa akandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Nanone iyo umuntu washatse asambanye bibabaza cyane uwo bashakanye. Igikorwa kimwe cy’ubusambanyi gishobora kugira ingaruka zibabaje cyane ku buryo zitakwibagirana. Rwose, ubusambanyi butera agahinda kenshi.
Ushobora gukomeza kuba umuntu utanduye mu isi irimo abantu batwawe n’ubusambanyi
Tugomba gukora uko dushoboye tukirinda abantu bashobora kudushora mu busambanyi. Ibyo twabikora twirinda indirimbo, filime n’indi myidagaduro birimo amagambo aganisha ku busambanyi cyangwa porunogarafiya (Imigani 6:27; 1 Abakorinto 15:33; Abefeso 5:3-5). Twaba tugaragaje ubwenge twirinze ibintu abandi bakuririraho badushuka, urugero nk’agakungu cyangwa imyambarire no kwirimbisha mu buryo budakwiriye.—1 Timoteyo 4:8; 1 Petero 3:3, 4.
Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ushobora gukomeza kuba umuntu utanduye mu isi irimo abantu batwawe n’ubusambanyi
Salomo yagaragaje neza ingaruka zibabaje zigera ku muntu wishora mu busambanyi. Iyo umuntu asambana abandi baramugaya kandi bakamutakariza icyizere. None se ubwo birakwiriye ko guhaza irari ry’ibitsina bituma twitesha agaciro cyangwa tukagatesha abandi? Mu by’ukuri kugirana imibonano mpuzabitsina n’umuntu mutashakanye bigaragaza ko utiyubaha.
24-30 WERURWE
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 6
Ni ayahe masomo twavana ku kimonyo?
it-1-E 115 par. 1-2
Ikimonyo
‘Ubwenge Imana yakiremanye.’ ‘Ubwenge’ ibimonyo bikoresha ntibuturuka ku bushobozi bifite bwo gutekereza, ahubwo ni ubwo Imana yabiremanye. Bibiliya ivuga ko ikimonyo “gitegura ibyokurya byacyo mu mpeshyi, kandi kigakusanya ibyokurya byacyo mu gihe cyo gusarura imyaka” (Img 6:8). Hari Ubwoko bw’ibimonyo bukunze kuba muri Palesitina bavuga ko bisarura cyangwa bihinga (Messor semirufus). Ibyo bimonyo bibika ibinyampeke byinshi mu gihe cy’ubushyuhe kugira ngo bizabikoreshe mu gihe cy’imbeho nyinshi, igihe kubona ibyokurya biba bitoroshye. Ibyo bimonyo bikunda kuboneka ahantu bahurira imyaka kuko haba hari ibinyampeke byinshi. Iyo imvura iguye ikagera aho byari byarabitse ibinyampeke byabyo, ibyo bimonyo birabisohora, bikajya kubyanika. Bavuga ko nanone ibyo bimonyo bivanaho agace k’ikinyampeke kari aho kimerera, kugira ngo ibyo binyampeke bitazamerera aho bibitse. Nanone Ibyo bimonyo bizwiho gukora inzira igaragara neza kandi bigasasa ibishishwa by’ibinyampeke ku muryango w’umwobo wabyo.
Icyo twabyigiraho. Gusuzuma muri make imiterere y’ibyo bimonyo, bituma duha agaciro inama igira iti: “Wa munebwe we, sanga ikimonyo, witegereze uko gikora maze ube umunyabwenge” (Img 6:6). Ubwenge Imana yabiremanye butuma bibika ibizabitunga mu gihe kizaza. Nanone bizwiho kudacika intege no kwiyemeza, kubera ko inshuro nyinshi bishobora kwikorera cyangwa gukurura ibintu bifite uburemere bukubye kabiri uburemere bwabyo cyangwa burenzeho. Bikora uko bishoboye bikarangiza umurimo byiyemeje kandi ntibicogora n’iyo byagwa, cyangwa biri gukorera ahantu hanyerera cyangwa ahantu hahanamye. Nanone bizwiho gukorera hamwe kandi aho biba hagahora hasukuye cyane. Byita kuri bigenzi byabyo, bigafasha ibyakomeretse cyangwa ibyananiwe bikabisubiza mu mwobo bibamo.
Rinda izina ryawe
None se kimwe n’ikimonyo, natwe ntitwagombye kuba abanyamwete? Gukorana umwete no guhatanira kurushaho kunoza umurimo wacu bitubera byiza twaba ducungwa cyangwa tudacungwa. Ni koko, igihe turi ku ishuri, ku kazi n’igihe twifatanya mu mirimo y’iby’umwuka, twagombye gukora uko dushoboye kose. Nk’uko ikimonyo cyungukirwa n’umwete kigira, ni na ko Imana yifuza ko ‘tunezezwa n’ibyiza by’imirimo yacu yose.’ (Umubwiriza 3:13, 22; 5:17, umurongo wa 18 muri Biblia Yera.) Umutimanama ukeye no kunyurwa mu buryo bwa bwite ni zo ngororano dukesha gukorana umwete.—Umubwiriza 5:11, umurongo wa 12 muri Biblia Yera.
Salomo yakoresheje ibibazo bibiri bibyutsa amatsiko kugira ngo agerageze kuvana umunebwe mu bunebwe bwe, agira ati “uzasinzira ugez[e] ryari, wa munyabute we? Uzakanguka ryari?” Mu kwigana amagambo avugwa n’umunebwe, umwami yongeraho ati “‘henga nsinzire gato; nihweture kanzinya; kandi nipfunyapfunye nsinzire’; nuko ubukene buzakugeraho nk’umwambuzi, n’ubutindi bugutere nk’ingabo” (Imigani 6:9-11). Mu gihe umunebwe aba yigaramiye aho, ubukene bumufata bufite umuvuduko nk’uw’umwambuzi, kandi ubutindi bukamutera bumeze nk’umuntu witwaje intwaro. Imirima y’umunebwe ntitinda kurara kandi ikuzura ibyatsi by’ibisura (Imigani 24:30, 31). Umushinga we w’ubucuruzi uhomba mu gihe gito. Umukoresha yakwihanganira umunebwe akageza ryari? Kandi se umunyeshuri ugira ubunebwe cyane ku buryo adashobora kwiga yakwitega kugira amanota meza mu ishuri?
Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Rinda izina ryawe
Ibintu birindwi bivugwa mu Migani ni ibintu by’ibanze bikubiyemo ibindi bintu bibi by’ubwoko bwose. Kugaragaza “ubwibone” no “gucura imigambi mibi,” ni ibyaha umuntu akora yabitekerejeho. “Kubeshya” no “gushinja abandi ibinyoma,” ni ibyaha umuntu akora binyuze mu byo avuga. “Kwica abantu b’inzirakarengane” n’“ubugizi bwa nabi” ni ibikorwa bibi. Nanone Yehova yanga cyane umuntu ushimishwa no guteza amakimbirane mu bavandimwe bari basanzwe babanye amahoro. Kuba ibyo bintu byiyongera bikava kuri bitandatu bikaba birindwi, bigaragaza ko urutonde rwabyo rutarangiye, kubera ko buri gihe abantu bahora bongera ibikorwa byabo bibi.
31 WERURWE–6 MATA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 7
Jya wirinda ibintu byatuma ugwa mu bishuko
“Wumvire amategeko yanjye kugira ngo ubeho”
Idirishya Salomo yareberagamo hanze ryari rifite giriyaje, uko bigaragara zikaba zari zikozwe mu duti. Hari ku mugoroba kandi butangiye kwira, ku buryo umuntu atabonaga neza. Yabonye umusore washoboraga guhura n’akaga mu buryo bworoshye. Uwo musore ntiyagiraga ubwenge kubera ko atarangwaga n’ubushishozi kandi akaba atarashoboraga kwiyumvisha ibintu neza. Birashoboka ko yari azi abantu batuye muri ako gace n’ibyashoboraga kumubaho mu gihe agendagenda ahantu nk’aho. Uwo musore yaraje agera hafi y’aho umugore yari atuye maze yerekeza ku nzu ye. Uwo mugore ni nde? Kandi se yakoraga iki?
“Wumvire amategeko yanjye kugira ngo ubeho”
Uwo mugore yarebye umusore adafite isoni, amuvugisha yifitiye icyizere maze amubwira utugambo turyohereye. Ikintu cyose yajyaga kukivuga yabanje kugitekerezaho yitonze kugira ngo abone uko ashukashuka uwo musore. Uwo mugore yatangiye avuga ko uwo munsi yari yatanze ibitambo bisangirwa, kandi ko yari yakoze ibyo yasezeranyije Imana, kugira ngo yigire nkaho ari umukiranutsi cyangwa ko ari umuntu ukunda Imana. Ibitambo bisangirwa byatambirwaga mu rusengero rw’i Yerusalemu, byabaga bigizwe n’inyama, ifu, amavuta na divayi (Abalewi 19:5, 6; 22:21; Kubara 15:8-10). Kubera ko uwabaga yatanze icyo gitambo yashoboraga gufataho ibyo ajyana mu rugo akajya gusangira n’abagize umuryango we, uwo mugore yumvikanishaga ko mu nzu ye harimo ibyokurya n’ibyo kunywa byinshi. Icyo yashakaga kuvuga kirumvikana neza: yashakaga kuvuga ko uwo musore nagera iwe ari bwishime. Uwo mugore yari yasohotse iwe nta kindi kimujyanye uretse gushakisha uwo musore gusa. Ibintu nk’ibyo bigize uwo bibaho byaba bibabaje cyane. Hari umuhanga mu bya Bibiliya wavuze ati: “Mu by’ukuri yari yagiye gushakisha umuntu runaka. Ariko se uwo musore ni we koko yashakaga? Umuntu utagira ubwenge, umeze nk’uwo musore, ni we wenyine wari kwemera amagambo y’uwo mugore.”
Uwo mugore yari yakoze ibishoboka byose kugira ngo ashukashuke uwo musore. Yari yambaye imyenda iri bumukurure. Yamubwiye utugambo turyoshye, aramuhobera kandi aramusoma. Nyuma noneho yamubwiye ukuntu yari afite parufe ihumura neza. Yaramubwiye ati: “Uburiri bwanjye nabushasheho imyenda myiza, Imyenda yo muri Egiputa ifite amabara menshi. Nabuteyeho parufe ihumura neza ikozwe mu ishangi, umusagavu na sinamoni” (Imigani 7:16, 17). Yari yashashe neza uburiri bwe akoresheje amashuka y’amabara meza, yavaga muri Egiputa. Yari yanabuteyeho parufe nziza ihumura neza.
Yakomeje amubwira ati: “Ngwino tunywe urukundo rwacu dushire inyota tugeze mu gitondo, twishimane kandi tugaragarizanye urukundo.” Uko byumvikana, ntiyarimo amutumira ngo basangire ibyokurya ibi bisanzwe. Ahubwo yarimo amusezeranya ko bari bwishimire kugirana imibonano mpuzabitsina. Uwo musore yumvise ubwo butumire bumuteye amatsiko, ari bwiza cyane kandi bushishikaje. Kugira ngo uwo mugore arusheho kumushishikariza kubwemera, yaramubwiye ati: “Umugabo wanjye ntahari. Yagiye mu rugendo rwa kure. Yagiye yitwaje amafaranga menshi, kandi azagaruka mu rugo mu mpera z’ukwezi” (Imigani 7:18-20). Yamwijeje ko bari kuba bafite umutekano kubera ko umugabo we yari yaragiye mu rugendo rw’ubucuruzi, kandi akaba yari kuzagaruka hashize igihe kirekire. Uwo mugore yashutse uwo musore abyitondeye. Bibiliya ivuga ko ‘yamuyobeje akoresheje ubuhanga bwe bwinshi bwo kwemeza, akamushukisha utugambo turyohereye’ (Imigani 7:21). Kugira ngo umuntu atsinde igishuko nk’icyo bisaba ko aba yariyemeje kwigana Yozefu wari ufite amahame agenderaho (Intangiriro 39:9, 12). Ese uwo musore ni ko yari ameze?
“Wumvire amategeko yanjye kugira ngo ubeho”
Uwo musore yumvise adashobora kwanga ubwo butumire. Kubera ko nta bwenge yagiraga, yakomeje kumukurikira ameze “nk’ikimasa kigiye kubagwa.” Kimwe n’uko umuntu baboshye adashobora gucika igihano cye, ni na ko uwo musore adashobora gucika icyaha. Ntiyigeze abona ko ibyo agiye gukora bishobora kumuteza akaga, “kugeza ubwo umwambi wamuhinguranyije umwijima,” ni ukuvuga igihe yagerwagaho n’ingaruka z’ibyo yakoze, zashoboraga gutuma apfa. Yashoboraga kwicwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ariko nanone, ubucuti yari afitanye na Yehova bwashoboraga kwangirika, ‘bigashyira ubuzima bwe mu kaga.’ Yagezweho n’ingaruka zikomeye kandi yakoze icyaha Imana ibona ko gikomeye cyane. Yishyiriye urupfu, nk’uko inyoni iguruka ikagwa mu mutego.
Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
“Wumvire amategeko yanjye kugira ngo ubeho”
Salomo akomeza agira ati: “Ujye uhora uyibuka nk’aho ahambiriye ku ntoki zawe, kandi ujye uyahoza ku mutima wawe” (Imigani 7:3). Nk’uko intoki zacu duhora tuzireba imbere yacu kandi zikaba zidufasha cyane mu byo dukora, ibyo twiga mu Byanditswe cyangwa ubumenyi dukura muri Bibiliya, bigomba guhora bitwibutsa ibyo Imana ishaka kandi bikatuyobora mu byo dukora byose. Tugomba guhora tubyibuka bikaba bimwe mu bituranga.
7-13 MATA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 8
Tega amatwi ubwenge bwa Yesu
“Nkunda Data”
7 Ku murongo wa 22, bwenge agira ati “Yehova ubwe atangira kurema ni jye yahereyeho, ndi uwa mbere mu byo yaremye kera cyane.” Ubwenge ubu busanzwe si bwo buvugwa hano kubera ko ubwenge butigeze buremwa. Ntibwagize intangiriro kubera ko Yehova yahozeho, kandi yari afite ubwenge uhereye kera kose (Zaburi 90:2). Ariko kandi, Umwana w’Imana we yari “imfura mu byaremwe byose.” Yararemwe; yari uwa mbere mu byo Yehova yaremye kera cyane (Abakolosayi 1:15). Umwana yariho mbere y’uko isi n’ijuru biremwa, nk’uko bivugwa mu Migani. Kandi kubera ko yari Jambo, ni ukuvuga Umuvugizi w’Imana, yagaragaje mu buryo butunganye ubwenge bwa Yehova.—Yohana 1:1.
“Nkunda Data”
8 Umwana w’Imana yakoraga iki muri icyo gihe kirekire cyane yamaze mbere y’uko aza ku isi? Umurongo wa 30 utubwira ko yabaga iruhande rw’Imana ari “umukozi w’umuhanga.” Ibyo bisobanura iki? Mu Bakolosayi 1:16 habisobanura hagira hati “yakoreshejwe mu kurema ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi . . . Ibindi byose byaremwe binyuze kuri we, kandi ni we byaremewe.” Bityo, Yehova Umuremyi yakoresheje Umwana we wari Umukozi w’umuhanga kugira ngo areme ibindi biremwa byose, uhereye ku biremwa by’umwuka byo mu ijuru, ukagera ku isanzure ry’ikirere n’isi hamwe n’ibinyabuzima bihambaye biyiriho, ibimera n’inyamaswa, ukagera ku biremwa bihebuje byo ku isi ari byo abantu. Mu buryo runaka dushobora kugereranya ubufatanye bwari hagati y’Umwana na Se n’ukuntu umuhanga mu guhanga ibishushanyo mbonera afatanya n’umwubatsi, ufata igishushanyo mbonera cyakoranywe ubuhanga akakibyazamo inyubako. Iyo dutangajwe na kimwe mu byaremwe, mu by’ukuri tuba dusingiza Umuhanzi Mukuru (Zaburi 19:1). Icyakora, nanone dushobora kwibuka ubufatanye bushimishije kandi bwamaze igihe kirekire bwari hagati y’Umuremyi n’“umukozi w’umuhanga.”
9 Iyo abantu babiri badatunganye bakorana, hari igihe kumvikana bibagora. Ariko si ko byari bimeze kuri Yehova n’Umwana we! Umwana yamaze imyaka itabarika akorana na Se, kandi ‘yahoraga yishimye imbere ye’ (Imigani 8:30). Koko rero, yishimiraga kuba ari kumwe na Se, kandi na Se ni uko. Ni ibisanzwe ko uko Umwana yakuraga ari na ko yarushagaho kumera nka Se, akitoza kwigana imico y’Imana. Ntibitangaje rero kuba umurunga wahuzaga Umwana na Se wararushijeho gukomera! Birakwiriye rero ko witwa umurunga w’urukundo umaze igihe kirekire kandi ukomeye kurusha iyindi yose mu ijuru no ku isi.
Tumenye Yesu, we Dawidi mukuru akaba na Salomo mukuru
14 Umuntu umwe gusa ni we warushije Salomo ubwenge mu buryo bugaragara. Uwo muntu ni Yesu Kristo, wavuze ko ‘aruta Salomo’ (Mat 12:42). Yesu yavugaga “amagambo y’ubuzima bw’iteka” (Yoh 6:68). Urugero, Ikibwiriza cyo ku Musozi cyagize ibindi bintu kivuga ku bihereranye n’amahame ari mu migani imwe n’imwe ya Salomo. Salomo yasobanuye ibintu byinshi bituma umuntu usenga Yehova agira ibyishimo (Imig 3:13; 8:32, 33; 14:21; 16:20). Yesu yatsindagirije ko ibyishimo nyakuri bizanwa no gukora ibintu bifitanye isano no gusenga Yehova, hamwe n’isohozwa ry’imigambi ye. Yagize ati “abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo” (Mat 5:3). Abantu bakurikiza amahame ari mu nyigisho za Yesu barushaho kugirana na Yehova, we ‘soko y’ubugingo,’ imishyikirano ya bugufi (Zab 36:10; Imig 22:11; Mat 5:8). Kristo agereranya ‘ubwenge bw’[Imana]’ (1 Kor 1:24, 30). Kubera ko Yesu Kristo ari Umwami Mesiya, afite “umwuka w’ubwenge.”—Yes 11:2.
Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
“Ubwenge burahamagara”—Ese wumva ijwi ryabwo?
▪ Hari igitabo cyavuze ko Bibiliya ari cyo “gitabo cyakwirakwijwe kurusha ibindi mu mateka. Cyahinduwe kenshi kandi gihindurwa mu ndimi nyinshi kurusha ikindi gitabo icyo ari cyo cyose” (The World Book Encyclopedia). Bibiliya yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo, iboneka mu ndimi 2.600, ku buryo abantu barenga 90 ku ijana by’abatuye isi bashobora kuyibona.
▪ Nanone ubwenge ‘bukomeza guhamagara’ nyaguhamagara. Muri Matayo 24:14 hagira hati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka [y’iyi si] ibone kuza.”
14-20 MATA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 9
Jya uba umunyabwenge aho kuba umwirasi
Jya wumva “amagambo y’abanyabwenge”
4 Tuvugishije ukuri, hari igihe umuntu atugira inama, kuyemera bikatugora. Hari n’igihe turakara. Kubera iki? Ubundi kubera ko twemera ko tudatunganye, kwemera amakosa twakoze byagombye kutworohera. Nyamara iyo hagize utugira inama akatwereka ikosa twakoze, hari igihe kuyemera bitugora. (Soma mu Mubwiriza 7:9.) Hari n’igihe dutangira kwisobanura. Ushobora kwibaza impamvu yakugiriye iyo nama cyangwa ukababazwa n’uburyo yayikugiriyemo. Ushobora no gutangira kumuvuga nabi, ugatangira gutekereza uti: “Uriya angira inama nka nde? Ubundi se we nta makosa agira?” Ibyo bishobora gutuma utumvira inama akugiriye, ukajya kwishakira abakubwira ibyo amatwi yawe ashaka kumva.
Jya wumva “amagambo y’abanyabwenge”
12 Ni iki cyadufasha kwemera inama tugiriwe? Tugomba kwicisha bugufi, tukibuka ko tudatunganye. Ni yo mpamvu hari igihe umuntu akora ibintu, nyuma yabitekerezaho akibaza niba yari muzima cyangwa niba yari afite ikindi kibazo. Nk’uko twabibonye, hari igihe Yobu yabonaga ibintu mu buryo budakwiriye. Ariko yaje kwikosora kandi Yehova yamuhaye umugisha. Kubera iki? Ni ukubera ko yicishaga bugufi. Yabigaragaje igihe yemeraga inama Elihu yamugiriye, nubwo Yobu yamurutaga cyane (Yobu 32:6, 7). Nanone kwicisha bugufi, bizatuma twemera inama tugiriwe, nubwo dushobora kumva tutari tuyikwiriye cyangwa tuyihawe n’umuntu turuta. Umusaza w’itorero wo muri Kanada yaravuze ati: “Nta cyo twageraho tudafite umuntu utugira inama.” Twese twifuza kurushaho kugaragaza imbuto z’umwuka no gukora neza umurimo wo kubwiriza. Ubwo rero dukeneye abantu batugira inama kugira ngo tubigereho.—Soma muri Zaburi 141:5.
13 Jya ubona ko inama ugiriwe igaragaza ko Yehova agukunda. Yehova atwifuriza ibyiza (Imig 4:20-22). Ubwo rero, iyo atugiriye inama akoresheje Ijambo rye, ibitabo by’umuryango wacu cyangwa Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka, aba atweretse ko adukunda. Nk’uko mu Baheburayo 12:9, 10 habivuga, abikora “ku bw’inyungu zacu.”
14 Jya wibanda ku nama umuntu yakugiriye aho kwibanda ku buryo yayikugiriyemo. Hari igihe umuntu akugira inama, ariko ukumva yayikugiriye mu buryo budakwiriye. Birumvikana ko iyo umuntu agiye kugira undi inama, akwiriye kubikora mu buryo bwiza kugira ngo uwo ayigira ayemere bitamugoye (Gal 6:1). Ariko nanone, umuntu ugiriwe inama na we, agomba kwibanda ku nama ahawe, aho kwibanda ku buryo ayigiriwemo. Dushobora kwibaza tuti: “Ese nubwo ntashimishijwe n’uburyo nagiriwemo inama, kuyumvira nta cyo byamarira? Ese sinakwirengagiza amakosa y’uwangiriye inama, nkita ku nama yangiriye?” Kumvira inama tugiriwe, bigaragaza ko turi abanyabwenge.—Imig 15:31.
‘[Ubwenge] buzatugwiriza iminsi’
Umunyabwenge we yitabira gucyahwa mu buryo bunyuranye n’uko bigenda ku mukobanyi. Salomo yagize ati “ariko nuhana umunyabwenge, azagukunda. Bwiriza umunyabwenge, kandi azarushaho kugira ubwenge” (Imigani 9:8b, 9a). Umunyabwenge aba azi ko “nta gihano kinezeza ukigihanwa, ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo” (Abaheburayo 12:11). N’ubwo inama ishobora gusa n’aho ibabaje, kuki twakwirirwa tuyirwanya cyangwa ngo twihagarareho niba kuyemera byatuma turushaho kuba abanyabwenge?
Umwami w’umunyabwenge akomeza agira ati “igisha umukiranutsi, kandi azunguka kumenya” (Imigani 9:9b). Nta muntu n’umwe uzi ubwenge cyane cyangwa ukuze cyane ku buryo atagira ibintu akomeza kungukaho ubumenyi. Mbega ukuntu bishimisha kubona n’abantu bageze mu za bukuru bemera ukuri kandi bakiyegurira Yehova! Nimucyo natwe twihatire gukomeza kugira ubushake bwo kwiga no gukomeza gukoresha ubwonko bwacu.
‘[Ubwenge] buzatugwiriza iminsi’
Kwihatira kunguka ubwenge ni inshingano itureba mu buryo bwa bwite. Mu gutsindagiriza ibyo, Salomo yagize ati “niba uri umunyabwenge, ubwo bwenge ni wowe ubwigiriye ku bwawe kandi nukobana ni wowe biziberaho ubwawe” (Imigani 9:12). Iyo umuntu ari umunyabwenge, ni we ubwe bizanira inyungu, kandi umukobanyi ni we nyirabayazana w’imibabaro ye. Koko rero, icyo tubibye ni cyo dusarura. Bityo rero, nimucyo ‘dutegere ubwenge amatwi.’—Imigani 2:2.
Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Imigani
9:17—“Amazi yibwe” ni iki, kandi se kuki ‘aryoha’? Kubera ko Bibiliya igereranya ibyishimo bibonerwa mu mibonano mpuzabitsina y’abashakanye no kunywa amazi afutse yo mu iriba, amazi yibwe agereranya imibonano mpuzabitsina y’abantu batashakanye ikorerwa mu bwihisho (Imigani 5:15-17). Iyo abakoze iyo mibonano mpuzabitsina badafashwe, bituma ayo mazi asa n’aho aryoshye.
21-27 MATA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 10
Umuntu yabona ate ibyishimo nyakuri?
‘Umukiranutsi ni we uzahabwa imigisha’
Umukiranutsi yungukirwa no mu bundi buryo. “Ukoresha ukuboko kudeha azakena; ariko ukuboko k’umunyamwete gutera ubukire. Usarura mu cyi, ni umwana ufite ubwenge; ariko uryamīra mu isarura ni umwana ukoza isoni.”—Imigani 10:4, 5.
Amagambo umwami yabwiye abakozi mu gihe cy’isarura afite ireme mu buryo bwihariye. Mu isarura si igihe cyo kuryamira. Ni igihe cyo gukorana umwete kandi umuntu agakora amasaha menshi. Mu by’ukuri, kiba ari igihe cyo kuzirikana ko ibintu byihutirwa.
Mu kuzirikana umurimo wo gusarura abantu, aho kuba uw’ibinyampeke, Yesu yabwiye abigishwa be ati “ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake: nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa [Yehova Imana], yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye” (Matayo 9:35-38). Mu mwaka wa 2000, abantu basaga miriyoni 14 bateranye mu Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu—umubare ukubye incuro ebyiri zisaga uw’Abahamya ba Yehova. None se, ni nde ushobora guhakana ko ‘imirima imaze kwera ngo isarurwe’ (Yohana 4:35)? Abasenga Imana by’ukuri basaba Nyir’ibisarurwa kugira ngo yohereze abasaruzi, mu gihe na bo ubwabo bihata mu murimo wo guhindura abantu abigishwa mu buryo buhuje n’amasengesho yabo (Matayo 28:19, 20). Kandi se, mbega ukuntu Yehova yahiriye imihati yabo mu buryo bukungahaye! Mu mwaka w’umurimo wa 2000, habatijwe abantu bashya basaga 280.000. Abo na bo bihatira kuba abigisha b’Ijambo ry’Imana. Turifuza ko twazabonera ibyishimo no kunyurwa muri iki gihe cy’isarura binyuriye mu kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo guhindura abantu abigishwa.
Gendera mu ‘nzira yo gutungana’
Salomo yerekeje ku kamaro ko gukiranuka. Yagize ati “ubutunzi bw’umukire bumubera umudugudu ukomeye: ibitsemba abatindi ni ubukene bwabo. Umurimo w’umukiranutsi werekeye ku bugingo; inyungu z’umunyabyaha zerekeye ku byaha.”—Imigani 10:15, 16.
Ubutunzi bushobora kutubera uburinzi mu bintu runaka tuba tutazi uko bizagenda mu buzima, nk’uko umudugudu ugoswe n’inkike utuma abawutuye bagira umutekano mu rugero runaka. Kandi ubukene bushobora gutsembaho ibintu mu gihe habayeho ibintu bitari byitezwe (Umubwiriza 7:12). Ariko kandi, umwami w’umunyabwenge ashobora kuba yarashakaga kumvikanisha ko hari akaga kagendana n’ibyo byombi, byaba ubukire cyangwa ubukene. Umukire ashobora kubangukirwa no kwiringira byimazeyo ubutunzi bwe, yibwira ko ibintu atunze by’agaciro ‘bimugose nk’inkike ndende zihomye’ (Imigani 18:11). Kandi umukene ashobora kwibeshya akibwira ko ubukene bwe butuma atagira ibyiringiro ku bihereranye n’imibereho ye y’igihe kizaza. Nguko uko ibyo byombi bituma umuntu ananirwa kwihesha izina ryiza imbere y’Imana.
it-1-E 340
Umugisha
Yehova aha abantu umugisha. “Umugisha Yehova atanga ni wo uzana ubukire, kandi nta mibabaro awongeraho” (Img 10:22). Yehova aha umugisha abo yemera mu gihe abarinda, agatuma bamererwa neza, akabayobora, agatuma ibyo bakora bigenda neza kandi akabaha ibyo bakeneye. Ibyo byose bituma babaho bishimye.
Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ibyishimo biterwa no kuba indahemuka
18 “Umugisha Uwiteka atanga” ni wo watumye ubwoko bwe bugira uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka. Kandi tuzi neza ko “nta mubabaro yongeraho” (Imigani 10:22). None se kuki ibigeragezo bigera ku bantu b’indahemuka ku Mana bigatuma bagira imibabaro myinshi? Hari impamvu eshatu z’ingenzi zituma tugerwaho n’ibibazo. (1) Kamere yacu ibogamira ku cyaha (Itangiriro 6:5; 8:21; Yakobo 1:14, 15). (2) Satani n’abadayimoni be (Abefeso 6:11, 12). (3) Iyi si mbi (Yohana 15:19). Nubwo Yehova areka ibibi bikatugeraho, si we ubiduteza. N’ubundi kandi “gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo” (Yakobo 1:17). Mu migisha Yehova aduha nta mibabaro ibamo.
28 MATA–4 GICURASI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 11
Ntukabivuge!
Abakiranutsi bayoborwa no gushikama
Nanone kandi, gushikama kw’abakiranutsi n’ububi bw’abanyabyaha bigira ingaruka ku bandi bantu. Umwami wa Isirayeli yaravuze ati “utubaha Imana yicisha mugenzi we akanwa ke; ariko umukiranutsi azikirisha ubwenge bwe” (Imigani 11:9). Ni nde wahakana ko gusebanya, amazimwe yangiza, amagambo ateye isoni n’ibiganiro bitagira umumaro byangiza abandi? Ku rundi ruhande, ibyo umukiranutsi avuga biba bitanduye, ari ibintu yabanje gutekerezaho kandi abivuga azirikana abandi. Akizwa n’ubwenge bitewe n’uko gushikama kwe kumufasha gutekereza ku bintu akabona ibihamya bikenewe kugira ngo agaragaze ko abamushinja bavuga ibinyoma.
Abakiranutsi bayoborwa no gushikama
Abaturage baba mu mudugudu bafite imyifatire yo gukiranuka, bimakaza amahoro kandi bagatuma abandi bantu bo muri uwo mudugudu bamererwa neza kandi bakabubaka. Nguko uko umudugudu ushyirwa hejuru—ugakungahara. Abavuga amagambo asebanya, akomeretsa abandi kandi bakavuga ibintu bikocamye, bateza imyiryane, kubura ibyishimo, amacakubiri n’akaduruvayo. Ibyo ni ko biri mu buryo bwihariye, cyane cyane iyo abo bantu bafite imyanya yo hejuru. Bene uwo mudugudu urangwa n’imivurungano, kurya ruswa no guhenebera mu by’umuco kandi wenda no mu byerekeye ubukungu.
Ihame riboneka mu Migani 11:11 rinareba abagize ubwoko bwa Yehova mu gihe bifatanya mu matorero yabo agereranywa n’umudugudu. Iyo ubutware mu itorero bufitwe n’abantu bakuze mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga abantu b’abakiranutsi bayoborwa no gushikama, usanga iryo torero ari itsinda ry’abantu barangwa n’ibyishimo, bashabutse kandi bafite umutima wo gufashanya, ibyo bikaba bihesha Imana icyubahiro. Yehova aha imigisha iryo torero, kandi rigira uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka. Rimwe na rimwe, abantu bake gusa bashobora kuba batishimye kandi bakumva batanyuzwe, banenga abandi babashakishaho amakosa kandi bakavugana ubukana ibihereranye n’uburyo ibintu birimo bikorwa, bameze nk’‘umuzi usharira’ ushobora gukwira hose maze ugahumanya indi yari isanzwe idahumanye (Abaheburayo 12:15). Bene abo akenshi usanga baba bifuza kugira ubundi butware no kurushaho gukomera. Bakwirakwiza ibihuha by’uko mu itorero cyangwa mu basaza hari akarengane, urwikekwe rushingiye ku moko, cyangwa ibindi bintu nk’ibyo. Iminwa yabo ishobora rwose gutuma mu itorero havuka amacakubiri. Mbese, ntitwagombye kwima amatwi ibyo bavuga maze tugahatanira kuba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka bagira uruhare mu kwimakaza amahoro n’ubumwe mu itorero?
Abakiranutsi bayoborwa no gushikama
Mbega ukuntu umuntu utajijutse, cyangwa ‘utagira umutima’ yonona byinshi! Akomeza kuvugagura ibigambo bitagira rutangira ku buryo agera ubwo avuga amagambo asebanya cyangwa atukana. Abasaza bashyizweho bagomba kwihutira guhagarika ibyo bintu bibi bishobora kugira ingaruka mbi ku itorero. Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku muntu ‘utagira umutima,’ umuntu ujijutse we aba azi igihe agomba gucecekera. Aho kugira ngo amene ibanga, arabiceceka. Kubera ko umuntu ujijutse aba azi ko guhuragura ibigambo ibi bitagira rutangira bishobora guteza akaga, agira ‘umutima w’umurava.’ Ni indahemuka kuri bagenzi be bahuje ukwizera kandi ntamena ibanga rishobora gushyira bagenzi be mu kaga. Mbega ukuntu bene abo bantu bakomeza gushikama ari imigisha ku itorero!
Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
g20.1 11, agasanduku
Uko warwanya imihangayiko
“JYA UGIRIRA ABANDI NEZA”
“Umugabo w’umugwaneza bimugirira akamaro, Ariko umuntu w’umugome yikururira ibibazo.”—IMIGANI 11:17.
Mu gitabo kivuga ku bijyanye n’imihangayiko, harimo ingingo ivuga ngo: “Jya urwanya imihangayiko ugirira abandi neza.” Dogiteri Tim Cantopher wanditse icyo gitabo, yavuze ko kugirira abandi neza bishobora gutuma umuntu agira ubuzima bwiza kandi akagira ibyishimo. Ariko umuntu w’umugome ntagira ibyishimo kuko abandi bamwanga kandi bakamugendera kure.
Nanone kwiyitaho bishobora kutugabanyiriza imihangayiko. Urugero, ntitwagombye gukora ibyo tudashoboye ariko nanone ntitwagombye kuba abanebwe. Wibuke ko Yesu yagize ati: “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”—Mariko 12:31.