ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yararakaye yica umuntu
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Abeli ari guha Yehova ituro ariko Kayini yarakaye

      IGICE CYA 4

      Yararakaye yica umuntu

      Adamu na Eva bamaze kuva mu busitani bwa Edeni, babyaye abana benshi. Umwana wabo wa mbere witwaga Kayini, yabaye umuhinzi. Uwa kabiri witwaga Abeli, yabaye umworozi.

      Umunsi umwe, Kayini na Abeli batuye Yehova amaturo. Ese ituro uzi icyo ari cyo? Ituro ni impano iba yihariye. Yehova yashimishijwe n’ituro rya Abeli ariko ntiyashimishwa n’irya Kayini. Ibyo byatumye Kayini arakara cyane. Yehova yagiriye inama Kayini, amubwira ko ubwo burakari bwari gutuma akora ikintu kibi. Ariko Kayini yanze kumva.

      Kayini yabwiye Abeli ati: “Ngwino tujyane mu murima.” Igihe bariyo bonyine, Kayini yakubise murumuna we aramwica. Yehova yakoze iki? Yahannye Kayini, aramwirukana, ajya kuba kure cyane y’umuryango we. Ntiyari yemerewe kugaruka iwabo.

      Kayini agiye kwicira Abeli mu murima

      Ese hari icyo ibyo bitwigisha? Iyo ibintu bitagenze nk’uko twabishakaga, dushobora kumva dutangiye kurakara. Ariko mu gihe twumvise ubwo burakari burimo bwiyongera, cyangwa abandi bakabibona bakabitubwira, tugomba guhita tubwikuramo, mbere y’uko butuma dukora ibintu bibi.

      Yehova azakomeza kwibuka Abeli kubera ko yakoraga ibyiza kandi akamukunda. Imana nimara guhindura isi paradizo, izamuzura.

      ‘Banza ukemure ikibazo ufitanye na mugenzi wawe, hanyuma nugaruka ubone gutura ituro ryawe.’​—Matayo 5:24

      Ibibazo: Abana babiri ba mbere ba Adamu na Eva ni ba nde? Kuki Kayini yishe murumuna we?

      Intangiriro 4:1-12; Abaheburayo 11:4; 1 Yohana 3:11, 12

  • Ubwato bwa Nowa
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Nowa n’abagize umuryango we bubaka ubwato

      IGICE CYA 5

      Ubwato bwa Nowa

      Nyuma y’igihe abantu babaye benshi ku isi. Abenshi muri bo bari babi. Hari n’abamarayika bo mu ijuru babaye babi, bava mu ijuru baza ku isi. Ese uzi icyabazanye ku isi? Bifuzaga kwihindura abantu maze bagashaka abagore.

      Abo bamarayika babyaranye n’abo bagore. Abana babo barakuze bagira imbaraga nyinshi kandi baba abagome cyane. Bagiriraga nabi abantu. Yehova ntiyari kureka ngo bakomeze gukora ibikorwa bibi. Ni yo mpamvu yiyemeje kurimbura abantu babi akoresheje umwuzure.

      Nowa n’abagize umuryango we bubaka ubwato bakanategura ibyokurya

      Icyakora, hari umugabo witwaga Nowa wari utandukanye n’abandi. Yakundaga Yehova. Yari afite umugore n’abahungu batatu ari bo Shemu, Hamu na Yafeti, kandi buri wese yari afite umugore. Yehova yabwiye Nowa ngo yubake ubwato bunini, kugira ngo we n’umuryango we bazajyemo maze barokoke Umwuzure. Ubwo bwato bwari bumeze nk’igisanduku kinini cyashoboraga kureremba hejuru y’amazi. Nanone Yehova yasabye Nowa kuzinjiza muri ubwo bwato inyamaswa nyinshi kugira ngo na zo zizarokoke.

      Nowa yahise atangira kubaka ubwato. Nowa n’umuryango we bamaze imyaka igera nko kuri 50 bubaka ubwo bwato. Babwubatse neza neza nk’uko Yehova yari yarabibabwiye. Nanone muri icyo gihe, Nowa yabwiraga abantu ko hari kuzabaho Umwuzure. Ariko nta n’umwe wamwumviye.

      Hanyuma igihe cyo kwinjira mu bwato cyarageze. Reka turebe uko byagenze.

      “Nk’uko byari bimeze mu minsi ya Nowa, ni na ko bizagenda mu gihe Umwana w’umuntu azaba ahari.”​—Matayo 24:37

      Ibibazo: Kuki Yehova yiyemeje guteza Umwuzure? Ni ayahe mabwiriza Yehova yahaye Nowa?

      Intangiriro 6:1-22; Matayo 24:37-41; 2 Petero 2:5; Yuda 6

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze