Umutwe wa 8
Yehova yahaye Salomo ubwenge bwinshi, amuha n’inshingano yo kubaka urusengero. Ariko Salomo yagiye areka Yehova gahoro gahoro. Niba uri umubyeyi, sobanurira umwana wawe uko abantu basengaga ibigirwamana bashutse Salomo akareka Yehova. Ubwami bwigabanyijemo ibice, abami babi batuma Abisirayeli bahinduka abahakanyi kandi basenga ibigirwamana. Muri icyo gihe, abahanuzi ba Yehova bari indahemuka baratotejwe kandi baricwa. Umwamikazi Yezebeli yatumye abari mu bwami bw’amajyaruguru bahinduka abahakanyi bakomeye kurushaho. Icyo cyari igihe kibi cyane mu mateka y’Abisirayeli. Icyakora hari Abisirayeli benshi bakomeje gukorera Yehova mu budahemuka, urugero nk’Umwami Yehoshafati n’umuhanuzi Eliya.