INDIRIMBO YA 79
Bafashe gushikama
Igicapye
1. Twigisha abantu ukuri,
Bakiga bakamenya,
Yehova akabayobora,
Kugira ngo bakure.
(INYIKIRIZO)
Yehova turagusabye,
Ukomeze kubitaho.
Tubasabiye binyuze kuri Yesu,
Ngo ubahe gushikama.
2. Dusaba ko ubakomeza,
Mu gihe batotezwa.
Dufashe tujye tubitaho,
Bagire ukwizera.
(INYIKIRIZO)
Yehova turagusabye,
Ukomeze kubitaho.
Tubasabiye binyuze kuri Yesu,
Ngo ubahe gushikama.
3. Bafashe maze bashikame,
Bazabe abizerwa,
Batsinde isiganwa ryabo,
Bumvira bihanganye.
(INYIKIRIZO)
Yehova turagusabye,
Ukomeze kubitaho.
Tubasabiye binyuze kuri Yesu,
Ngo ubahe gushikama.
(Reba nanone Luka 6:48; Ibyak 5:42; Fili 4:1.)