Agasanduku k’ibibazo
◼ Ni akahe kamaro ko kwifatanya n’itorero rishinzwe kwita ku ifasi utuyemo?
Dushishikarizwa ‘guterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza’ binyuriye ku itorero (Heb 10:24, 25). Mu itorero kandi ni ho twigira ukuri, maze tugahabwa ibyo dukeneye byose kugira ngo dusohoze inshingano yacu yo guhindura abantu abigishwa (Mat 28:19, 20). Nanone tuhabonera imbaraga zituma twihanganira ibigeragezo mu budahemuka, kandi duhabwa abagenzuzi buje urukundo badufasha guhangana n’ibigeragezo hamwe n’imihangayiko bidasiba kwiyongera. Uko bigaragara, itorero ni ingenzi kugira ngo dukomeze kumererwa neza mu buryo bw’umwuka. Ariko se, hari izindi nyungu zaba zibonerwa mu kwifatanya n’itorero ry’aho dutuye?
Imimerere y’abantu iratandukanye, kandi hari ibintu byinshi bigira uruhare ku mwanzuro wa nyuma umuntu afata mu bihereranye n’ibyo, urugero nk’akazi, uwo mwashakanye utizera, urugendo rwo kujya mu materaniro n’ibindi. Ariko kandi, hari inyungu zihariye zo mu buryo bw’umwuka kimwe n’izo mu bundi buryo umuntu abona mu gihe yifatanya n’itorero ry’aho atuye. Abasaza baba bashobora kugera ku babwiriza bose mu buryo bwihuse kurushaho igihe hari imimerere isaba ubutabazi mu buryo bwihutirwa. Udusanduku tw’ibibazo two mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu gihe cyashize twagaragaje izindi nyungu nyinshi.—Reba uwo muri Gicurasi 1991 (mu Gifaransa), Kanama 1976 (mu Gifaransa), Mutarama 1967 (mu Cyongereza).
Ubusanzwe, biba byiza kurushaho iyo umuntu ajya mu materaniro abera hafi y’aho atuye, kuko bituma ahagera mbere y’igihe bihagije kugira ngo aganire n’abandi, agire ibintu bya ngombwa yitaho kandi yifatanye ku ndirimbo n’isengesho bibanza. Mu gihe hari abantu duturanye bashimishijwe, akenshi kubageraho biratworohera cyane, tukabayoborera ibyigisho bya Bibiliya kandi tukabajyana mu materaniro mu buryo bubanogeye.
Twiringiye ko abatware b’imiryango bazasuzuma icyo kibazo babishyize mu isengesho, bakagenzura bitonze ibintu byose byabafasha kwemeza icyaba cyiza kuruta ibindi kugira ngo imiryango yabo imererwe neza mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri.—1 Tim 5:8.