ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwhf ingingo 18
  • Jya umarana igihe n’uwo mwashakanye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya umarana igihe n’uwo mwashakanye
  • Inama zigenewe umuryango
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuki hari abashakanye bataganira kandi bari kumwe?
  • Icyo wakora
  • Icyabafasha kuganira
  • Ni izihe ngaruka ikoranabuhanga rigira ku bashakanye?
    Nimukanguke!—2021
  • Uko wakwirinda gukomereza akazi mu rugo
    Inama zigenewe umuryango
  • Uko wakwirinda gatanya zigaragara mu bantu bakuze
    Inama zigenewe umuryango
  • Uko mwakoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga
    Inama zigenewe umuryango
Reba ibindi
Inama zigenewe umuryango
ijwhf ingingo 18
Umugabo n’umugore bafatanya guteka.

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABASHAKANYE

Jya umarana igihe n’uwo mwashakanye

Hari abagabo n’abagore benshi batabona umwanya wo kuganira ndetse n’igihe baba bari kumwe. Biterwa n’iki?

  • Kuki hari abashakanye bataganira kandi bari kumwe?

  • Icyo mwakora

  • Icyo abashakanye babivugaho

  • Icyabafasha kuganira

Kuki hari abashakanye bataganira kandi bari kumwe?

  • Umunaniro

    “Hari igihe tuba dukeneye kuganira ariko umugabo wange akaba ananiwe cyangwa ari nge unaniwe. Iyo naniwe ndakazwa n’ubusa. Iyo bimeze bityo, twirebera tereviziyo.”—Anna.

  • Kurangazwa n’ibikoresho bya eregitoronike

    “Imbuga nkoranyambaga no gukoresha interineti bishobora kugutwara igihe. Ushobora kubimaraho amasaha menshi ukabura igihe cyo kuganira n’uwo mwashakanye. Bishobora no kugera aho mumera nk’abatari mu cyumba kimwe.”—Katherine.

  • Gushishikazwa n’ibintu bitandukanye

    “Akenshi iyo umugabo wange avuye ku kazi, ahita yikorera ibintu bimushishikaza. Nkurikije ukuntu akora cyane, aba akeneye kumara igihe ari wenyine. Ariko nanone mba nifuza kumarana na we igihe.”—Jane.

  • Akazi

    “Kubera ikoranabuhanga dushobora gukora akazi n’iyo twaba turi mu rugo. Inshuro nyinshi hari igihe nsanga natangiye gusubiza ubutumwa bwo ku kazi, aho kumarana igihe n’umugore wange.”—Mark.

Icyo wakora

  • Jya ubona ko igihe umarana n’uwo mwashakanye ari ik’ingenzi cyane.

    Ihame rya Bibiliya: “Mugashobora kumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.”—Abafilipi 1:10.

    Bitekerezeho: Ese ibyo ukora bigaragaza ko uha agaciro kenshi uwo mwashakanye kurusha akazi ukora cyangwa ibindi bintu bigushimisha? Ese uganira n’uwo mwashakanye kandi ukamwitaho ari uko gusa wabuze icyo ukora?

    Inama: Ntibikagutungure. Jya ugena igihe cyo kuba uri kumwe n’uwo mwashakanye nta bibarangaza.

    “Iyo umugabo wange yagennye igihe tukaba turi hamwe twembi, biranshimisha cyane. Bituma numva ko ampa agaciro kandi bikanyemeza ko aba ashaka ko mba ndi kumwe na we. Ibyo bituma ndushaho kumukunda.”—Anna.

  • Itoze gukoresha ibikoresho bya eregitoronike mu gihe cyabyo.

    Ihame rya Bibiliya: “Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe.”—Umubwiriza 3:1.

    Bitekerezeho: Ese ubutumwa bwo kuri terefone bukunze gutuma utabona igihe cyo kuganira n’uwo mwashakanye?

    Inama: Jya ugerageza gusangira n’uwo mwashakanye nibura inshuro imwe ku munsi, kandi terefone zanyu muzisige mu cyumba. Iyo mufatiye hamwe amafunguro mubona umwanya uhagije wo kuganira ku byababayeho uwo munsi.

  • Niba bishoboka, muge mujyana guhaha cyangwa mukorane imirimo yo mu rugo.

    Ihame rya Bibiliya: “Ababiri baruta umwe kuko babona ingororano nziza y’imirimo bakorana umwete.”—Umubwiriza 4:9.

    Bitekerezeho: Ese ukunda kujyana n’uwo mwashakanye guhaha?

    Inama: Muge mufatanya n’iyo mwaba mukora ibintu ubusanzwe bidasaba abantu babiri.

    “Ntukabone ko imirimo yo mu rugo, urugero nko guhaha, koza ibyombo, kuzinga imyenda cyangwa gukora isuku mu busitani, ari akazi gusa. Ahubwo uge ubona ko ari uburyo bwo kumarana igihe n’uwo mwashakanye.”—Nina.

  • Jya witega ibintu bishyize mu gaciro

    Ihame rya Bibiliya: “Gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose.”—Abafilipi 4:5.

    Bitekerezeho: Wagaragaza ute ko ushyira mu gaciro mu byo witega k’uwo mwashakanye?

    Inama: Muge muganira, buri wese yite ku byo mugenzi we akeneye. Muge mwumvikana uko mwembi mwakoresha igihe cyanyu, kandi mukishima.

    “Umugabo wange afite imbaraga nyinshi, ariko nge ntazo ngira kuko mfite ibibazo by’uburwayi. Inshuro nyinshi mugira inama yo kujya kwikorera siporo, nkamubwira ko twongera kubonana agarutse. Ibyo bituma nguma mu rugo kuko mba nkeneye kuruhuka, na we akajya gukora siporo kuko ari byo aba akeneye. Iyo tubonye ibyo dukeneye, twembi biradushimisha.”—Daniela.

    Icyo abashakanye babivugaho

    Jamin na Kendra.

    “Gusangira bituma abashakanye baganira ku bintu by’ingenzi cyangwa bagatera urwenya. Bituma umugabo n’umugore baba inshuti, aho kuba babana mu nzu gusa.”—Jamin n’umugore we Kendra.

    Monica na Shawn.

    “Twese tuba tugomba kurya. None se kuki tutasangira? Bimwe mu bintu byiza cyane nibuka nkiri muto, ni uko twasangiraga n’ababyeyi. Ubwo rero iyo nsangira n’umugabo wange, bituma tugirana ibihe byiza tutazibagirwa.”—Monica n’umugabo we Shawn.

Icyabafasha kuganira

Buri wese abanze atekereze ku giti ke ku bibazo bikurikira. Hanyuma muganire ku bisubizo buri wese yatanze.

  • Ese ubona umarana igihe gihagije n’uwo mwashakanye?

  • Ni iki washimira uwo mwashakanye kuri iyo ngingo?

  • Ni iki wifuza ko yahindura?

  • Ese ubona ibikoresho bya eregitoronike bikunze kubabuza kuganira?

  • Mwagaragaza mute ko mushyira mu gaciro ku byo buri wese yitega kuri mugenzi we?

  • Muri iki cyumweru, ni iki buri wese yahindura kugira ngo muganire nta kibarangaza?

Isubiramo: Jya umarana igihe n’uwo mwashakanye

  • Jya ubona ko igihe umarana n’uwo mwashakanye ari ik’ingenzi cyane.

  • Itoze gukoresha ibikoresho bya eregitoronike mu gihe cyabyo.

  • Niba bishoboka, muge mujyana guhaha cyangwa mukorane imirimo yo mu rugo.

  • Jya witega ibintu bishyize mu gaciro.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze