ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/8 pp. 30-31
  • Ibibazo by’Abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’Abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ibisa na byo
  • Ishyingiranwa ni impano ituruka ku Mana idukunda
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Kwitegura ishyingiranwa ryiza
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • Ishyingiranwa ni impano ituruka ku Mana
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/8 pp. 30-31

Ibibazo by’Abasomyi

Ni mu rugero rungana iki Abakristo bagomba gufatana uburemere ibihereranye no kugirana Amasezerano yo kuzabana?

Kugirana amasezerano yo kuzabana, ni ikintu gishimisha, ariko kandi ni n’ikibazo gikomeye. Nta Mukristo ukuze mu buryo bw’umwuka ugomba gupfobya ayo masezerano, yumva ko ashobora kuyasesa igihe icyo ari cyo cyose abishakiye. Nanone kandi, igihe abantu bamara ari abafiyanse, gituma umusore n’inkumi barushaho kumenyana mbere y’uko bashyingiranwa.

Mu gusuzuma iyi ngingo, tugomba gusobanukirwa ko imico y’abantu irebana n’ishyingiranwa hamwe n’intambwe ziriganishaho, bigenda bitandukana cyane mu turere tunyuranye no mu bihe bitandukanye. Ibyo Bibiliya irabigaragaza.

Abakobwa babiri ba Loti bari “batararyamana n’abagabo,” mu buryo runaka, bari baragiranye amasezerano yo kuzabana n’abagabo babiri bo muri ako karere. ‘Abakwe [ba Loti] bari bagiye kurongora abakobwa be,’ ariko kandi, Bibiliya ntitubwira impamvu cyangwa ukuntu bari baragiranye ayo masezerano. Mbese, abo bakobwa bari bakuru? Mbese, baba baragize uruhare rugaragara mu gutoranya abo bagombaga kuzashyingiranwa na bo? Mbese, ayo masezerano yo kuzabana baba barayagize binyuriye ku gukora imihango runaka ku mugaragaro? Ibyo ntitubizi. (Itangiriro 19:8-14, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Tuzi ko Yakobo ubwe yemeranyije na se wa Rasheli ko azarongora Rasheli amaze kumukorera imyaka irindwi. N’ubwo Yakobo yerekeje kuri Rasheli amwita “umugeni wanjye,” muri iyo myaka yose nta mibonano mpuzabitsina bigeze bagirana (Itangiriro 29:18-21). Urundi rugero, mbere y’uko Dawidi yemererwa kurongora umukobwa wa Sawuli, yagombaga kubanza gutsinda Abafilisitiya. Mu gihe Dawidi yari amaze kuzuza ibyo yasabwaga na Sawuli, yashoboye kurongora umukobwa we, ari we Mikali (1 Samweli 18:20-28). Ayo “masezerano” yose yari atandukanye, kandi yari atandukanye n’ibikorwa mu bihugu byinshi muri iki gihe.

Amategeko ya Mose yari akubiyemo amabwiriza ahereranye n’ishyingiranwa hamwe no kugirana amasezerano yo kuzabana. Urugero, umugabo yashoboraga kugira abagore benshi; yashoboraga gutana n’umugore we bitewe n’impamvu zinyuranye, n’ubwo uko bigaragara umugore atashoboraga gukora ibintu nk’ibyo. (Kuva 22:15, 16, umurongo wa 16, 17 muri Biblia Yera; Gutegeka 24:1-4.) Umugabo washukashukaga umukobwa w’isugi utarasabwa, yagombaga kumurongora iyo se w’uwo mukobwa yabaga abyemeye, kandi ntiyashoboraga kuzigera na rimwe amwirukana (Gutegeka 22:28, 29). Hari n’andi mategeko yarebanaga n’ishyingiranwa, urugero nk’igihe abashakanye bagombaga kwirinda kugira imibonano mpuzabitsina (Abalewi 12:2, 5; 15:24; 18:19). Ni ayahe mategeko yarebaga abafiyanse?

Umukobwa w’Umwisirayeli wabaga afite fiyanse, yabaga atandukanye n’uwabaga atamufite mu bihereranye n’amategeko; mu bintu bimwe na bimwe, yabonwaga nk’uwarongowe (Gutegeka 22:23-29; Matayo 1:18, 19). Hari abantu bamwe na bamwe bo mu muryango Abisirayeli batashoboraga kugirana na bo amasezerano yo kuzabana cyangwa ngo bashyingiranywe na bo. Ubusanzwe abo bari abantu bafitanye isano y’umubiri, ariko abantu bamwe na bamwe babuzwaga kugirana amasezerano yo kubana no gushyingiranwa bitewe n’amabwiriza y’umuco karande. (Abalewi 18:6-20; reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 1978, ku ipaji ya 25-28, mu Gifaransa.) Biragaragara neza ko abagaragu b’Imana batagombaga gupfobya ibihereranye no kugirana amasezerano yo kuzabana.

Abisirayeli bagengwaga n’ayo mabwiriza yose yo mu Mategeko, ariko Abakristo bo ntibagengwa n’ayo Mategeko, hakubiyemo n’amabwiriza akubiyemo arebana no kugirana amasezerano yo kuzabana cyangwa ishyingiranwa (Abaroma 7:4, 6; Abefeso 2:15; Abaheburayo 8:6, 13). Mu by’ukuri, Yesu yigishije ko amahame ya Gikristo yerekeranye n’ishyingiranwa atandukanye n’ayari akubiye mu Mategeko (Matayo 19:3-9). Ariko kandi, ntiyigeze apfobya uburemere bw’ishyingiranwa, cyangwa uburemere bwo kugirana amasezerano yo kuzabana. None se, bite ku bihereranye n’ingingo turimo tuganiraho, ni ukuvuga ibihereranye no kugirana amasezerano yo kuzabana mu Bakristo?

Mu bihugu byinshi, abantu bihitiramo uwo bazashyingiranwa. Iyo umusore n’umukobwa basezeranye ko bazashyingiranwa, icyo gihe babonwa ko ari abafiyanse. Ubusanzwe, nta ntambwe isabwa guterwa mu buryo bw’umuhango kugira ngo ayo masezerano ashyirweho. Ariko kandi, mu bihugu bimwe na bimwe, usanga ari ibisanzwe ko umusore aha uzaba umugore we impeta igaragaza ko ari abafiyanse. Cyangwa ugasanga bafite umuco wo kumenyesha incuti n’abavandimwe ko ari abafiyanse, nko mu gihe abagize umuryango bahuriye hamwe bafungura cyangwa nko mu gihe abantu bake bahuriye hamwe. Ibyo byose ni amahitamo y’umuntu ku giti cye, si ibisabwa n’Ibyanditswe. Igituma habaho amasezerano yo kuzabana, ni uko abo areba uko ari babiri baba babyumvikanyeho.a

Umukristo ntagomba kwiroha mu byo kurambagiza, kugirana n’undi amasezerano yo kuzabana cyangwa gushyingiranwa abigiranye ubwira. Twandika ibintu bishingiye kuri Bibiliya bishobora gufasha abantu b’abaseribateri kureba niba byaba bihuje n’ubwenge ko batangira ibyo kurambagiza, cyangwa gutera intambwe zigana ku bufiyanse cyangwa ku ishyingiranwa.b Ikintu cy’ingenzi gikubiye mu nama zitangwa, ni uko ishyingiranwa rya Gikristo ari ikintu gihoraho.​—Itangiriro 2:24; Mariko 10:6-9.

Abakristo babiri bagomba kubanza kumenyana neza mbere cyane y’uko batangira gutekereza iby’ubufiyanse. Buri wese ashobora kwibaza ati ‘mbese koko, nzi neza ko mugenzi wanjye akomeye mu buryo bw’umwuka kandi ko yiyeguriye Imana? Mbese, nshobora gutekereza ibyo kuzakorera Imana ndi kumwe na we mu buzima bwacu bwose? Mbese, twaba tuziranye ku buryo buri wese azi kamere ya mugenzi we bihagije? Mbese, niringiye ko tuzaba abantu bakwiranye mu buryo burambye? Mbese, tuzi bihagije ibihereranye n’ibikorwa buri wese yakoze mu gihe cyahise, hamwe n’imimerere arimo muri iki gihe?’

Iyo Abakristo babiri bamaze kwemeranya ko bazabana, biba bikwiriye ko ari bo, ari n’abandi, bitega ko hazakurikiraho ishyingiranwa. Yesu yatanze inama igira iti “ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee’, ‘Oya, Oya.’ ” (Matayo 5:37, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Abakristo bagiranye amasezerano yo kuzabana, bagombye gukora ibihuje na yo. Icyakora, hari ubwo Umukristo ufite fiyanse ashobora kumenya ko hari ikintu gikomeye kitavuzwe cyangwa cyahishwe mbere y’uko bagirana amasezerano yo kuzabana, ariko ibyo ntibikunze kubaho. Gishobora kuba ari ikintu runaka gikomeye gihereranye n’imibereho ya mugenzi we yo mu gihe cyahise, ndetse bikaba byaba ari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa by’ubwiyandarike. Umukristo umaze kumenya ibyo bintu, agomba gufata umwanzuro w’icyo agomba gukora. Wenda se bombi uko ari babiri bazaganira kuri icyo kibazo mu buryo bunonosoye, maze bemeranye gukomeza amasezerano yabo. Cyangwa se bashobora gufata umwanzuro wo gusesa ayo masezerano bombi babyumvikanyeho. N’ubwo kubigenza batyo bishobora kuba ari ikibazo cya bwite kibareba bonyine​—atari ikintu abandi bagomba kwivangamo, ngo bagerageze kumenya uko byagenze cyangwa ngo bace urubanza​—ni umwanzuro uremereye cyane. Ku rundi ruhande, umuntu umenye ko hari ikibazo gikomeye, we ku giti cye ashobora kumva asunikirwa gusesa ayo masezerano, kabone n’ubwo undi yaba yifuza ko yakomeza.​—Reba “Ibibazo by’Abasomyi” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 1975, (mu Gifaransa).

Hari impamvu yumvikana yagombye gutuma bene ibyo bibazo bikemurwa mbere yo gushyingiranwa. Yesu yavuze ko impamvu imwe rukumbi ishingiye ku Byanditswe ishobora gutuma umuntu atandukana n’uwo bashakanye agashobora kongera gushyingiranwa n’undi, ni por·neiʹa, ni ukuvuga igikorwa gikomeye cy’ubusambanyi cy’umwe mu bashakanye (Matayo 5:32; 19:9). Ntiyigeze avuga ko ishyingiranwa ryemewe n’amategeko rishobora guseswa n’ubutane niba umuntu amenye ko hari ikibazo gikomeye cyangwa ikosa runaka ryakozwe mbere y’ishyingiranwa.

Urugero, mu gihe cya Yesu, kwandura indwara y’ibibembe byarashobokaga cyane. Iyo umugabo w’Umuyahudi yamenyaga ko umugore we yari afite ibibembe igihe bashyingiranwaga (yaba yari abizi cyangwa atabizi), mbese, yari kuba afite impamvu yo kumusenda? Umuyahudi wo mu gihe cy’Amategeko yashoboraga kumusenda, ariko Yesu ntiyavuze ko ibyo byari bikwiriye mu bigishwa be. Reka turebe imimerere imwe n’imwe yo muri iki gihe. Umugabo wanduye mburugu, uburagaza, agakoko ka sida cyangwa indi ndwara ikomeye yandura, ashobora gushyingiranwa n’umuntu atagize icyo amuhishurira ku birebana n’icyo kibazo. Wenda yaba yaranduriye mu busambanyi mbere y’uko baba abafiyanse cyangwa se mu gihe bari abafiyanse. Kuba nyuma y’aho umugore we yamenya iby’iyo ndwara ye cyangwa ubwiyandarike bwe bwo mu gihe cyahise (ndetse n’ibihereranye n’ubugumba cyangwa uburemba), nta cyo bihindura ku bihereranye no kuba icyo gihe noneho baba barashyingiranywe. Kuba yaritwaye nabi mu gihe cyahise mbere y’ishyingiranwa, si impamvu ishingiye ku Byanditswe yo gusesa ishyingiranwa, ni na ko kandi bimeze umugore aramutse yaranduye indwara runaka cyangwa ndetse akaba yarahishe ko yari atwite inda yatewe n’undi mugabo igihe yarongorwaga. Icyo gihe baba barashyingiranywe, kandi baba bararahiriye ko umwe ari uw’undi.

Birumvikana ko iyo mimerere ibabaje idakunze kubaho, ariko kandi, izo ngero zagombye gutuma turushaho kubona uburemere bw’ingingo y’ibanze twasuzumaga: kugirana amasezerano yo kuzabana si ikintu cyo gukerenswa. Mbere y’uko Abakristo baba abafiyanse no mu gihe cy’ubufiyanse, bagomba kwihatira kurushaho kumenyana neza. Bagomba kubwizanya ukuri ku bihererenye n’ibyo undi aba yifuza kumenya cyangwa afitiye uburenganzira bwo kumenya. (Mu bihugu bimwe na bimwe, amategeko asaba abagiye kurushinga ko babanza kwisuzumisha kwa muganga mbere y’uko bashyingiranwa. Abandi bo bashobora guhitamo kujya kwisuzumisha ku bushake bwabo, kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo bumeze.) Bityo rero, ibyishimo biterwa no kugira umufiyanse hamwe n’uburemere bw’ibyo bintu, bizatuma habaho umugambi wiyubashye mu gihe abo bombi uko ari babiri bazaba batera intambwe bagana ku mimerere ishimishije kurushaho kandi ikomeye y’ishyingiranwa.​—Imigani 5:18, 19; Abefeso 5:33.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Mu turere tumwe na tumwe, ababyeyi baracyarambagiriza abana babo. Ibyo bishobora gukorwa mbere cyane y’uko abo bana bombi bagera igihe cyo gushyingiranwa. Hagati aho, bafatwa nk’abafiyanse, cyangwa ko umwe yasezeranyijwe undi, ariko baba batarashyingiranwa.

b Reba igitabo Les jeunes s’interrogent​—Réponses pratiques, igice cya 28-32, n’igitabo Le secret du bonheur familial, igice cya 2, byanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze