INDIRIMBO YA 99
Ibihumbi byinshi by’abavandimwe
Igicapye
1. Abavandimwe ni benshi,
Ibihumbi byinshi,
Bose barashikamye,
Ni indahemuka.
Turi imbaga nini,
Turi benshi cyane.
Duturuka hirya no hino
Tuje gusenga Yah.
2. Abavandimwe ni benshi,
Babwiriza hose
“Ubu butumwa bwiza,”
Ngo bose babwumve.
Nubwo duhangayika,
Turahumurizwa
Ngo dukomeze kwihangana,
Tubone ituze.
3. Abavandimwe ni benshi,
Barindwa n’Imana.
Bibera mu mahoro,
Barayikorera.
Turi imbaga nini,
Ntabwo ducogora.
Turi abakozi b’Imana,
Dukorana na yo.
(Reba nanone Yes 52:7; Mat 11:29; Ibyah 7:15.)