ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mrt ingingo 16
  • Inama zafasha abahohoterwa n’abo bashakanye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Inama zafasha abahohoterwa n’abo bashakanye
  • Izindi ngingo
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Niba uhohoterwa si ikosa ryawe
  • Icyagufasha
  • Nturi wenyine
  • Ihohoterwa rikorerwa mu ngo rizavaho
  • Mushobora gutsinda ibibazo bisenya imiryango
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • 4. Abantu ntibagikunda ababo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Yehova agaragaza urukundo n’ubutabera arinda abana kononwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Yehova yankoreye ibyiza byinshi
    Bibiliya ihindura imibereho
Reba ibindi
Izindi ngingo
mrt ingingo 16
Umugore ubabaye.

Inama zafasha abahohoterwa n’abo bashakanye

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryavuze ko “hirya no hirya ku isi, abagore bahohoterwa. Ni nk’icyorezo cyakwiriye isi yose kandi hagomba kugira igikorwa ngo bihagarare.” Uwo muryango wavuze ko “abagore bagera kuri 30 ku ijana bahohoterwa n’abo bashakanye cyangwa abo bakundana. Hari igihe babakubita cyangwa bakabakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.” Raporo y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko mu mwaka ushize hapfuye abagore 137 ku munsi bishwe n’abo bashakanye cyangwa abo mu miryango yabo.a

Nubwo iyo mibare igaragaza uko icyo kibazo giteye ntigaragaza agahinda abagore bahohoterwa baba bafite cyangwa ibindi bibazo bahura nabyo.

Ese uhohoterwa n’uwo mwashakanye? Ese hari umuntu uzi uhohoterwa? Niba ari uko bimeze, inama zo muri Bibiliya zikurikira zishobora kugufasha.

Niba uhohoterwa si ikosa ryawe

Icyagufasha

Nturi wenyine

Ihohoterwa rikorerwa mu ngo rizavaho

Uko wafasha umuntu wahohotewe

Niba uhohoterwa si ikosa ryawe

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Buri wese muri twe azamurikira Imana ibyo yakoze.”​—Abaroma 14:12.

Zirikana ibi: Uguhohotera azabibazwa.

Niba umugabo wawe avuga ko ari wowe utuma aguhohotera aba akubeshyera. Ukwiriye gukundwa aho guhohoterwa.​—Abakolosayi 3:19.

Umuntu uhohotera uwo bashakanye ashobora kuba abiterwa n’ibibazo byo mu mutwe, aho yakuriye cyangwa ubusinzi. Icyaba kibimutera cyose Imana izamubaza ibyo agukorera kandi yagombye kugira icyo akora ngo ahindure imyitwarire ye.

Icyagufasha

Icyo Bibiliya ibivugaho: ‘Aho abajyanama benshi bari imigambi irasohozwa.’—Imigani 15:22.

Zirikana ibi: Niba wumva nta mahoro ufite cyangwa utazi icyo wakora, abandi bashobora kugufasha.

Kuki ari ngombwa ko abandi bagufasha? Niba uhohoterwa hari ibintu byinshi watekerezaho. Ibyo bishobora gutuma utamenya ik’ingenzi muri ibi bikurikira:

  • Ubuzima bwawe

  • Ubuzima bw’abana bawe

  • Ibyo mutunze

  • Urukundo ukunda uwo mwashakanye

  • Kumva wagumana n’uwo mwashakanye yemeye guhinduka

Ushobora kumva wabuze icyo ufata n’icyo ureka. Ni inde wagufasha?

Inshuti wizeye cyangwa mwene wanyu bashobora kugufasha. Iyo ubwiye umuntu ukwitayeho ikibazo ufite bikugirira akamaro.

Inzego zirwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo na zo zishobora kugufasha. Abakora muri izo nzego bashobora kukubwira icyo wakora ngo urengere ubuzima bwawe. Nanone bashobora gufasha uwo mwashakanye kumenya icyo yakora mu gihe yifuza guhinduka.

Abandi bantu bagufasha mu buryo bwihuse. Muri abo harimo abaganga, abaforomo n’abandi babihuguriwe.

Nturi wenyine

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Yehovab aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe.”—Zaburi 34:18.

Zirikana ibi: Imana yavuze ko izagufasha.

Yehova akwitaho. (1 Petero 5:7) Azi ibyo utekereza n’uko wiyumva. Ashobora kuguhumuriza akoresheje Ijambo rye Bibiliya. Yifuza ko wamubwira ibibazo ufite mu isengesho. Nusenga ujye umusaba ubwenge n’imbaraga ngo wihanganire ibibazo ufite.—Yesaya 41:10.

Ihohoterwa rikorerwa mu ngo rizavaho

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabahindisha umushyitsi.”—Mika 4:4.

Zirikana ibi: Bibiliya idusezeranya ko mu gihe kiri imbere isi yose izaba ifite amahoro.

Yehova Imana ni we wenyine ufite ubushobozi bwo gukuraho burundu ibibazo byose duhura na byo. Hari isezerano ryo muri Bibiliya rigira riti: “Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi” (Ibyahishuwe 21:4). Icyo gihe umuntu azibagirwa ibintu byose byamubabaje (Yesaya 65:17). Ayo masezerano aboneka muri Bibiliya.

a Nubwo iyi ngingo ivuga ku bagore bahohoterwa, ibivugwamo bireba n’abagabo bahohoterwa.

b Bibiliya ivuga ko Yehova ari izina ry’Imana.

Uko wafasha umuntu wahohotewe

Ese hari umuntu uzi uhohoterwa n’uwo bashakanye? Nubwo utabihuguriwe ushobora kumufasha.c

Jya umutega amatwi umwitayeho. (Yakobo 1:19) Mubwire ko witeguye kumwumva ariko nanone ntumuhatire kuvuga. Mubwire ko wiyumvisha ibimuhangayikishije.—Imigani 20:5.

Hari igitabo cyavuze ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo kigira kiti: “Hari igihe bitamworohera guhita akubwira ikibazo afite. Umuntu wahohotewe akunze guhisha ibyamubayeho cyangwa akavuga ko ntacyo bitwaye. Ubusanzwe ntabeshya cyagwa ngo abivuge uko bitari. Ushobora no kutiyumvisha ukuntu umuntu usanzwe uzi yahohotera undi. Ariko iyo muri kumwe ashobora kwigira mwiza, yagera ku wo bashakanye akamuhohotera.”

Jya uvuga amagambo yo kumutera inkunga (1 Abatesalonike 5:11). Mufashe kumva ko afite agaciro. Mubwire ko umwitaho kandi umwibutse imico ye myiza. Mugire inama yo gushaka umuntu wamufasha.

Mufashe (Imigani 17:17). Ushobora kumufasha mu buryo bugaragara, urugera nko kumusigaranira abana cyangwa kumutekera amafunguro. Mubaze niba yarateganyije icyo yakora mu gihe ibintu bibaye bibi, cyangwa niba hari aho yahungira.

Mufashe kwigirira ikizere kandi umwumvishe ko ashobora kwifatira imyanzuro (Abagalatiya 6:5). Muhe amakuru yamufasha kandi umubwire ko hari ibintu bitandukanye ashobora gukora. Ariko wirinde kumufatira imyanzuro.

c Niba ari umuntu mudahuje igitsina byaba byiza umugiriye inama yo kubwira ikibazo ke umugore w’inshuti ye.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze