ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 180
  • Ni he nakura ibyiringiro?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni he nakura ibyiringiro?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Bibiliya yadufasha ite kugira ibyiringiro?
  • Ni ibihe byiringiro Bibiliya iha abantu bose?
  • Komeza kugira ibyiringiro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Impamvu zatuma tugira ibyiringiro mu mwaka wa 2023—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
    Izindi ngingo
  • Iringire Yehova kandi ugire ubutwari
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Ni hehe wakura ibyiringiro nyakuri?
    Nimukanguke!—2004
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 180
Umugore witegereza ikirere afite ikizere.

Ni he nakura ibyiringiro?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Bibiliya ivuga ko Imana ishaka kuduha “imibereho myiza mu gihe kizaza, n’ibyiringiro”a (Yeremiya 29:11). Kandi koko, imwe mu mpamvu Imana yaduhaye Bibiliya ni ukugira ngo “tugire ibyiringiro binyuze ku ihumure rituruka mu Byanditswe” (Abaroma 15:4). Nk’uko turi bubibone, inama zo muri Bibiliya zishobora gutuma tugira ibyiringiro igihe twahuye n’ibibazo. Amasezerano yo muri Bibiliya yo atuma tugira ibyiringiro by’ejo hazaza.

Muri iyi ngingo turabona ibisubizo by’ibibazo bikurikira:

  • Bibiliya yadufasha ite kugira ibyiringiro?

  • Ni ibihe byiringiro Bibiliya iha abantu bose?

  • Imirongo yo muri Bibiliya ivuga ku byiringiro

Bibiliya yadufasha ite kugira ibyiringiro?

Bibiliya itugira inama y’icyo twakora ngo tugire ubuzima bwiza n’ibyiringiro. Reka turebe zimwe muri zo.

  • Jya ushakira inama z’ingirakamaro muri Bibiliya. Zaburi ya 119:105 iravuga ngo: “Ijambo ryawe ni itara ry’ibirenge byanjye, kandi ni urumuri rw’inzira yanjye.” Urumuri rwiza rushobora gukora ibintu bibiri. Rushobora kumurika ibintu bitwegereye n’ibiri kure yacu. Mu buryo nk’ubwo amahame yo muri Bibiliya adufasha guhangana n’ibibazo duhura na byo buri munsi, bigatuma duhorana ibyiringiro. Ibyo twiga muri Bibiliya bidusubizamo intege kandi ‘bigashimisha umutima’ wacu (Zaburi 19:7, 8). Nanone Bibiliya igaragaza umugambi Imana ifitiye abantu mu gihe kizaza. Ibyo byiringiro bituma tugira ibyishimo kandi tukanyurwa.

  • Jya wemera ko abandi bagufasha. Iyo dufite ibibazo, bishobora gutuma twumva tudashaka kuba hamwe n’inshuti zacu cyangwa abagize imiryango yacu. Ariko Bibiliya itubwira ko ibyo bidahuje n’ubwenge, kuko byatuma dufata imyanzuro idakwiriye (Imigani 18:1). Abagize imiryango yacu cyangwa inshuti zacu bashobora kudufasha kubona ibintu mu buryo bukwiriye. Bashobora no kuduha inama zadufasha guhangana n’ibibazo dufite (Imigani 11:14). Mu by’ukuri, iyo dufite ibibazo abandi bantu baraduhumuriza, bakatuba hafi, bakatubwira amagambo yo kudukomeza. Ibyo biduha imbaraga zo kwihangana kugeza igihe ibintu bihindukiye.—Imigani 12:25.

  • Jya usenga Imana. Bibiliya iravuga ngo: “Ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira. Ntazigera yemera ko umukiranutsi anyeganyezwa”b (Zaburi 55:22). Ntibitangaje kuba Yehova yitwa “Imana itanga ibyiringiro” (Abaroma 15:13). Ushobora kumusenga umubwira ‘imihangayiko yawe yose,’ kandi ukizera ko akwitaho (1 Petero 5:7). Nanone, Bibiliya ivuga ko: ‘Izatuma ushikama kandi itume ukomera.’—1 Petero 5:10.

  • Jya ureka ibigeragezo bikomeze ibyiringiro byawe. Bibiliya isezeranya ko: ‘Utega amatwi Imana azagira umutekano, kandi ntazahungabanywa no kwikanga amakuba ayo ari yo yose’ (Imigani 1:33). Igihe inkubi y’umuyaga yasenyaga inzu y’umugore witwa Margaret wo muri Ositaraliya yatakaje ibyo yari atunze hafi ya byose. Ariko aho kugira ngo yihebe yabonye ko hari isomo byamusigiye: burya ibintu dutunze dushobora kubibura mu kanya gato. Ku bw’ibyo, yarushijeho guha agaciro ibintu by’ingenzi ari byo umuryango we, ubucuti afitanye n’Imana hamwe n’ibyiringiro biboneka muri Bibiliya.—Zaburi 37:34; Yakobo 4:8.

Ni ibihe byiringiro Bibiliya iha abantu bose?

Bibiliya isezeranya ko abantu bazagira ejo hazaza heza n’isi ikaba nziza, kandi ibyo ntibizatinda. Ibibazo abantu bahura na byo bigaragaza ko turi “mu minsi y’imperuka” y’iyi si mbi (2 Timoteyo 3:1-5). Vuba aha Imana izagira icyo ikora ku bibera ku isi maze ikureho akarengane n’imibabaro biyiriho. Izakoresha ubutegetsi bwayo bwitwa Ubwami bw’Imana (Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 11:15). Ubwo butegetsi ni bwo Yesu yavuze mu isengesho ntangarugero agira ati: “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi.”—Matayo 6:9, 10.

Bibiliya isobanura neza umugambi Imana ifitiye abantu. Dore bimwe mu byo Ubwami bw’Imana buzakora:

  • Nta nzara izongera kubaho. “Isi izatanga umwero wayo.”—Zaburi 67:6.

  • Nta ndwara zizongera kubaho. “Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”—Yesaya 33:24

  • Nta rupfu ruzongera kubaho. Imana “Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.

a Twiringira ikintu kuko tuba twifuza kukibona kandi tukizera ko tuzakibona. Nanone ibyiringiro bishobora kuba ikintu dutegerezanyije amatsiko.

b Yehova ni izina ry’Imana riboneka muri Bibiliya.—Yeremiya 16:21.

Imirongo yo muri Bibiliya ivuga ku byiringiro

Yobu 5:16: “Kugira ngo uworoheje agire ibyiringiro.”

Icyo usobanura: Abatagira kirengera muri iyi si, bashobora kwizera ko Imana izabitaho nibayihungiraho.

Zaburi 27:14: “Iringire Yehova; gira ubutwari kandi umutima wawe ukomere. Ni koko, iringire Yehova.”

Icyo usobanura: Iyo twiringiye Yehova bituma tugira imbaraga kandi tukagira ubutwari. Ntazatererana abamwiringira.

Zaburi 62:5: “Bugingo bwanjye, jya utegereza Imana ucecetse, kuko ari yo byiringiro byanjye.”

Icyo usobanura: Iyo abantu bakomeje guhangana n’ibigeragezo bihanganye kandi bakishingikiriza ku Mana, bashobora kwiringira ko izabafasha mu gihe gikwiriye.

Imigani 20:22: “Ntukavuge uti “nzabitura ibibi bankoreye!” Ahubwo ujye wiringira Yehova na we azagukiza.”

Icyo usobanura: Iyo umuntu atubabaje cyangwa akaturakaza, kwiringira Yehova biturinda kwihorera. Yehova afite imbaraga kandi yifuza kudutabara no gukuraho imibabaro yose itugeraho.

Abaheburayo 6:19: “Ibyo byiringiro bimeze nk’igitsika ubwato gikomeza ubugingo bwacu, ntibishidikanywaho kandi birahamye.”

Icyo usobanura: Nk’uko igitsika ubwato kibufasha kutarohama mu gihe k’imiraba, ni na ko kwiringira Imana tudashidikanya ko izatugororera, bitugabanyiriza guhangayika kandi tugatuza, tugatekereza neza ndetse n’ukwizera kwacu kugakomera. Nanone ibyiringiro biradukomeza tukabasha kwihanganira ibibazo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze