ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 179
  • Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kwihorera?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kwihorera?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Kuki kwihorera ari bibi?
  • Ese Imana yateganyije uko abantu babi bahanwa?
  • Nakwirinda nte kwihorera?
  • Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana no kwihorera
  • Wakora iki mu gihe umuntu akugiriye nabi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • 2 | Kutihorera
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
  • Umutwe wa 7
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Amagambo ngo “ijisho rihorerwe irindi,” asobanura iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 179
Umugore uri gutekereza ukuntu yakwihorera.

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kwihorera?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Nubwo hari igihe umuntu ashobora kumva afite impamvu zumvikana zituma yihorera, kubigenza atyo byaba binyuranye n’ibyo Bibiliya ivuga igira iti: “Ntukavuge uti ‘nzamukorera nk’ibyo yankoreye. Nzitura buri wese ibihwanye n’ibyo yakoze.’” (Imigani 24:29). Bibiliya ikubiyemo inama zagiye zifasha abantu kwirinda kwihohera.

Muri iyi ngingo turasuzuma ibi bikurikira:

  • Kuki kwihorera ari bibi?

  • Ese Imana yateganyije uko abantu babi bahanwa?

  • Nakwirinda nte kwihorera?

  • Ibinyoma ku birebana no kwihorera

Kuki kwihorera ari bibi?

Ni ibisanzwe ko iyo umuntu atugiriye nabi cyangwa akatubabaza, twumva ko agomba guhanwa kubera ibyo yakoze. Icyakora kwihorera ntibihuje n’ibyo Bibiliya yigisha. Kubera iki?

Iyo abantu bashatse kwihorera bibabaza Imana. Muri Bibiliya Yehovaa yaravuze ati: “Guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura” (Abaroma 12:19). Bibiliya isaba uwahemukiwe gushaka uburyo yakemura ibibazo mu mahoro aho kwihorera (Abaroma 12:18). Ariko se umuntu yakora iki niba icyo kibazo cyanze gukemuka mu mahoro? Ibyanditswe bitugira inama yo kwiringira ko Yehova azagira icyo abikoraho.—Zaburi 42:10, 11.

Ese Imana yateganyije uko abantu babi bahanwa?

Muri iki gihe, Imana yahaye uburenganzira abategetsi bwo guhana abakora ibibi (Abaroma 13:1-4). Nanone, yateganyije igihe azahanira ababi kandi agakuraho akarengane.—Yesaya 11:4.

Nakwirinda nte kwihorera?

  • Jya wirinda kugira icyo ukora ukirakaye. (Imigani 17:27). Inshuro nyinshi, abantu bakora ikintu bagifite umujinya, bituma bashobora kuzabyicuza nyuma. Ariko abantu babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora bituma bafata umwanzuro mwiza.—Imigani 29:11.

  • Jya ubanza umenye impamvu yabimuteye. (Imigani 18:13). Byaba byiza umuntu wahemukiwe abanje kwibaza ibibazo bikurikira: Ese haba hari impamvu ntazi zatumye akora iki kintu? Ese yabitewe nuko ahangayitse? Cyangwa se yabikoze atabizi? Rimwe na rimwe dushobora gutekereza ko umuntu yaduhemukiye abigambiriye nyamara ari ikosa yakoze atabizi.

Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana no kwihorera

Ikinyoma: Bibiliya itwemerera kwihorera kuko ivuga iti: “Ijisho rihorerwe irindi.”—Abalewi 24:20, Bibiliya Yera.

Ukuri: Itegeko rivuga ngo: “Ijisho rihorerwe irindi,” ryari ryarahawe Abisirayeli kugira ngo ribarinde kwihorera. Muri rusange, iryo tegeko ryafashaga abacamanza gutanga igihanob gihuje n’ikosa ryakozwe.—Gutegeka kwa Kabiri 19:15-21.

Ikinyoma: Mu gihe umuntu ashatse kutugirira nabi, ntitugomba kwirwanaho kubera ko Bibiliya itubuza kwihorera.

Ukuri: Iyo abantu bashatse kukugirira nabi, uba ufite uburenganzira bwo kwirwanaho cyangwa ukiyambaza inzego zibishinzwe. Icyakora Bibiliya itubwira ko tugomba gukora ibishoboka byose tukirinda urugomo.—Imigani 17:14.

a Yehova ni izina ry’Imana riboneka muri Bibiliya.

b Niba wifuza ibindi bisobanuro kuri iri tegeko, reba ingingo ivuga ngo: “Amagambo ngo “ijisho rihorerwe irindi,” asobanura iki?”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze