ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g20 No. 3 pp. 10-11
  • Jya ushaka inshuti mu bantu b’ingeri zose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ushaka inshuti mu bantu b’ingeri zose
  • Nimukanguke!—2020
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Aho ikibazo kiri
  • Ihame rya Bibiliya
  • Akamaro ko gushaka inshuti z’abantu batandukanye
  • Icyo wakora
  • Ingero z’abantu baretse ivangura
    Nimukanguke!—2020
  • Jya ukunda abantu
    Nimukanguke!—2020
  • Ese ni ngombwa ko nongera incuti zanjye?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Jya ugaragaza ubwenge mu gihe uhitamo incuti
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
Reba ibindi
Nimukanguke!—2020
g20 No. 3 pp. 10-11
Abagore bo mu moko atandukanye barimo kuganira, abana na bo barimo gukina.

Jya ushaka inshuti mu bantu b’ingeri zose

Aho ikibazo kiri

Iyo twirinze kugirana ubucuti n’abantu bo mu bundi bwoko bishobora gutuma tubanga. Iyo dushakiye inshuti mu bantu dufite ibyo duhuriyeho gusa, dushobora kwibwira ko ibyo dutekereza n’ibyo dukora ari byo byiza.

Ihame rya Bibiliya

“Mwaguke.”​—2 ABAKORINTO 6:13.

Icyo bisobanura: Tugomba kwirinda gushakira ubucuti mu bantu dufite ibyo duhuriyeho gusa. Kugira ngo tubigereho tugomba kugirana ubucuti n’abantu dufite ibyo dutandukaniyeho.

Akamaro ko gushaka inshuti z’abantu batandukanye

Iyo tumenye imico y’abantu, bituma tumenya impamvu bakora ibintu mu buryo butandukanye n’ubwacu. Iyo tubakunda ntidukomeza kwita ku byo dutandukaniyeho. Twishimana na bo kandi tukababarana na bo.

Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri Nazaré wangaga abimukira. Yaravuze ati: “Namaranaga na bo igihe kandi ngakorana na bo. Ibyo byatumye mbona ko ibyo abantu babavugaho atari ukuri. Iyo ukunda abantu bo mu moko atandukanye uhita ubona ko umuntu ari nk’undi. Ibyo bituma ubakunda kandi ukabaha agaciro.”

Jya witonda mu gihe uhitamo inshuti

Hari abantu bagira imico mibi ku buryo ubagize inshuti byakugiraho ingaruka. Ubwo rero, twagombye kwitonda mu gihe duhitamo abo tugira inshuti. Iyo twirinze kugirana ubucuti n’abantu batari inyangamugayo, ntibiba bisobanuye ko tubanga cyangwa ko tugira urwikekwe. Impamvu twirinda kugirana na bo ubucuti ni ukugira ngo batatwanduza ingeso mbi.—Imigani 13:20.

Icyo wakora

Jya uganira n’abantu bo mu bihugu bitandukanye, abo mu moko atandukanye cyangwa abavuga izindi ndimi.

  • Jya ubasaba bakwibwire.

  • Jya ubatumira musangire.

  • Jya ubatega amatwi kugira ngo umenye ibyo bakunda.

Nusobanukirwa ibyababayeho, bizatuma umenya impamvu bafite imico itandukanye n’iyawe kandi bizatuma ubakunda.

Urugero: Kandasamy na Sookammah (Kanada)

“Twakuriye muri Afurika y’Epfo mu gihe k’ivangura ry’amoko. Icyo gihe abazungu babaga ukwabo n’abirabura bakaba ukwabo kandi byatumaga bangana. Twangaga abazungu kubera ko twumvaga ko badusuzugura bitewe n’uko turi abirabura. Icyo gihe twumvaga nta vangura dufite ahubwo twumvaga baturenganya.

“Icyadufashije guhinduka ni uko twiyemeje gushaka inshuti mu bantu b’ingeri zose. Igihe twatangiraga kugira inshuti z’abazungu twabonye ko duhuriye ku bintu byinshi kandi ko duhuje ibibazo.

“Hari igihe twacumbikiye umugabo n’umugore b’abazungu kandi tumarana igihe. Twarushijeho kubamenya neza kandi tuba inshuti. Ibyo byatumye tutongera kubona ko abazungu ari abantu babi.”

Babaye abavandimwe

Johny na Gideon barimo kuramutsa abana.

Nubwo Johny na Gideon batari bahuje ubwoko, babaye inshuti magara.

Reba kuri jw.org/rw, videwo ivuga ngo: “Johny na Gideon: Bahoze ari abanzi, none ubu ni abavandimwe.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze